BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, May 22, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Ubutabera > Kayonza : RIB yataye muri yombi abakozi batatu b’Akarere bakurikiranyweho kunyereza umutungo wa leta ungana na miliyoni 67 Frw .

Kayonza : RIB yataye muri yombi abakozi batatu b’Akarere bakurikiranyweho kunyereza umutungo wa leta ungana na miliyoni 67 Frw .

sam
Last updated: March 27, 2025 6:43 am
sam
Share
SHARE

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi abakozi batatu b’Akarere ka Kayonza na rwiyemezamirimo bakoranaga, aho bakekwaho kunyereza umutungo wa leta ungana na miliyoni 67 Frw.

Aba bakozi batawe muri yombi mu bihe bitandukanye kuva tariki ya 21 n’iya 26 Werurwe 2025.

Mu batawe muri yombi harimo Mbasha David wari Umuyobozi w’imirimo rusange mu Karere, Kayigire Anselme wari Umuyobozi ushinzwe Imari mu Karere na Nzaramyimana Emmanuel, wari rwiyemezamirimo ufite Ikigo cy’Ubwubatsi yitwa E.T.G Ltd.

Hanatawe muri yombi kandi Sibomana Charles wari usanzwe ari umukozi ushinzwe ingengo y’imari mu Karere ka Kayonza.

Umuvugizi wa RIB, Murangira B. Thierry yatangaje ko Mbasha David, Kayigire Anselme na Sibomana Charles bakurikiranyweho icyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta mu gihe Nzaramyimana Emmanuel we akurikiranyweho icyaha cy’ubufatanyacyaha kuri iki cyaha.

Ati “Barakekwaho kuba barakoze iki cyaha mu bihe bitandukanye mu 2022. Iperereza ry’ibanze rigaragaza ko bishyuye ikigo kitari cyo arenga miliyoni 67 Frw ihagarariwe na Nzaramyimana Emmanuel wahise ayabikuza kandi ataramugenewe.’’

Abafashwe bafungiye kuri Station ya RIB ya Nyarugenge mu gihe dosiye yabo yoherejwe mu Bushinjacyaha ku wa 26 Werurwe 2025.

Icyaha cyo kunyereza umutungo bakurikiranyweho giteganywa n’ingingo ya 10 y’itegeko nimero 54/2018 ryo kuwa 13 Kanama 2018 ryerekeye kurwanya ruswa.

Ugihamijwe ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi kugeza ku myaka 10 hakiyonegeraho n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’umutungo yanyereje.

Ni mu gihe ubufatanyacyaha n’icyitso muri ibyo bikorwa ahanwa n’ingingo ya 84 y’itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Ubihamijwe ahanwa nk’uwakoze icyaha.

RIB yasabye abantu bose kwirinda ibikorwa byo kunyereza umutungo wa Leta kuko bigira ingaruka mbi ku iterambere, ihamya ko uzabifatirwamo wese azahanwa nk’uko amategeko abiteganya.

 

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Ubushinjacyaha bwasabiye Constant Mutamba gukurwaho ubudahangarwa kugira ngo atabwe muri yombi

Ubushinjacyaha bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwasabye Inteko Ishinga Amategeko kwambura…

Uganda: inkiko za gisirikare zigiye kujya ziburanisha abasivile

Inteko Ishinga Amategeko muri Uganda yatoye itegeko riha ububasha inkiko za gisirikare…

Umugore wa Joe Biden agiye kujyanwa mu nkiko kubera kutita ku mugabo we

Jill Biden umugore w’uwahoze ari perezida wa leta  zunze ubumwe za Amerika…

Matata Ponyo wabaye Minisitiri w’intebe wa DRC yakatiwe imirimo y’agahato kubera ruswa

Urukiko rushinzwe kurengera Itegeko Nshinga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye…

Umugore wibarutse akigera mu Rwanda avuye mu menyo ya FDLR, yahawe ibikoresho

Muhawenimana Ntagisanimana w’imyaka 24, ni umwe mu banyarwanda 1,165 bari barafashwe bugwate…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Ubutabera

 U Bufaransa bwahagaritse iperereza bwakoraga kuri Agathe Kanziga

4 Min Read
Ubutabera

Ubushinjacyaha bwasabiye Fatakumavuta guhanishwaa igifungo cy’imyaka icyenda

2 Min Read
Ubutabera

DRC: Umusirikare warasiye mu rusengero abantu batatu  barimo ‘umwana w’amezi 4’ yagejejwe imbere y’ubutabera.

2 Min Read
Ubutabera

Umugabo akurikiranweho kwica umwana we w’imyaka 11

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?