BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Saturday, Feb 14, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > Kenyatta yasabye M23 kurambika intwaro hasi hakaba ibiganiro

Kenyatta yasabye M23 kurambika intwaro hasi hakaba ibiganiro

admin
Last updated: November 16, 2022 6:11 am
admin
Share
SHARE

Uwahoze ari Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta uri mu ruzinduko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yasabye umutwe wa M23 kurambika intwaro hasi bakareka inzira y’ibiganiro ikabaho.

Uhuru Kenyatta yasabye M23 kurambika hasi intwaro

Ibi yabisabye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki 15 Ugushyingo 2022, ubwo yasuraga umujyi wa Goma ukomeje gusatirwa n’urugamba hagati y’ingabo za leta ya Congo, FARDC n’umutwe wa M23.

Mu kiganiro yahaye itangazamakuru nyuma yo gusura abaturage bavanywe mu byabo n’intambara irimbanyije mu burasirazuba bwa Congo, Uhuru Kenyatta yavuze ko yabonye ibihumbi by’abagore n’abana bahunze bari mu nkambi ya Kanyaruchinya, mu majyaruguru ya Goma.

Uhuru Kenyatta yashimangiye ko nubwo hari ibibazo bitumvwa kimwe, intambara ikwiye guhagarara.

Yagize ati “Nabonye abana, abagore n’abasaza bavuye mu byabo mu gihugu cyabo, nubwo hari ibibazo, ukutumvikana, reka duhagarike intambara. Aba bana, abagore n’abasaza barimo bagirwaho ingaruka nayo, hari ibihumbi n’ibihumbi by’abantu bavuye mu byabo, nabiboneye kandi namwe mwababonye.”

Aha niho Uhuru Kenyatta yahereye asaba ko umutwe wa M23 wahagarika imirwano mbere y’uko ibiganiro n’imitwe yitwaje intwaro na leta ya Congo biba, ati “Reka duhagarike intambara, noneho ibiganiro bibe.”

Uhuru Kenyatta wahoze ari Perezida wa Kenya, yageze i Goma nyuma y’iminsi ibiri yari amaze Kinshasa, aho yagiranye ibiganiro na Perezida Felix Tshisekedi bigamije kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo.

Yageze Goma kandi, mu gihe kuva mu mpera z’icyumweru gishize, ingabo za FARDC na M23 bakomeje gukozanyaho mu gace ka Kibumba mu birometero bike uvuye Goma, ni imirwano yatumye abaturage benshi bakomeje kuva mu byabo ndetse bamwe bakaba barahungiye no mu Rwanda kubera gutinya amasasu n’urusaku rw’imbunda.

Ubwo yari i Kinshasa nabwo yasabye imitwe yitwaje intwaro guhagarika intambara, aho yavuze ko nta keza k’amasasu n’urusaku rw’imbunda.

Uhuru Kenyatta akaba ari muri DR Congo mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), bugamije gushakira amaho akarere.

Ibiganiro n’imitwe yitwaje intwaro ikorere mu burasirazuba bwa Congo na leta biteganyijwe kuba mu Cyumweru gitaha i Nairobi muri Kenya, gusa ubuyobozi bwa Congo buvuga ko nta biganiro bizaba mu gihe M23 itararekura uduce twose yafashe.

Ni mugihe nayo ivuga ko nta gahunda yo gusubira inyuma kandi yarabwiwe ko ntabiganiro bazagirana nayo.

Leta ya Congo ishinja u Rwanda gutera inkunga M23, gusa ibi birego u Rwanda rwagiye rubitera utwatsi.

Kenyatta ubwo yageraga i Goma yakiriwe n’abayobozi muri teritwari ya Kivu

NKURUNZIZA Jean Baptiste/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
3 Comments
  • lg says:
    November 16, 2022 at 9:56 am

    Kurambika intwaro hasi !!! aliko ubwo azi neza ibyakorewe abasirikare ba FRDC bali mungabo za Leta babaziza kuba abatutsi !!! ubwo mubwenge bwe yibaza uko igisilikare cya Leta cyabakorera uretse kubica urubozo bose umusilikare ashyira intwaro hasi kumpamvu 2 yatsinzwe urugamba cyangwa hali uwabagiye hagati hagakorwa imishyikirano naho gushyira intwaro hasi utatsinzwe nukwiyahura umuhuza ubogamye yagombaga kujya nahagenzurwa na M23 naho impunzi hafi ibihumbi 100 byirukanwe na FDRL nabo bafatikanije aho kubyegeka ku Rwanda naho atageze ngo asobanurirwe ikibazo gihari

    Reply
  • Qween says:
    November 16, 2022 at 7:48 pm

    Arabura gusaba FARDC guhagarika ibitero igaba kuri SARAMBWE LIONS.

    Reply
  • Claude gatunda says:
    November 17, 2022 at 4:52 am

    Nonese IBYO bitwaro bariguhabwa bisobanuye icyi??? Ahubwo meet nicane kumaso.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Nta Gihugu gishobora kwemeza ko cyageze ku iterambere rirambye mu gihe abagore bagipfa batanga ubuzima-PM Dr.Nsengiyumva

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Justin Nsengiyumva witabiriye ibikorwa by’Inama y’Abakuru b’Ibihugu…

Amateka y’umunsi w’abakundana wa ‘Saint Valentin’

Ubusanzwe umunsi wa Saint Valentin wizihizwa tariki 14 Gashyantare ku Isi hose…

Ethiopia: Abanyamakuru batatu bahagaritswe kubera gushinja Leta gufasha inyeshyamba zo muri Sudani

Leta ya Ethiopia yambuye abanyamakuru batatu bakorera Ibiro Ntaramakuru, Reuters, uruhushya rwo…

Umuryango w’Abibumbye urashinja RSF kwica abasivili barenga 6000 mu minsi itatu

Raporo yashyizwe ahagaragara n'Umuryango w'Abibumbye (UN), ivuga ko umutwe urwanya ubutegetsi bwa…

Gen. Muhoozi agiye kugenderera u Rwanda

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko ateganta kuzasura…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

AFC/M23 yahishuye impamvu yiyemeje kurwanya FDLR ihangayikishije u Rwanda

3 Min Read
Mu mahanga

AFC/M23 na MONUSCO byaganiriye ku gahenge

2 Min Read
Mu mahanga

Kenya: Paul Mackenzie yongeye kuregwa ku rupfu rw’abandi bantu 52 nyuma y’abarenga 400 asanzwe akurikiranywaho

2 Min Read
Mu mahanga

Kenya: Abakora mu bwikorezi bwo mu kirere bateguje imyigaragambyo

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?