RIB yatangaje ko yataye muri yombi abarimo ababikira babiri bayobora ikigo cy’amashuri cya ‘Saint Christopher TVET’ giherereye mu karere ka Kayonza, umurenge wa Rwinkwavu, bakekwaho kugira uruhare mu guha abanyeshuri ikigage, bikekwa ko aricyo cyateye urupfu rw’umwe mu banyeshuri bakinyweye.
Abafunzwe barimo usanzwe ari umuyobozi w’iri shuri, akaba ari n’umubikira, Soeur Kasine Marcianne, hakaba ushinzwe imyitwarire y’Abanyeshuri bose na we usanzwe ari uwihayimana, Soeur Ingabire Marie Chantal.
Abandi batawe muri yombi, ni ushinzwe imyitwarire y’abanyeshuri b’abakobwa, Iribagiza Benigne, ndetse na Mpambara Jean Baptiste ushinzwe icungamutungo muri iki kigo cy’ishuri.
Aya makuru yemejwe n’umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry avuga ko bafunzwe kugira ngo hakorwe iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye urupfu rw’uyu mwana n’abandi bakaba barwaye.
Yagize ati: “bafunzwe mu rwego rw’iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye urupfu rw’uyu mwana n’abandi bakaba barwaye. Umubiri w’uwitabye Imana wajyanywe muri Rwanda Forensic Institute kugira ngo hakorwe isuzumwa.”
Kuri ubu abatawe muri yombi bacumbikiwe kuri Sitasiyo ebyiri; iya Mukarange n’iya Fumbwe , kugira ngo dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Guha umuntu ikintu gishobora kwica cyangwa gushegesha ubuzima, ni icyaha giteganwa n’ingingo ya 115 y’itegeko ritegenya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Ugihamijwe ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu kuva ku bihumbi 300 Frw ariko atarenze ibihumbi 500 Frw.
Iyo ikintu cyatanzwe giteye indwara idakira, ukudashobora kugira icyo umuntu yikorera burundu cyangwa ukudashobora gukoresha na busa urugingo rw’umubiri, igifungo kiba kuva ku myaka 20 ariko kitarenze imyaka 25 n’ihazabu y’ibihumbi 500 Frw ariko atarenze miliyoni imwe y’amafaranga.
Kwirengagiza gutabara umuntu uri mu kaga cyo ni icyaha giteganwa n’ingingo ya 244 y’itegeko ritegenya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Igihano cyacyo ni igifungo kuva ku mwaka umwe ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu ya 300,000 Frw ariko atarenze ibihumbi 500 Frw.