BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Sunday, Dec 7, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Kicukiro: Umujinya wamuteye gutwika moto y’umuturanyi we

Kicukiro: Umujinya wamuteye gutwika moto y’umuturanyi we

admin
Last updated: December 22, 2022 7:49 pm
admin
Share
SHARE

Umugabo wo mu kigero cy’imyaka 30 utuye mu kagari ka Karama, Umurenge wa Kanombe yateshejwe arimo gutwika moto y’abandi, nyuma yo kugurizwa amafaranga akabura ubwishyu.

Abaturanyi batabariye hafi, bazimya moto yari itangiye gushya

Byabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, tariki 22 Ukuboza 2022, ahagana saa kumi n’imwe mu Kagari ka Karama, Umurenge wa Kanombe muri Kicukiro, mu nzu zatujwemo abaturage bimuwe Kangondo na Kibiraro ahazwi nka Bannyahe.

Uyu mugabo witwa Masengesho Jean de Dieu, umaze igihe gito atandukanye n’umugore we, yagurijwe amafaranga agera ku bihumbi 150 Frw ariko ananirwa kuyishyura, maze moto ye irafatirwa. Gusa yaje kujya mu nzu y’umuvandimwe w’uwafatiriye iye ahitamo gutwika moto yari ihari.

Umwe mu baturage batabariye hafi kuzimya iyi nkongi yabwiye UMUSEKE ko uyu mugabo yagurijwe amafaranga akabura ubwishyu, aribyo byamuteye umujinya wo kujya gutwika iyi moto.

Yagize ati “Uyu mugabo yari yavuze ko moto ye yibwe kandi barayifatiriye kubera ibihumbi 150 yagurijwe akabura ubwishyu, umwe muri abo bavandimwe bamugurije amafaranga yahisemo gufatira moto y’uyu mugabo, ejo hashize ngo yabwiye abandi ngo bamumuhamagarire amuzanire moto amwishyure abeshya ariko baranga aribwo yashaka no guca n’inzugi.”

Akomeza agira ati “Uyu munsi rero yaje acana gaz amena na esanse kuri moto aratwika, gusa duhise dutabara turawuzimya maze ahita yiruka aracika.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanombe, NKURUNZIZA Idrissa mu kiganiro n’UMUSEKE yavuze ko  bagikurikirana iby’uyu mugabo wateshejwe muri uyu mugambi mubisha.

Ati “Bagiranye amakimbirane ashaka gutwika moto ariko ntacyo yabaye, abaturage bahise batabara. Ni umuntu yari afitiye umwenda, yafashe umwenda atawishyuye nawe bafatira moto ye, uwayifatiye ntabwo aba na hano. Yaje kwa mukuru w’uwafatiye moto ye nawe wari umumotari, ashaka gutwika moto ariko ntabwo yabigezeho.”

NKURUNZIZA Idrissa yibukije abantu ko bakwiye kwirinda kwihanira byateza ibyago bikanabagusha mu cyaha, ufite ikibazo akegera ubuyobozi bukamufasha niba moto ye yari yarafatiwe, gusa n’uwafatiye moto y’abandi nawe yakoze amakosa kuko ataribyo yagombaga kuregera inzego.

Ashimira kandi abaturage kuba batangiye amakuru ku gihe, kandi bagatabarira mu gihe kuko iyo batahaba uyu muriro uba wadukiye inzu ukangiza byinshi.

Uyu mugabo ubwo abandi bazimyaga uyu muriro yari yacanye akaba yahise acika ariruka, aho bakomeje kumushakisha. Izi moto nazo bakaba bazijimije zitarangirika.

Abaturage batabaye ataragera ku mugambi mubisha

NKURUNZIZA Jean Baptiste/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Putin na Netanyahu bashobora kuburanishwa na ICC badahari

Umushinjacyaha Mukuru wungirije w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC, yatangaje ko bishoboka ko Minisitiri…

Perezida Kagame yitabiriye tombora y’Amatsinda y’Igikombe cy’Isi cya 2026

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yifatanyije n’abayobozi bakomeye muri ruhago…

Kivu y’Amajyepfo: Imirwano ihanganishije AFC/M23 n’ingabo za RDC yakomeye

Ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na AFC/M23 byazindukiye mu…

Nyabihu: RIB iri gukurikirana ushinzwe imirimo rusange

Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Nyabihu, ari gukurikiranwa n’Urwego rw’Ubugenzacyaha,…

Urubanza ruregwamo abarimo Djihad rwasubitswe.

Urubanza ruregwamo abarimo Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad rwasubitswe nyuma y’uko umwe…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Dore abayobozi bashyizwe mu myanya mu nzego Nkuru z’u Rwanda 

1 Min Read
Politike

Tshisekedi yemeye guhurira na Perezida Kagame i Washington DC mu cyumweru gitaha

3 Min Read
Politike

Qatar yagennye Ambasaderi mushya mu Rwanda usimbura uwitabye imana 

1 Min Read
Politike

U Rwanda rwakiriye abanyarwanda 200 batahutse bavuye muri RDC

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?