BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Saturday, Mar 14, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imikino > Kalimba Alice yerekeje gukina muri Maroc

Kalimba Alice yerekeje gukina muri Maroc

admin
Last updated: September 27, 2022 11:55 am
admin
Share
SHARE

Umukinnyi wo hagati mu ikipe y’Igihugu y’Abagore [She-Amavubi], Kalimba Alice yerekeje mu gihugu cya Maroc gukina mu Cyiciro cya Mbere mu ikipe ya Association Najah Souss Women Football Club.

Kalimba Alice [wa kabiri ibumoso] yabaye kapiteni wa AS Kigali WFC
Uyu mukinnyi yahagurutse kuwa Mbere tariki 26 Nzeri 2022 yerekeza muri Maroc.

Ibi bibaye nyuma y’uko ikipe ya Association Najah Souss Women Football Club yo mu cyiciro cya Mbere mu gihugu cya Maroc mu cyiciro cy’abagore, yabengutse Alice n’umunyezamu Itangishaka Claudine.

Itike y’indege ya Alice UMUSEKE wabonye, yerekana ko uyu mukinnyi ubwo yahagurukaga yaciye Addis-Ababa muri Éthiopie, akaharara, akaba yahahagurutse Saa kumi n’igice z’urukerera n’indege imwerekeza i Cairo mu Misiri aho byari biteganyijwe ko ahagera Saa kumi n’ebyiri n’iminota 40 za mu gitondo.

I Cairo yahahagurutse Saa mbiri za mu gitondo n’indege imwerekeza i Casablanca muri Maroc, aho biteganyijwe ko ahagera Saa sita n’igice z’amanywa zo kuri uyu wa Kabiri.

Mbere y’uko yurira indege, Alice yashimiye abatoza bamufashije mu gihe cyose yamaze muri AS Kigali Women Football Club.

Mu butumwa uyu mukinnyi yanditse ashimira, yagaragaje ko yemera ko hari ibyo AS Kigali WFC yamufashije.

Ati “Mwaramutse neza coach! Nejejwe  no kubamenyesha ko nyuma yo kubona ikipe ndagenda uyu munsi. Mbikuye ku mutima n’ukuri mwarakoze kuri buri kimwe. mwambereye ababyeyi, inshuti, mumpa uburere, kandi mumfasha kwagura impano yanjye. Mbasabiye imigisha ituruka ku Mana kandi ibarinde abanzi musigare Amahoro, Merci.”

Undi mukinnyi uzafata indege mu mpera z’iki cyumweru cyangwa mu ntangiriro z’igitaha, ni umunyezamu Itangishaka Claudine uzaba asanzeyo mugenzi we n’undi mukinnyi ukomoka muri Tanzania, Tembeeni Zuena Azizi.

Aba bakinnyi bombi, basanzwe bafashwa na Amuri Moussa nk’ushinzwe kubashakira akazi no kubagira inama mu kazi kabo.

Amakuru UMUSEKE wamenye, ni uko ibikubiye muri aya masezerano byose biri hejuru y’ibyo bahabwaga mu makipe bakiniraga. Ku mukinnyi ukinira ikipe y’Igihugu, ahembwa amafaranga atari munsi y’Amadolari 500 [500$] ku kwezi, mu gihe agahimbazamusyi ku mukino ikipe yatsinze kangana n’Amayero 300 [300£].

Kalimba aheruka muri Scandinavia Women Football Club, yagiyemo avuye muri AS Kigali Women Football yabereye kapiteni. Itangishaka we yaherukaga muri OCL City yo muri DRC nyuma yo gukinira Scandinavia WFC, AS Kigali WFC na Fatima WFC.

Aba baraza biyongera kuri myugariro Clèmentine uri kubarizwa mu Bufaransa, nyuma yo kuva mu Rwanda agaca muri Kenya.

Kalimba Alice ni umukinnyi w’ikipe y’Igihugu y’Abagore [She-Amavubi]
Alice yagiriye ibihe byiza muri AS Kigali WFC

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Urukiko rwategetse ko Barafinda Sekikubo Fred akomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko ubujurire bwa Barafinda Sekikubo Fred ku…

Imiryango 47 y’impunzi z’Abarundi itashye ku bushake

Imiryango 47 y’Impunzi z’Abarundi yari imaze igihe icumbikiwe mu nkambi ya Mahama,…

Stephen Constantine yongeye ahabwa inshingano zo gutoza Amavubi

Ishyirahamwe ry'Umpira w'Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryatangaje ko Stephen Constantine ariwe mutoza…

Bank nkuru y’u Rwanda n’iya Kenya bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye

Banki Nkuru z’u Rwanda na Kenya ziyemeje ubufatanye mu by’imari Banki Nkuru…

Macron yavuze ku gitero cya drone cyahitanye Ubufaransakazi i Goma

Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, yagaragaje umubabaro nyuma y’urupfu rwa Karine Buisset,…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imikino

FERWAFA yanenzwe bikomeye kubera abasifuzi batagira ibikoresho bigezweho 

2 Min Read
Imikino

Tour du Rwanda2026: Umunya-Brazil ukiri muto yegukanye agace ka karindwi

3 Min Read
Imikino

Umubiligi Mathjis De Clercq yegukanye agace ka Kane ka Tour du Rwanda 2026

2 Min Read
Imikino

Itamar Einhorn ni we wegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2026

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?