BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Jul 18, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Kamonyi: Amaze imyaka 7 asiragira inyuma y’umuhesha isambu yatsindiye  

Kamonyi: Amaze imyaka 7 asiragira inyuma y’umuhesha isambu yatsindiye  

admin
Last updated: November 28, 2022 1:32 pm
admin
Share
SHARE

Umusaza Mpakaniye Francois wo mu murenge wa Musambira mu karere ka Kamonyi amaze imyaka irindwi asiragira mu buyobozi ashaka umuhesha w’inkiko umuhesha isambu yatsindiye.

Mpakaniye Francois amaze imyaka 7 ategereje umurangiriza urubanza rw’imitungo yatsindiye

Uyu musaza utuye mu mudugudu wa Nkomane, akagari ka Rukambura, umurenge wa Musambira mu Karere ka Kamonyi, avuga ko mu 2015 yatsinze abavandimwe be mu rubanza rw’imbonezamubano mu Rukiko Rukuru rwa Muhanga ndetse atererwa kashe mpuruza, ariko magingo aya ntaraheshwa ibye.

Mpakaniye Francoise avuga ko ababuranyi be yabatsinze inshuro ebyiri, ariko atazi impamvu ubuyobozi butamufasha ngo abone uburenganzira ku mitungo yatsindiye.

Agira ati “Naburanye mu rukiko rwisumbuye rwa Muhanga ndatsinda mu rubanza rw’imbonezamubano mu 2008, maze gutsinda ababuranyi banjye ntibishimira imikirize y’urubanza bavuga ko inyandiko natanze mu rubanza ari impimbano, barajurira mu Rukiko Rukuru rwa Muhanga naho ndabatsinda, none magingo naya sindaheshwa ibyanjye.”

Yongeraho ati “Ndasaba ko nafashwa nkarangirizwa urubanza, ikibazo nuko bakomeje kunsiragiza bansubiza mu Nkiko, nagiye ku murenge wa Musambira, ambwira ko mbitanga ku Irembo ariko byaheze aho, Gitifu yambwiyeko azaza kundangiriza urubanza, ariko ngo nihangane.”

Mpakaniye Francois akomeza avuga ko kuba ataraheshwa ubutaka bwe bituma atabasha ku bubyaza umusaruro, ndetse ngo n’umugore we bafitanye abana batanu yanze ko basezerana kubera iki kibazo.

Ati “Bimfiteho ingaruka nyinshi kuko nta terambere nageraho kuko nta cyangombwa cy’ubutaka bwanjye, mfite uwo twashakanye dufitanye abana batanu, yanze ko dusezerana ngo nta mitungo twavanga kandi itagaragara.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musambira, Nyirandayisabye Christine avuga ko akwiye kwiyambaza umuhesha w’inkiko w’umwuga, kuko we afite imanza nyinshi.

Yagize ati “Yashaka umuhesha w’inkiko w’umwuga wamufasha, mfite imanza nyinshi urwe nazarugeraho nko mu kwezi kwa Gatandatu 2023, nahitamo gutegereza icyo gihe nibwo narugeraho.”

Umyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere avuga ko iki kibazo ntacyo yari azi, gusa ngo ntiyumva ukuntu iki kibazo cyaba kimaze imyaka ingana gutya niba ntambogamizi zirimo zatumye rutarangizwa.

Ati “Iyo yaburanye urubanza akarutsinda ageze mu gihe cyo kurangiza urubanza, umuhesha w’inkiko aba ahari, adafite ubushobozi bwo kwishyura umuhesha w’inkiko w’umwuga yajya kutari uw’umwuga urubanza rukarangira, ntabwo rero numva impamvu rwaba rutararangijwe keretse harabayemo imbogamizi runaka ishobora gutuma umuhesha w’inkiko atarurangiza.

“Tujya duhura nibyo bibazo, ku buryo mu gihe cyo kurangiza urubanza hazamo imbogamizi, yasobanurira ucyeneye ko arangirizwa urubanza ntabyumve, akaba yakumva ari amananiza.”

Dr Nahayo Sylver akomeza avuga ko iki kibazo agiye kugikurikirana akamenya ibyaba biri inyuma yo kuba uru rubanza rutararangijwe, mu gihe yasanga harimo imbogamizi zituma rutarangizwa bakazamugira inama y’uburyo ibintu byakemukamo.

Iyi sambu Mpakaniye akaba yarayihawe nk’umunani mu  988, akaba ayikoresha ariko nta cyemeza ko ariye. Mu 2008 nibwo yaburanye bwa mbere aratsinda, abo baburanaga barajurira ariko yongera kubatsinda mu 2015.

NKURUNZIZA Jean Baptiste/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
1 Comment
  • lg says:
    December 10, 2022 at 7:17 am

    Abayobozi nkaba nyamara inama zose imyiherero yose ikorwa basabwa mbere na mbere gukemura ibibazo byabaturage imyaka 7 irarangiye ngo nategereze ikintu gikemurwa muminota 10 gusa kigasaba ko umuntu azapfa ikibazo cye kidakemutse!! bivuze ko nyirubwite apfuye byaba birangiye ibi biteye isoni pe kukise umuntu umwe ahabwa kurangiza imanza zitazashira !! kukise inkiko zijyaho niba ibyemezo byazo bidashyirwa mubikorwa imanza zitajuririwe !! harabagifite akazi katoroshye ko kujya bahora basubira mubyo basabye ko bikorwa

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Uhagarariye Uganda i Kinshasa yahamagajwe gusobanura iby’ifungurwa ry’umupaka wa Bunagana

Ambasaderi wa Uganda muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo Alhajji Farid M.…

AFC/M23 ihaye gasopo u Burundi na Kinshasa bashaka kwisubiza ibice bambuwe

Ihuriro AFC/M23 rihanganye n’ubutegetsi bwa DRCongo, ryabusabye guhagarika ibitero n’ibikorwa bya gisirikare…

Perezida William Ruto yakiriye intumwa yihariye ya perezida Kagame

Perezida wa Kenya, William Samoei Ruto, yakiriye Intumwa yihariye ya Perezida Paul…

Lamine Yamal yizeje ibitangaza abakunzi ba FC Barcelona

Umunya-Esipanye ukina muri FC Barcelona, Lamine Yamal, yemeje ko agiye kwandika amateka…

Barack Obama n’umugore we bashyize umucyo ku bihuha by’uko batandukanye

Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, n’umugore we…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Ubutabera

Umukozi ushinzwe ubwubatsi mu Mujyi wa Kigali arafunzwe

2 Min Read
Ubutabera

Ubujurire bwa Kazungu Denis bwateshejwe agaciro

2 Min Read
Politike

Kiliziya Gatolika ya RDC ntiyizeye ko Trump azahagarika intambara muri icyo gihugu

3 Min Read
Politike

Imipaka ihuza Uganda n’ibice bya DRC bigenzurwa na AFC/M23 yafunguwe

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?