BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Sunday, Dec 7, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Kamonyi: Yishe umugore we, na we ariyahura

Kamonyi: Yishe umugore we, na we ariyahura

admin
Last updated: August 29, 2022 8:44 pm
admin
Share
SHARE
*Yasize yanditse ibaruwa ndende irimo impamvu “yakoze biriya”
Nsabimana Didace w’imyaka 48 arakekwaho kwicisha ifuni Uwingabiye Brigitte w’imyaka 46 wari umugore we na we agahita yiyahura.

Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa 28 Kanama 2022, bibera mu Kagali ka Kazirabonde, mu Murenge wa Ngamba, mu Karere ka Kamonyi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngamba, Majyambere Samuel, yemeje iby’aya makuru. Yavuze ko uriya mugabo yashinjaga uwo bashakanye kumuca inyuma.Yavuze ko Nsabimana Didace mbere yo gufata icyemezo cyo kwica uwo bashakanye, yafashe ikaramu yandika mu ikayi nini impamvu yatumye yica uwo bashakanye avuga n’uwo ashinja ko basambanaga.

UMUSEKE wamenye amakuru ko hari umugabo wari ushinzwe umutekano kuri SACCO, ushyirwa mu majwi mu byo uriya mugabo yasize yanditse.

Yavuze ko muri iyo nyandiko yagennye n’uburyo abana babo basize bazasaranganya imitungo, ndetse n’uko bazabashyingura.

Yagize ati “Yandikiye Umuryango awusobanurira ko kumuca inyuma aribyo amujijije.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngamba avuga ko ayo mahano akimara kuba, inzego z’Ubugenzacyaha zahise zitangira iperereza.

Ba nyakwigendera bari bafitanye abana bane (4) barimo abahungu batatu n’umukobwa.

Imirambo yabo yabanje kujyanwa mu Bitaro bya Remera Rukoma kugira ngo isuzumwe. Kuri uyu wa Mbere nibwo bashyinguwe.

MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Kamonyi
Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
4 Comments
  • ahishakiye Aime says:
    August 29, 2022 at 9:10 pm

    birababaje gose

    Reply
  • Q says:
    August 30, 2022 at 8:39 am

    Yagize neza,nanjye mfashe umwanzuro wo kwiyahura uwanteye agahinda katuma niyahura sinamusiga ahumeka

    Reply
    • mahoro jack says:
      August 30, 2022 at 10:51 am

      Birumvikana ko ubwicanyi mwabugize umwuga! Kuki atabanje kwibaza impamvu bamuca inyuma???

      Reply

Leave a Reply to ahishakiye Aime Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Putin na Netanyahu bashobora kuburanishwa na ICC badahari

Umushinjacyaha Mukuru wungirije w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC, yatangaje ko bishoboka ko Minisitiri…

Perezida Kagame yitabiriye tombora y’Amatsinda y’Igikombe cy’Isi cya 2026

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yifatanyije n’abayobozi bakomeye muri ruhago…

Kivu y’Amajyepfo: Imirwano ihanganishije AFC/M23 n’ingabo za RDC yakomeye

Ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na AFC/M23 byazindukiye mu…

Nyabihu: RIB iri gukurikirana ushinzwe imirimo rusange

Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Nyabihu, ari gukurikiranwa n’Urwego rw’Ubugenzacyaha,…

Urubanza ruregwamo abarimo Djihad rwasubitswe.

Urubanza ruregwamo abarimo Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad rwasubitswe nyuma y’uko umwe…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Dore abayobozi bashyizwe mu myanya mu nzego Nkuru z’u Rwanda 

1 Min Read
Politike

Tshisekedi yemeye guhurira na Perezida Kagame i Washington DC mu cyumweru gitaha

3 Min Read
Politike

Qatar yagennye Ambasaderi mushya mu Rwanda usimbura uwitabye imana 

1 Min Read
Politike

U Rwanda rwakiriye abanyarwanda 200 batahutse bavuye muri RDC

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?