Iperereza rya gisirikare ryakozwe hagati ya Nyakanga 2022 kugeza mu mpera za 2024, ryagaragaje dosiye 35 z’abasirikare b’u Bwongereza bakekwaho kwishyura abagore kugira ngo bakore imibonano mpuzabitsina.
Ibyavuye mu iperereza byagaragaje ko nubwo hari itegeko ryashyizweho rigamije guca burundu ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’icuruzwa ry’abantu muri Kenya, abasirikare b’Abongereza bari mu kigo cy’imyitozo kiri ahazwi nka Nanyuki, bakigaragara mu bikorwa byo gusambana n’abagore babishyuye.
Igisirikare cy’u Bwongereza cyatangiye iperereza mu Ukwakira 2024, nyuma y’amakuru yavugaga ko abasirikare bacyo bari muri Kenya bishyuraga abagore kugira ngo baryamane na bo, ndetse bakabakorera ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Minisiteri y’Ingabo y’u Bwongereza, yashyizeho itegeko ribuza abasirikare kwishyura amafaranga kugira ngo baryamane n’abagore mu mahanga mu mwaka wa 2022, nyuma y’uko hakomeje kuvugwa imyitwarire mibi ikorwa n’abasirikare bari mu butumwa hanze y’igihugu.
Igisirikare cy’u Bwongereza kimaze igihe kirekire gikorwaho iperereza ku byaha gikekwaho gukorera muri Kenya, harimo n’urupfu rwa Agnes Wanjiru, umugore w’imyaka 21 wishwe mu 2012 nyuma yo kuburirwa irengero, bikavugwa ko yari ari kumwe n’abasirikare b’Abongereza. Umurambo we waje kuboneka hashize iminsi, uri mu cyobo cy’imyanda ya hoteli iri hafi y’ikigo babamo.
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Bwongereza, Gen. Roly Walker, yavuze ko ibyo bikorwa bidakwiye na gato, yongeraho ko igisirikare gikomeje kugendera ku myitwarire iri ku rwego rwo hejuru kandi ko kizashyira mu bikorwa ibyifuzo byagaragajwe muri raporo.
Yagize ati “Nta mwanya n’umwe ukwiye guhabwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorwa n’abantu bari mu gisirikare cy’u Bwongereza. Bihabanye cyane n’indangagaciro zigenga umusirikare w’u Bwongereza. Bibasira abatishoboye kandi bigamije inyungu z’abashaka kungukira mu ihohoterwa n’icuruzwa ry’abantu.”