BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Jul 18, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Kamonyi: Abajyanama bahawe umukoro wo kurandura ibibazo bibangamiye abaturage

Kamonyi: Abajyanama bahawe umukoro wo kurandura ibibazo bibangamiye abaturage

admin
Last updated: August 4, 2022 6:40 am
admin
Share
SHARE

Abagize Inama Njyanama y’Umurenge wa Kayenzi mu Karere ka Kamonyi babwiwe ko bagomba  kugira  uruhare mu gukemura ibibazo bibangamiye Imibereho y’abaturage bigaragara aho batuye.

Abajyanama bavuga ko hari igihe bakemuriraga ibibazo by’abaturage muri za Komisiyo

Ibibazo birimo abaturage 16 batagira amacumbi, abafite inzu zimeze nka Nyakatsi bagera kuri 23, Imiryango 29 irarana n’amatungo, abangavu babyariye iwabo batarageza imyaka y’ubukure, n’ibindi nibyo  basabwe kuba baranduye.

Mu mwiherero aba bajyanama barimo, Umuyobozi wungurije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Kamonyi, Niyongira Uzziel yavuze ko kwegera abaturage no kubakemurira ibibazo bibabangamiye, bidasaba ko Umujyanama asiba akazi ke kugira ngo abashe kumenya ibibazo abaturage bafite, kuko muri buri Mudugudu haba harimo umujyanama umwe nibura.

Yagize ati: “Hari igihe bamanuka bakajya mu baturage  bifashishije ibigenwa n’itegeko,  ariko buri wese akoze izo nshingano  twasanga imibare y’abari bafite ibibazo igabanutse ku rugero twifuza.”

Niyongira  yavuze ko hari bamwe mu baturage bagiye bubakirwa inzu, bagategereza ko Leta  ibubakira n’ubwiherero, iyi myumvire niyo dusaba ko abagize Njyanama y’Umurenge n’Utugari bitaho.

Perezida w’Inama Njyanama y’Umurenge wa Kayenzi, Rukundo Prudence avuga ko impamvu nyamukuru yatumye bategura uyu mwiherero ari ukugira ngo ibyo bakora byose bishingira ku nyungu z’Umuturage.

Ati: “Hashize ibyumweru 2 abagize Inama Njyanama y’Umurenge twigabanyijemo amatsinda tumanuka mu Midugudu uko ari 25 kandi twasize tubakemuriye ibibazo by’akarengane bari bafite.”

Perezida w’Inama Njyanama y’Umurenge wa Kayenzi Rukundo Prudence avuga ko bagiye kongeramo ikibatsi muri gahunda yo gusura abaturage

Rukundo avuga ko bagiye kongeramo ikibatsi muri uyu mwaka, ku buryo iyi mibare y’abafite ibibazo bibangamiye igabanuka.

Umukozi ushinzwe imitegekere y’Inzego zegerejwe abaturage n’Imiyoborere myiza mu Karere ka Kamonyi  Murekatete Marie Gorethi mu kiganiro  yahaye abajyanama, yavuze ko hari abategereza ko ibibazo bibasanga muri za Komisiyo, yabasabye  kujya begera abaturage  nk’uko  babegeraga babasaba amajwi.

Ati: “Nibatamanuka ngo begere abaturage  bazaba bitakariza icyizere babagiriye babatora.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kayenzi Rafiki Mwizerwa yifuje ko habaho ubufatanye bw’inzego zitandukanye  zikorera muri uyu Murenge, zirimo n’abafatangabikorwa.

Ati: “Duhange udushya twifuza ko umuturage ahora ku isonga, twirinde guhora mu bintu  bimwe bigaragaza impinduka.”

Mu bindi abajyanama bahawe nk’umukoro harimo kubarura abaturage  bazamutse mu ntera mu buryo bw’ubukungu n’abasigaye bakiri mu cyiciro cyo hasi bakeneye gufashwa.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa  Kayenzi buvuga ko uyu mwaka w’ingengo y’Imali  wa 2020-2021 usoje bubakiye amacumbi Imiryango 127 itari ifite aho iba.

Mu gihe ku rwego rw’Akarere ka Kamonyi abubakiwe barenga abaturage 300.

Inzego zitandukanye zitabiriye ibiganiro bya Njyanama
Umuyobozi wungurije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Kamonyi Niyongira Uzziel avuga ko kwegera abaturage no kubakemurira ibibazo bibabangamiye abajyanama n’abayobozi bakwiriye kubigira intego.
Abajyanama bavuga ko hari igihe bakemuriraga ibibazo by’abaturage muri za Komisiyo

MUHIZI ELISÉE UMUSEKE.RW/Kamonyi.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Perezida William Ruto yakiriye intumwa yihariye ya perezida Kagame

Perezida wa Kenya, William Samoei Ruto, yakiriye Intumwa yihariye ya Perezida Paul…

Lamine Yamal yizeje ibitangaza abakunzi ba FC Barcelona

Umunya-Esipanye ukina muri FC Barcelona, Lamine Yamal, yemeje ko agiye kwandika amateka…

Barack Obama n’umugore we bashyize umucyo ku bihuha by’uko batandukanye

Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, n’umugore we…

Miss Naomi yiyamye abavuga ko umugabo we yakennye

Miss Nishimwe Naomie ubitse ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2020, yihanangirije…

Thomas Lubanga yashimangiye ko ashyigikiye AFC/M23

Thomas Lubanga washinze umutwe witwaje intwaro wa FRP (Force pour la révolution…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Kiliziya Gatolika ya RDC ntiyizeye ko Trump azahagarika intambara muri icyo gihugu

3 Min Read
Politike

Imipaka ihuza Uganda n’ibice bya DRC bigenzurwa na AFC/M23 yafunguwe

2 Min Read
Politike

Intumwa za AFC/M23 na Leta ya RDC basubiye KU meza y’ibiganiro i Doha muri Qatar 

1 Min Read
Politike

U Rwanda rufite ikizere cy’uko amasezerano rwasinyanye na DRC azatanga umusaruro

3 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?