BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Sunday, Jul 13, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Kamonyi: Inzu y’ubucuruzi yahiye irakongoka

Kamonyi: Inzu y’ubucuruzi yahiye irakongoka

admin
Last updated: December 12, 2022 7:29 pm
admin
Share
SHARE
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Runda buravuga ko hari inzu y’uwitwa Umwiza Bernadette bacururizagamo amata yafashwe n’inkongi y’umuriro igakongoka.

Inzu bacururizamo amata yahise irakongoka

Iyi nkongi y’umuriro yafashe iyo nzu y’ubucuruzi yabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere taliki ya 12 Ukuboza 2022.

Gitifu w’Umurenge wa Runda Ndayisaba Egide Jean Pierre yabwiye UMUSEKE ko inzu ubwayo yakongotse igahiramo n’ibikoresho byose by’ubucuruzi bw’amata by’uwitwa Ndayisenga Innocent  wayikodeshaga.

Ndayisaba yavuze ko iyo nzu ikimara gufatwa n’inkongi y’umuriro abaturage babatabaje bakahagera yarangije gushya.

Ati “Ntabwo turakora ibarura ngo tumenye agaciro k’ibyahiriyemo ariko nta na kimwe cyabashije kuvamo.”

Gusa Ndayisaba yavuze ko igisenge cyose cyahiye, hasigaye igikuta cyonyine.

Ndayisaba avuga ko usibye ibarura ry’ibyononwe n’iyi nkongi batarakora, bataramenya n’icyateye iyi nzu gushya akavuga ko hari inzego zigiye gukora iperereza.

Inzu y’ubucuruzi bw’amata yakongotse, iherereye imbere ya Banki y’abaturage mu Mujyi wa Runda.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Runda buvuga ko butaramenya icyateye iyo nkongi y’umuriro.

MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Kamonyi

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

RDC igiye gusaba Uganda ibisobanuro ku ifungurwa ry’umupaka wa Bunagana

Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwateguje ko buzasaba Uganda ibisobanuro…

Muri Kanama ab’i Kigali bazajya babona amazi mu minsi 2 aho kuba 5-WASAC

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi Isuku n’Isukura, WASAC cyijeje abatuye mu Mujyi wa…

DRC : Kiliziya gatorika ntiyozeye ko amasezerano y’u Rwanda na Congo ko atazakemura ikibazo mu mizi

Umuyobozi mukuru w’Inama y’Abepisikopi muri Congo Kinshasa, Musenyeri Donatien Nshole avuga ko…

Perezida wa Botswana yahigiye guhura na Trump, akamwemeza

Perezida Gideon Duma Boko wa Botswana yahigiye guhura na Donald Trump uyobora…

Perezida Kagame yakiriye Uhuru Kenyatta wayoboye Kenya

Kagame yakiriye Uhuru Kenyatta wabaye Perezida wa Kenya, akaba ari n’umwe mu…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Kiliziya Gatolika ya RDC ntiyizeye ko Trump azahagarika intambara muri icyo gihugu

3 Min Read
Politike

Imipaka ihuza Uganda n’ibice bya DRC bigenzurwa na AFC/M23 yafunguwe

2 Min Read
Politike

Intumwa za AFC/M23 na Leta ya RDC basubiye KU meza y’ibiganiro i Doha muri Qatar 

1 Min Read
Politike

U Rwanda rufite ikizere cy’uko amasezerano rwasinyanye na DRC azatanga umusaruro

3 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?