Muri Kenya, abanyeshuri bo mu ishuri ryisumbuye rya Mbale High School, batwitse inzu bararagamo kubera ko babujijwe kureba ‘match’ cyangwa se umukino bashakaga kureba, ibyo bibatera uburakari bwatumye bafunga n’umuhanda unyura imbere y’iryo shuri.
Ni igikorwa cyabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyiraho kuri uyu wa Mbere tariki 26 Gicurasi 2025, ubwo abanyeshuri bo muri iryo shuri ryisumbuye rya Mbale ryigamo abahungu bonyine, riherereye muri Kawunti ya Vihiga batwikaga imwe mu nyubako z’ishuri ari na yo bararagamo, bakabikora mu rwego rwo kwerekana ko batishimiye icyemezo cyafashwe n’ikigo ko batazongera kureba imikono, ariko hakiyongeraho no kuba hari ibindi bibazo bari baragejeje ku buyobozi bw’ikigo ntibyashakirwa umuti.
Nyuma yo gutwika iyo nzu bararagamo, abo banyeshuri ngo bafashe utubati ubusanzwe babikamo ibikoresho byabo, badushyira mu muhanda Mbale-Chavakali, unyura kuri iryo shuri ryabo, kandi unyuramo ibinyabiziga byinshi, bituma abasanzwe bawukoresha bahura n’ikibazo gikomeye cyo gushaka izindi nzira banyuramo, ndetse n’inzego z’umutekano zitangira kugerageza guhosha iyo myigaragambyo.
Ikinyamakuru TUKO.co.ke cyandikirwa aho muri Kenya, cyatangaje ko imyigaragambyo yatangiye nyuma gato y’uko bimwe uruhushya rwo kureba umupira w’amaguru, bibatera uburakari bwinshi bibyara imvururu, ubuyobozi bw’ikigo bunanirwa guhita buzihagarika.
Abaturiye iryo shuri babonye uko iyo myigaragambyo yatangiye, bavuga ko byatangiye babona umwotsi mwinshi uzamuka uturuka muri icyo kigo cy’ishuri, nyuma batangira kwangiza ibintu bitandukanye, harimo ibikoresho by’ikigo bajugunyaga mu muhanda, batwika imodoka zimwe na zimwe, basenya bimwe mu bikuta by’inyubako z’ishuri, indi barayitwika, mu gihe abashinzwe umutekano barimo bagerageza kubihosha, ariko ntibyahita bibakundira kugeza mu masaha akuze y’ijoro.
Hari raporo zamaze gutangwa zigaragaza ko hari bamwe mu banyeshuri bajyanywe mu bitaro nyuma yo gukomerekera muri iyo myigaragambyo, abandi baburirwa irengero kuko birutse bahunga inzego z’umutekano, bajya kwihisha mu giturage ahaturiye iryo shuri.