BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Nov 13, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Kamonyi: Yishe umugore we, na we ariyahura

Kamonyi: Yishe umugore we, na we ariyahura

admin
Last updated: August 29, 2022 8:44 pm
admin
Share
SHARE
*Yasize yanditse ibaruwa ndende irimo impamvu “yakoze biriya”
Nsabimana Didace w’imyaka 48 arakekwaho kwicisha ifuni Uwingabiye Brigitte w’imyaka 46 wari umugore we na we agahita yiyahura.

Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa 28 Kanama 2022, bibera mu Kagali ka Kazirabonde, mu Murenge wa Ngamba, mu Karere ka Kamonyi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngamba, Majyambere Samuel, yemeje iby’aya makuru. Yavuze ko uriya mugabo yashinjaga uwo bashakanye kumuca inyuma.Yavuze ko Nsabimana Didace mbere yo gufata icyemezo cyo kwica uwo bashakanye, yafashe ikaramu yandika mu ikayi nini impamvu yatumye yica uwo bashakanye avuga n’uwo ashinja ko basambanaga.

UMUSEKE wamenye amakuru ko hari umugabo wari ushinzwe umutekano kuri SACCO, ushyirwa mu majwi mu byo uriya mugabo yasize yanditse.

Yavuze ko muri iyo nyandiko yagennye n’uburyo abana babo basize bazasaranganya imitungo, ndetse n’uko bazabashyingura.

Yagize ati “Yandikiye Umuryango awusobanurira ko kumuca inyuma aribyo amujijije.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngamba avuga ko ayo mahano akimara kuba, inzego z’Ubugenzacyaha zahise zitangira iperereza.

Ba nyakwigendera bari bafitanye abana bane (4) barimo abahungu batatu n’umukobwa.

Imirambo yabo yabanje kujyanwa mu Bitaro bya Remera Rukoma kugira ngo isuzumwe. Kuri uyu wa Mbere nibwo bashyinguwe.

MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Kamonyi
Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
4 Comments
  • ahishakiye Aime says:
    August 29, 2022 at 9:10 pm

    birababaje gose

    Reply
  • Q says:
    August 30, 2022 at 8:39 am

    Yagize neza,nanjye mfashe umwanzuro wo kwiyahura uwanteye agahinda katuma niyahura sinamusiga ahumeka

    Reply
    • mahoro jack says:
      August 30, 2022 at 10:51 am

      Birumvikana ko ubwicanyi mwabugize umwuga! Kuki atabanje kwibaza impamvu bamuca inyuma???

      Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

AFC/M23 yanenze ibirego bivuga ko ivangura Abaluba

Umuvugizi w’umutwe wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, ukomoka mu bwoko bw’Abaluba, yanenze bikomeye…

Uwase Colombe wiyamamaje muri Miss Rwanda 2015 yibarutse

Uwase Colombe wiyamamarije ikamba rya Miss Rwanda mu 2015, yamaze kwibaruka imfura…

Paris: Roger Lumbala yasabye ko Bemba na Lt Gen Ndima bahamagazwa mu rubanza rwe Ku wa 12

Ku wa 12Ugushyingo 2025, Urukiko rwa Rubanda rwa Paris mu Bufaransa rwatangiye…

Hatahuwe abakekwaho kuyogoza sitasiyo za Lisansi hanatangazwa ayo bari bamaze kwiba

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho…

Ghan : Abantu batandatu baburiye ubuzima mu muvundo w’abashaka kwinjira mu gisirikare cya leta.

Igisirikare cya Ghana cyatangaje ko umuvundo w'abitabiriye igikorwa cyo kwinjira mu gisirikare…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Minisitiri Dr Biruta yashyikirije João Lourenço ubutumwa bwa Perezida Kagame

1 Min Read
Politike

Amb Col (Rtd) Ndamage yashyikirije Umwami wa Eswatini impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu.

1 Min Read
Politike

AFC/M23 yasabye Tshisekedi gufungura ikibuga cy’indege i Goma niba ari umugabo

3 Min Read
Politike

Perezida Ndayishimiye yikanze coup d’Etat asubika urugendo rw’i Paris igitaraganya 

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?