BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Nov 13, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imyidagaduro > Kate Bashabe imbwa ze zamwakiranye urugwiro-AMAFOTO

Kate Bashabe imbwa ze zamwakiranye urugwiro-AMAFOTO

admin
Last updated: January 9, 2023 12:15 pm
admin
Share
SHARE

Umunyamideri w’umunyarwandakazi Kate Bashabe wigize kuvugwa mu by’urukundo na Sadio Mane nyuma yo gusoza umwaka azenguruka ibihugu bitandukanye, yagarutse i Kigali ahishura ko yari akumbuye imbwa ze.

Akunze kugaragaza aceza imiziki n’imbwa ze

Kate Bashabe umaze kubaka izina rikomeye mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, akaba umwe mu nkumi zigaruriye imitima ya benshi kubera ikimero ndetse akaba n’umunyamideri ukomeye avuga ko yagize ibiruhuko byiza cyane mu mahanga.

Kuva mu Ugushyingo 2022, Kate Bashabe yatembereye mu bihugu bitandukanye birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yasuye inshuti ze ndetse ahakorera n’ubushabitsi bwe.

Yasangije ibihumbi by’abamukurikira kuri Instagram amashusho arya ubuzima mu Mijyi ikomeye irimo Dubai, Paris na London n’ahandi.

Mu kugaruka mu Rwanda kwe yatangaje ko icyamushimishije kurusha ibindi ari uko yasanze imbwa ze eshatu zarakuze kandi zimeze neza cyane.

Ati ” Nari mbakumbuye cyane.” avuga imbwa ze ziba mu nzu y’akataraboneka mu miturirwa y’i Rebero mu Karere ka Kicukiro.

Hari imwe mu mbwa ze yise umuhungu we yishimiye ko imaze gukura ati “Umuhungu wanjye yarakuze cyane.”

Mu 2010 nibwo izina Kate Bashabe ryatangiye kumenyekana ubwo yegukanaga ikamba ry’ubwiza ryari ryateguwe na MTN Rwanda.

Kuva icyo gihe Bashabe yatangiye ibikorwa by’ubucuruzi butandukanye kugeza mu 2013 ubwo yatangizaga inzu ye y’imideli yise ‘Kabash Fashion House’.

Inzu ya Kate Bashabe abanamo n’imbwa ze ku i Rebero
Akunze gutembera mu Mijyi ihenze yo ku Isi, aha yari Instanbul muri Turkey

Imbwa ze ziba mu muturirwa ku i Rebero
Imbwa ze azita abahungu be ngo barakuze

Imijyi yatembereyemo mu biruhuko ….

https://www.instagram.com/p/Cm2BUWmIhI6/?hl=en

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
4 Comments
  • Irihose Peter says:
    January 9, 2023 at 4:24 pm

    ngo nari nkumbuye imbwa zanjye arko imico yamahaga imaze kutuganza peeeh ararebye hirya no hino abona imbwa arizo zari zikumbuwe kuriwe arko umuntu bita jolly na Kate nzaba ndeba ibyabo nibyo byihebe bakobwa basigaye irwanda

    Reply
    • barame says:
      January 10, 2023 at 1:29 pm

      Ngo “yaririye ubuzima mu Mijyi ikomeye irimo Dubai, Paris na London n’ahandi” ??? Nizere ko ataburiye akora ibyo Imana yamuhaye ubwiza itubuza (gushurashura) nkuko millions nyinshi z’abantu babigenza ku Bunani na Noheli.Tujye twirinda gukora ibyo Imana itubuza.Ahubwo dushake Imana cyane,twe kwibera gusa mu gushaka iby’isi no kwishimisha.Nibwo Imana izatuzura ku munsi wa nyuma,ikaduha ubuzima bw’iteka nkuko Yezu yavuze muli Yohana 6:40 havuga.

      Reply
      • mahoro jack says:
        January 10, 2023 at 3:26 pm

        Vana ayo mateshwa y’ubuyehova hano! Ngo wizere ko atakoze ibyo Imana imubuza??? Ubyizera se uri uwuhe, ninde wakugize ushinzwe discipline y’abantu?

        Reply
  • lg says:
    January 10, 2023 at 7:14 am

    Aka nakumiro ibaze pe ngo umuhungu we nimbwa!! ntanisoni !! jya ubanza utekereze neza imyumvire nimico yacu iyo uvuze umuhungu wawe biba bivuze byinshi ntuzonere ndakubaha

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

AFC/M23 yanenze ibirego bivuga ko ivangura Abaluba

Umuvugizi w’umutwe wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, ukomoka mu bwoko bw’Abaluba, yanenze bikomeye…

Uwase Colombe wiyamamaje muri Miss Rwanda 2015 yibarutse

Uwase Colombe wiyamamarije ikamba rya Miss Rwanda mu 2015, yamaze kwibaruka imfura…

Paris: Roger Lumbala yasabye ko Bemba na Lt Gen Ndima bahamagazwa mu rubanza rwe Ku wa 12

Ku wa 12Ugushyingo 2025, Urukiko rwa Rubanda rwa Paris mu Bufaransa rwatangiye…

Hatahuwe abakekwaho kuyogoza sitasiyo za Lisansi hanatangazwa ayo bari bamaze kwiba

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho…

Ghan : Abantu batandatu baburiye ubuzima mu muvundo w’abashaka kwinjira mu gisirikare cya leta.

Igisirikare cya Ghana cyatangaje ko umuvundo w'abitabiriye igikorwa cyo kwinjira mu gisirikare…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Minisitiri Dr Biruta yashyikirije João Lourenço ubutumwa bwa Perezida Kagame

1 Min Read
Politike

Amb Col (Rtd) Ndamage yashyikirije Umwami wa Eswatini impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu.

1 Min Read
Imyidagaduro

Umusizi Saranda ari mu gahinda ko gupfusha mama we

1 Min Read
Imyidagaduro

Suède: Element agiye guhurira mu gitaramo na Kizz Daniel

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?