BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Saturday, Aug 2, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Ubutabera > Kicukiro: Polisi yataye muri yombi umugabo ukekwaho kwica umugore

Kicukiro: Polisi yataye muri yombi umugabo ukekwaho kwica umugore

sam
Last updated: June 10, 2025 6:00 am
sam
Share
SHARE

Polisi y’Umujyi wa Kigali yatangaje ko yataye muri yombi umugabo witwa Manirarora w’imyaka 28 ukekwaho kuba yaba ari we uherutse kwica umugore we witwa Nyirandikubwimana Devotha bashakanye bitemewe n’amategeko.

Aya makuru yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire.

Yavuze ko uyu mugabo Manirarora yafashwe ku Cyumweru tariki 08 Kamena 2025 mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro ku bufatanye bw’inzego z’umutekano n’izibanze.

CIP Gahonzire, yavuze ko nyakwigendera yari amaze amezi abiri ashakanye na Manirarora.

Yakomeje agira ati: “Uyu mugabo akimara kumwica akoresheje icyuma akamukata umuhogo akanamutera icyuma mu mutwe yahise atoroka, akomeza gushakishwa.

Nibwo yafashwe ashaka kwambuka ajya mu gihugu cya Uganda anyuze ku mupaka wa Gatuna mu Karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru.”

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire, yavuze ko amirije ko uyu mugabo ukekwa, akimara gufatwa yemeye ko ari we wamwishe biturutse ku makimbirane y’amafaranga 50 000 batumvikanyeho uburyo yakoreshejwe.

Polisi ivuga ko kugeza ubu ukekwaho kwiyicira umugore we yamaze gukorerwa dosiye aashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) sitasiyo ya Masaka.

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Protais Mitali wabaye muri guverinoma y’u Rwanda yitabye Imana

Protais Mitali wigeze kuba Minisitiri w’Umuco na Siporo, yitabye Imana aguye mu…

Gasabo: Umugabo n’umugore batawe muri yombi bakekwaho gukora inzoga za Liquor‎

Polisi y'Igihugu ikorera mu Karere ka Gasabo, mu Murenge wa Bumbogo yafashe…

Amerika yahagaritse visa z’abayobozi ba Palestin

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafatiye ibihano abayobozi bo muri Leta ya…

Herekanywe Amashusho Ashinja Kabila Ubugambanyi

Ubwo humvwaga ubuhamya bw’ubushinjacyaha ku birego bwareze Joseph Kabila, urukiko rwasabye ko…

Abarimu ibihumbi 26 bari mu burezi ntibabwize_REB

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB) rwatangaje ko abarimu bagera ku bihumbi…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Ubutabera

Mutamba yasabye ko Minisitiri w’Intebe ahamagazwa mu rubanza rwe

3 Min Read
Ubutabera

Urubanza rwa Joseph Kabila ruratangira i Kinshasa, araregwa ibyaha bihanishwa urwo gupfa

4 Min Read
Ubutabera

Hatangajwe icyemezo cyafatiwe uwigeze kugeza kuri Perezida ikibazo cyavugwagamo BNR waregwaga inyandiko mpimbano

2 Min Read
Ubutabera

Abanyamayegeko ba Constant Mutamba bwasabye urukiko kudaha agaciro ibyavuye mu iperereza ry’ubushinjacyaha

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?