BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, May 30, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > Kabila nyuma yo kwamburwa ubudahangarwa yageze i Goma

Kabila nyuma yo kwamburwa ubudahangarwa yageze i Goma

sam
Last updated: May 26, 2025 9:02 am
sam
Share
SHARE

Joseph Kabila Kabanga wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu gihe cy’imyaka 18, , nyuma yo kwamburwa ubuhangarwa na leta ya Kinshasa yaraye ageze mu Mujyi wa Goma ugenzurwa n’ihuriro AFC/M23.

Ni amakuru yemejwe n’umuvugizi w’umutwe wa AFC/M23 mu bya  politike Lawrence Kanyuka ubwo yamuhaga ikaze agira ati” Tumwifurije ibihe byiza mu bice byabohowe”

Mu ijambo yavuze ku wa gatanu nijoro, Kabila yatangaje ateganya kujya i Goma “mu minsi iri imbere”, gusa kugeza ubu ntaremeza ubwe ko yahageze.

Ageze muri uyu mujyi nyuma y’ibihuha mu kwezi bivuga  ko Kabila yageze i Goma icyo gihe ubutegetsi bwa Kinshasa bwahise butangiza ibikorwa byo kumukurikirana mu butabera, ndetse busaba ko imitungo ye ifatirwa.

Ibi Kabila yarabinenze avuga ko ari “ibyemezo bihutiyeho” byafashwe na leta, byarimo guca mu gihugu ishyaka rye rya PPRD (‘Parti du Peuple pour la Reconstruction et la Démocratie’) no gufatira imitungo ye.

Uyu munyapolitike kandi yahawe ikaze n’ Umuyobozi wa AFC/M23, Corneille Nangaa, avuga ko yagize amahitamo meza, aho kuguma mu buhungiro .

Nangaa yahaye ikaze n’abandi bose bifuza gusubira muri RDC, kugira ngo hamwe na AFC/M23, bahagarike ubutegetsi bw’igitugu, amacakubiri ndetse banateze imbere RDC.

Mbere y’uko Kabila agera i Goma, yasabye Leta ya RDC guhagarika akababaro ikomeje guteza abaturage bari mu bice bigenzurwa na AFC/M23, igafungura banki yafunze kuva muri Mutarama.

 

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

DRC: Kabila yagiranye ibiganiro n’abanyamadini

Uwahoze ari Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila, ari…

Hatangajwe itariki y’Ibirori byo kwita  Abana b’Ingagi izina

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwatangaje ko umuhango ngarukamwaka wo Kwita Izina abana…

Marocco n’u Rwanda bigiye guhanganira kwakira Formula 1

Marocco n’ u Rwanda kimwe n’Afurika y’epfo ni bimwe mu bihugu bigiye…

Gen Mubarakh Muganga na bagenzi be bo muri Afurika bahuriye muri Kenya

Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, yitabiriye inama y’abagaba bakuru…

Museveni ahamya ko Leta ya RDC ifite uruhare mu mutekano wazambye

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yahamije ko ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

Umwanditsi w’Umunya-Kenya,Prof Ngũgĩ wa Thiong’o, yitabye Imana , ku myaka 87.

3 Min Read
Mu mahanga

Leta ya RDC yashoye miliyari y’Amadolari mu nzego z’umutekano mu 2025

2 Min Read
Mu mahanga

Kenya: Abanyeshuri batwitse inzu bararagamo kubera ko bimwe uruhushya rwo kureba Match

2 Min Read
Mu mahanga

Abanya-Palestina bagera kuri 24 bapfiriye mu bitero bya Israeli

4 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?