Polisi y’Umujyi wa Kigali yatangaje ko yataye muri yombi umugabo witwa Manirarora w’imyaka 28 ukekwaho kuba yaba ari we uherutse kwica umugore we witwa Nyirandikubwimana Devotha bashakanye bitemewe n’amategeko.
Aya makuru yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire.
Yavuze ko uyu mugabo Manirarora yafashwe ku Cyumweru tariki 08 Kamena 2025 mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro ku bufatanye bw’inzego z’umutekano n’izibanze.
CIP Gahonzire, yavuze ko nyakwigendera yari amaze amezi abiri ashakanye na Manirarora.
Yakomeje agira ati: “Uyu mugabo akimara kumwica akoresheje icyuma akamukata umuhogo akanamutera icyuma mu mutwe yahise atoroka, akomeza gushakishwa.
Nibwo yafashwe ashaka kwambuka ajya mu gihugu cya Uganda anyuze ku mupaka wa Gatuna mu Karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru.”
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire, yavuze ko amirije ko uyu mugabo ukekwa, akimara gufatwa yemeye ko ari we wamwishe biturutse ku makimbirane y’amafaranga 50 000 batumvikanyeho uburyo yakoreshejwe.
Polisi ivuga ko kugeza ubu ukekwaho kwiyicira umugore we yamaze gukorerwa dosiye aashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) sitasiyo ya Masaka.