BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Jul 18, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Kanombe: Umusore akurikiranyweho kwica umusaza bapfa 800 Frw

Kanombe: Umusore akurikiranyweho kwica umusaza bapfa 800 Frw

admin
Last updated: November 21, 2022 2:18 pm
admin
Share
SHARE

Umusaza Ntamakemwa Jean Baptiste wari utuye mu murenge wa Kanombe mu karere ka Kicukiro yashyamiranye n’umukozi we wamwishyuzaga amafaranga 800 Frw, amukubita inkoni y’umukoropesho bucyeye basanga yapfuye.

Ibiro by’Umurenge wa Kanombe

Ibi byabaye ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, tariki 20 Ugushyingo 2022, mu Mudugudu wa Radari, Akagari ka Busanza, Umurenge wa Kanombe, ubwo ahagana saa moya uwitwa Iradukunda Ephrem wari usanzwe akorera uyu musaza yaje kumwishyuza amafaranga yari amurimo bakaza gushyamirana.

Muri iyo mirwano, Iradukunda Ephrem yafashe inkoni y’umukoropesho akubita mu musaya uyu musaza yitura hasi, maze bamujyana ku ivuriro ryari hafi aho bamuha imiti arataha, mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, nibwo basanze uyu musaza aho yabaga yapfuye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanombe, NKURUNZIZA Idrissa yabwiye UMUSEKE ko bitaremezwa niba uyu musaza yapfuye azize uyu mukoropesho yakubiswe mu mutwe.

Ati “Uyu musaza wari usanzwe acuruza ibyo kurya, ejo mu masa moya yagiranye amakimbirane n’uwitwa Iradukunda Ephrem wajyaga aza kumukorera, yarimo ngo amwishyuza amafaranga yari amurimo, baje gusa n’abarwana umwe afata rakilete ayimukubita mu mutwe, nyuma yagiye ku ivuriro kwivuza ububabare yari afite mu mutwe, agaruka mu kazi ke bisanzwe. Mu gitondo nibwo baje kudutabaza batubwirako yapfuye.”

NKURUNZIZA Idrissa yavuze ko uyu Iradukunda Ephrem wakubise uyu musaza iyi nkoni yahise atabwa muri yombi, naho umurambo wa nyakwigendera ukajyanwa kwa muganga gukorerwa isuzuma ngo harebwe niba urupfu rwe rwaba rufite aho ruhuriye n’inkoni yakubiswe.

Yongeye kwibutsa abantu kwirinda urugomo no kureka kwihanira mu gihe hari ikibazo bafitanye, baba hari ibyo batumvikanaho bakegera ubuyobozi bukabafasha kuko gukubita no gukomeretsa ari icyaha gihanwa n’amategeko ndetse ibihano bikaremera mu gihe byabaye intandaro y’urupfu.

Nyakwigendera Ntamakemwa Jean Baptiste akaba yibanaga mu nzu wenyine, aho yari atunzwe no guteka ibiryo akagaburira abantu.

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Perezida William Ruto yakiriye intumwa yihariye ya perezida Kagame

Perezida wa Kenya, William Samoei Ruto, yakiriye Intumwa yihariye ya Perezida Paul…

Lamine Yamal yizeje ibitangaza abakunzi ba FC Barcelona

Umunya-Esipanye ukina muri FC Barcelona, Lamine Yamal, yemeje ko agiye kwandika amateka…

Barack Obama n’umugore we bashyize umucyo ku bihuha by’uko batandukanye

Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, n’umugore we…

Miss Naomi yiyamye abavuga ko umugabo we yakennye

Miss Nishimwe Naomie ubitse ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2020, yihanangirije…

Thomas Lubanga yashimangiye ko ashyigikiye AFC/M23

Thomas Lubanga washinze umutwe witwaje intwaro wa FRP (Force pour la révolution…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Ubutabera

Umukozi ushinzwe ubwubatsi mu Mujyi wa Kigali arafunzwe

2 Min Read
Ubutabera

Ubujurire bwa Kazungu Denis bwateshejwe agaciro

2 Min Read
Politike

Kiliziya Gatolika ya RDC ntiyizeye ko Trump azahagarika intambara muri icyo gihugu

3 Min Read
Politike

Imipaka ihuza Uganda n’ibice bya DRC bigenzurwa na AFC/M23 yafunguwe

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?