Polisi y’Umujyi wa Kigali yatangaje ko ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano n’abaturage, yafashe abantu 13 bakekwaho ubujura mu Turere twa Nyarugenge na Gasabo mu Mujyi wa Kigali.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yatangaje ko aba bantu bafashwe kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Kamena 2025, nyuma yo kujujubya abaturage.
CIP Gahonzire, avuga ko ibikorwa byo gushakisha abandi bakoranaga n’abakekwaho ubujura, bigikomeje .
Kugeza ubu abafashwe bafungiye kuri sitasiyo ya Mgeragere na Ndera.
Polisi y’u Rwanda yihanangirije abantu bose bishora mu bikorwa by’ubujura kubireka kuko ngo batazihanganirwa.
Ishishikariza abaturage gukomeza gutanga amakuru igihe hari abo baziho ibikorwa by’ubujura, inibutsa abaturage kujya batanga ikirego igihe bibwe kugira ngo abibye bafatwe.
Polisi y’ u Rwanda ikomeza yizeza abaturarwanda umutekano wabo usesuye ndetse n’ibyabo.