BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Saturday, Feb 14, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Inkuru zindi > Karongi: Umugabo arakekwaho gutema umwana wa mukuru we

Karongi: Umugabo arakekwaho gutema umwana wa mukuru we

admin
Last updated: November 4, 2022 11:28 am
admin
Share
SHARE

Mudacumura Jean Baptiste w’imyaka 22, arakekwa kwica umwana wa mukuru we w’imyaka 12 amutemye .Ibi byabaye mu gitondo cyo kuwa  03 ugushyingo 2022,mu Mudugudu wa Kigarama, Akagari ka Gitega, Umurenge wa Rugabano, Akarere ka Karongi mu masaha ya saa kumi n’ebyiri za mu gitondo.

Akarere bivugwa ko kabereyemo ubu bugizi bwa nabi

UMUSEKE wamenye amakuru ko uyu mugabo yazindukiye mu rugo rwa mukuru we witwa  Nzabihimana Claude ahura n’umwana we w’imyaka 12 warugiye ku bwiherero amutema mu mutwe akoresheje umuhoro,ahita yitaba Imana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugabano, Niyonsaba  Cyriaque ntiyifuje kugira byinshi adutangariza kuko yari mu nama. Gusa umukozi ushinzwe imibereho myiza mu Kagari,SEDO,yabwiye UMUSEKE ko bikiba inzego zitandukanye zahageze, zigakora iperereza.

Yagize ati”Twarabimenye, byabaye ejo saa kumi n’ebyiri za mu gitondo.Amakuru avuga ko ari amakimbirane yo mu miryango ashingiye ku mitungo.”

Yakomeje agira ati”Inzego z’umutekano zarahageze,Polisi,abasirikare n’Urwego rw’Ubugenzacyaha zarahageze.”

Amakuru avuga ko hari undi mugabo wabanje gukomeretswa akajyanwa ku kigo  Nderabuzima cya Rugabano nyuma akagezwa ku  Bitaro bya kirinda.

Ukekwa gukora aya mahano yahise atabwa muri yombi ashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha  kugira ngo abiryozwe.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Nta Gihugu gishobora kwemeza ko cyageze ku iterambere rirambye mu gihe abagore bagipfa batanga ubuzima-PM Dr.Nsengiyumva

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Justin Nsengiyumva witabiriye ibikorwa by’Inama y’Abakuru b’Ibihugu…

Amateka y’umunsi w’abakundana wa ‘Saint Valentin’

Ubusanzwe umunsi wa Saint Valentin wizihizwa tariki 14 Gashyantare ku Isi hose…

Ethiopia: Abanyamakuru batatu bahagaritswe kubera gushinja Leta gufasha inyeshyamba zo muri Sudani

Leta ya Ethiopia yambuye abanyamakuru batatu bakorera Ibiro Ntaramakuru, Reuters, uruhushya rwo…

Umuryango w’Abibumbye urashinja RSF kwica abasivili barenga 6000 mu minsi itatu

Raporo yashyizwe ahagaragara n'Umuryango w'Abibumbye (UN), ivuga ko umutwe urwanya ubutegetsi bwa…

Gen. Muhoozi agiye kugenderera u Rwanda

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko ateganta kuzasura…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Leta ya DRC yemeje ko igiye gutanga umukandida muri OIF 

2 Min Read
Politike

Uwera Jean Maurice yashimiye Perezida Kagame ku cyizere yamugiriye

2 Min Read
Politike

Uganda: Umudepite wa NUP ya Bobi Wine yatawe muri yombi

2 Min Read
Politike

Perezida Mamadi Doumbouya yarahiye mu muhango witabiriwe na Perezida Kagame

4 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?