BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Jul 18, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Kamonyi: Umugabo w’imyaka 36 yasanzwe mu mugozi

Kamonyi: Umugabo w’imyaka 36 yasanzwe mu mugozi

admin
Last updated: January 6, 2023 3:22 pm
admin
Share
SHARE

Tuyizere Eric w’Imyaka 36 y’amavuko bamusanze mu rugo iwe  mu mugozi anagana, bikekwa ko yiyahuye.

Kamonyi ni aho mu ibara ritukura cyane

Uyu mugabo yari atuye mu Mudugudu wa Buramba, mu Kagari ka Busoro mu Murenge wa Kayumbu Akarere ka Kamonyi, abo mu Muryango we ndetse n’Inzego z’Ibanze basanze yimanitse mu mugozi.

Umunyamabanga Nsingwabikorwa w’Umurenge wa Kayumbu, Minani Jean Paul avuga ko taliki ya 05 Mutarama, 2023  ahagana saa moya z’ijoro aribwo  basanze Tuyizere Eric amanitse mu mugozi.

Umuryango we ngo wahoraga mu makimbirane ashingiye ku businzi, kuko uyu Tuyizere Eric yatahaga yasinze agakimbirana n’umugore we buri gihe.

Yagize ati: “Batonganye n’umugore we ejo bundi biba ngombwa ko yahukanira iwabo.”

Gitifu Minani avuga ko mbere y’uko  uyu mugabo yiyahura, yabanje gufata abana be abohoreza kwa Nyirakuru asubira iwe mu rugo ahita yiyahura.

Yavuze ko  nta kindi kibazo usibye usibye ayo makimbirane ashingiye ku businzi.

Ati: “Nta kintu cyatuma umuntu afata icyemezo cyo kwivutsa ubuzima kuko burahenze.”

Minani yasabye abaturage kwirinda amakimbirane kuko akenshi usanga akunze kuba intandaro z’imfu zivugwa mu miryango.

Uyu Muyobozi yihanganishije umuryango wa nyakwigendera awusaba  gukomera.

Tuyizere Eric asize abana 2 n’umugore. Umurambo we wajyanywe mu Bitaro bya Remera Rukoma kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere yuko ushyingurwa.

MUHIZI ELISÉE UMUSEKE.RW/Kamonyi.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
1 Comment
  • Edouard says:
    January 7, 2023 at 12:40 am

    Gusinda ni kimwe,kwiyahura ni kindi amakimbirane ashingiye kubusinzi ntabwo byumvikana,ese nyira mama wanjye we bite gusiga umugabo nabana ngo kubera ubusinzi?umugabo yabonye bimurenze yohereza abana kwa nyirakuru ubundi aca ushene, so ba gore abo bugabo ni impano Imana yabahaye muzabazwa,namwe bagabo niko bimeze abo badamu ni Impano muzabazwa iyo bitabaye impano biba ishuri,umusaraba nukundi wabyita ariko nabyo iherezo ni urubanza,so abagabo akenshi barahohoterewa ariko kubera umuco nyarwanda bakicecekera wenda izonzoga zamufashaga gusinzira kuko mu nkuru nta kibi kindi numvisemo??tugerageze kubana neza nabagenzi baci nkuko urwanda rwahoze twe kugurukana nibiguruka.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Perezida William Ruto yakiriye intumwa yihariye ya perezida Kagame

Perezida wa Kenya, William Samoei Ruto, yakiriye Intumwa yihariye ya Perezida Paul…

Lamine Yamal yizeje ibitangaza abakunzi ba FC Barcelona

Umunya-Esipanye ukina muri FC Barcelona, Lamine Yamal, yemeje ko agiye kwandika amateka…

Barack Obama n’umugore we bashyize umucyo ku bihuha by’uko batandukanye

Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, n’umugore we…

Miss Naomi yiyamye abavuga ko umugabo we yakennye

Miss Nishimwe Naomie ubitse ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2020, yihanangirije…

Thomas Lubanga yashimangiye ko ashyigikiye AFC/M23

Thomas Lubanga washinze umutwe witwaje intwaro wa FRP (Force pour la révolution…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Kiliziya Gatolika ya RDC ntiyizeye ko Trump azahagarika intambara muri icyo gihugu

3 Min Read
Politike

Imipaka ihuza Uganda n’ibice bya DRC bigenzurwa na AFC/M23 yafunguwe

2 Min Read
Politike

Intumwa za AFC/M23 na Leta ya RDC basubiye KU meza y’ibiganiro i Doha muri Qatar 

1 Min Read
Politike

U Rwanda rufite ikizere cy’uko amasezerano rwasinyanye na DRC azatanga umusaruro

3 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?