BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Tuesday, Jul 22, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > Kenya: Itabwa muri yombi ry’impirimbanyi yo muri Kenya ryazamuriye benshi uburakari

Kenya: Itabwa muri yombi ry’impirimbanyi yo muri Kenya ryazamuriye benshi uburakari

sam
Last updated: July 21, 2025 1:53 pm
sam
Share
SHARE

Boniface Mwangi, impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu muri Kenya, wari wafunzwe, yarekuwe atanze ingwate ya miliyoni 1 z’Amashilingi ya Kenya (arenga miliyoni 11 Frw).

Iyi mpirimbanyi mu burenganzira bwa muntu, yari yatawe muri yombi ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize nyuma yo kubona ibimenyetso mu rugo rwe.

Mu rugo rwa Boniface Mwangi w’imyaka 42, hari hasanzwe ibyuka biryana mu maso bitarakoreshejwe, isasu rya “7.62mm blank round”, telefone ebyiri ngendanwa, mudasobwa igendanwa hamwe n’udutabo twanditsemo inyandiko zitandukanye.

Ubwo yagezwaho mu Rukiko rwo mu murwa mukuru Nairobi, rwari rwuzuyemo amagana y’abaharanira uburenganzira bwa muntu, bamwe bambaye amabendera ya Kenya, baje kumushyigikira.

Amakuru yasohotse kuri uyu wa Mbere tariki 21 Nyakanga 2025, avuga ko Boniface Mwangi yarekuwe nyuma yuko hatanzwe ingwate ya miliyoni 1 y’amashilingi ya Kenya.

Si ubwa mbere Mwangi yari atawe muri yombi, kuko no mu kwezi kwa Gicurasi uyu mwaka, yatawe muri yombi ubwo yari muri Tanzania, aho yari yagiye gukurikirana urubanza ruregwamo Tundu Lissu, umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe na leta ya tanzaniya ufunzwe kugeza ubu.

Imyigaragambyo iheruka muri Kenya, muri Kamena uyu mwaka, yatijwe umurindi n’urupfu rwa Albert Ojwang, wari umunyamakuru wa politiki , waguye mu maboko ya polisi.

Urupfu rwe rwongeye gutuma, imyigaragambyo y’abaturage yongera gukara, nyuma y’iyari yayibanjirije yari igamije kwamagana izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa n’imibereho, ndetse n’imyitwarire y’abapolisi ishinjwa guhohotera abaturage.

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Umugore yakanze imyanya y’ibanga y’umugabo we kugeza ivuyemo amaraso

Umugore w’imyaka 57 wo mu Murenge wa Kibilizi mu Karere ka Nyanza,…

U Rwanda rugiye gushyira amarerero mu bigo bya Polisi

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface, yatangaje ko hagiye gushyirwaho…

Burikantu akurikiranyweho icyaha cyo gufungirana inkumi ebyiri

Mwitende Abdoulkarim wamenyekanye cyane ku mbuga nkoranyambaga nka Burikantu yatawe muri yombi,…

Loni yashyimye RDC na M23 basinye amasezerano aganisha ku mahoro

Nyuma y’isinywa ry’Ingingo z’Amahame y’Ubwumvikane hagati ya Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi…

Umudipolomate wa RDC afungiwe muri Bulgaria nyuma yo gufatanwa Cocaïne

Umudipolomate wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ukorera mu Bubiligi n'abandi bantu…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

DRC: Fayulu yagaragaje uko Tshisekedi yashatse guhunga ibiganiro byatangijwe na Kiliziya na Angilikani

3 Min Read
Mu mahanga

Umudipolomate wa RDC afungiwe muri Bulgaria nyuma yo gufatanwa Cocaïne

1 Min Read
Mu mahanga

RDC: Umudepite yatabarije impunzi z’ Abanyekongo ziri mu Burundi ko ubuzima bwazo buri mu kaga

1 Min Read
Mu mahanga

AFC/M23 ihaye gasopo u Burundi na Kinshasa bashaka kwisubiza ibice bambuwe

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?