Joseph Kabila Kabanga wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu gihe cy’imyaka 18, , nyuma yo kwamburwa ubuhangarwa na leta ya Kinshasa yaraye ageze mu Mujyi wa Goma ugenzurwa n’ihuriro AFC/M23.
Ni amakuru yemejwe n’umuvugizi w’umutwe wa AFC/M23 mu bya politike Lawrence Kanyuka ubwo yamuhaga ikaze agira ati” Tumwifurije ibihe byiza mu bice byabohowe”
Mu ijambo yavuze ku wa gatanu nijoro, Kabila yatangaje ateganya kujya i Goma “mu minsi iri imbere”, gusa kugeza ubu ntaremeza ubwe ko yahageze.
Ageze muri uyu mujyi nyuma y’ibihuha mu kwezi bivuga ko Kabila yageze i Goma icyo gihe ubutegetsi bwa Kinshasa bwahise butangiza ibikorwa byo kumukurikirana mu butabera, ndetse busaba ko imitungo ye ifatirwa.
Ibi Kabila yarabinenze avuga ko ari “ibyemezo bihutiyeho” byafashwe na leta, byarimo guca mu gihugu ishyaka rye rya PPRD (‘Parti du Peuple pour la Reconstruction et la Démocratie’) no gufatira imitungo ye.
Uyu munyapolitike kandi yahawe ikaze n’ Umuyobozi wa AFC/M23, Corneille Nangaa, avuga ko yagize amahitamo meza, aho kuguma mu buhungiro .
Nangaa yahaye ikaze n’abandi bose bifuza gusubira muri RDC, kugira ngo hamwe na AFC/M23, bahagarike ubutegetsi bw’igitugu, amacakubiri ndetse banateze imbere RDC.
Mbere y’uko Kabila agera i Goma, yasabye Leta ya RDC guhagarika akababaro ikomeje guteza abaturage bari mu bice bigenzurwa na AFC/M23, igafungura banki yafunze kuva muri Mutarama.