BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Nov 13, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imikino > Juvénal yakuriye Abayovu inzira ku murima kuri Emmanuel Okwi

Juvénal yakuriye Abayovu inzira ku murima kuri Emmanuel Okwi

admin
Last updated: August 4, 2022 2:53 pm
admin
Share
SHARE

Perezida wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvénal, yemeje ko ibiganiro na rutahizamu Emmanuel Arnold Okwi, biri mu nzira nziza ariko ko atanagarutse bidakwiye kuba byacitse kuko atari kampala.

Emmanuel Okwi nanubu nta kipe arasinyira

Mu mwaka ushize w’imikino, umwe mu bakinnyi beza Kiyovu Sports yari ifite ndetse wanayifashije, ni rutahizamu Emmanuel Arnold Okwi ukomoka muri Uganda.

Ni umuinnyi wafashije iyi kipe mu mikino yayikiniye irimo uwo Kiyovu yatsinzemo APR FC ibitego 2-1.

Nyuma yo gusoza amasezerano y’umwaka yari yasinyiye iyi kipe yo ku Mumena, Okwi yasubiye iwabo muri Uganda ariko abashinzwe kumushakira akazi [agents] bo bakomeje kumushakira aho yajya gukina hatari mu Rwanda.

Aganira n’abanyamakuru, perezida wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvénal, yameje ko hari ibiganiro n’uyu rutahizamu ngo agaruke muri iyi kipe kandi hari icyizere cyo kuba yayigarukamo.

Ati “Emmanuel Okwi yasoje amasezerano. Twamweretse ko tumwifuza. Ubu nta kipe afite, yajya mu ikipe ashaka yose yamuha byinshi. Twamuhaye offer yacu, nayishima azagaruka, kandi natanayishima tuzashaka n’abandi.”

Yongeyeho ati “Ariko turaganira kandi nta yindi kipe arasinyira. Mu gihe nta handi arasinya ibiganiro byacu nawe biracyahari kandi biragenda neza ndetse bigeze heza.”

Amakuru avuga ko uyu rutahizamu w’imyaka 29, yifuza kujya gukina ku mugabane wa Aziya ariko bitakunda akabanza gushaka ahandi bamuha ibyisumbuye ku byo Kiyovu Sports yamuhaga.

Okwi yakiniye amakipe arimo Simba SC, Yanga SC zo muri Tanzania, SCV Kampala, Étoile du Saleh, El Ittihad, SönderjyskE.

Perezida wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvénal yemeje ko ibiganiro na Okwi biri kugenda neza ariko ko kumugumana bidakunze nta gikuba cyaba cyacitse
Okwi yari umwe mu bagenderwagaho muri Kiyovu Sports

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

AFC/M23 yanenze ibirego bivuga ko ivangura Abaluba

Umuvugizi w’umutwe wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, ukomoka mu bwoko bw’Abaluba, yanenze bikomeye…

Uwase Colombe wiyamamaje muri Miss Rwanda 2015 yibarutse

Uwase Colombe wiyamamarije ikamba rya Miss Rwanda mu 2015, yamaze kwibaruka imfura…

Paris: Roger Lumbala yasabye ko Bemba na Lt Gen Ndima bahamagazwa mu rubanza rwe Ku wa 12

Ku wa 12Ugushyingo 2025, Urukiko rwa Rubanda rwa Paris mu Bufaransa rwatangiye…

Hatahuwe abakekwaho kuyogoza sitasiyo za Lisansi hanatangazwa ayo bari bamaze kwiba

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho…

Ghan : Abantu batandatu baburiye ubuzima mu muvundo w’abashaka kwinjira mu gisirikare cya leta.

Igisirikare cya Ghana cyatangaje ko umuvundo w'abitabiriye igikorwa cyo kwinjira mu gisirikare…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imikino

Rayon Sports ntiyemerewe kwandikisha abakinnyi

2 Min Read
Imikino

Itsinzi ya APR Fc yongeye kuyunga n’abakunzi bayo 

1 Min Read
Imikino

Hamenyekanye uzasifura umukino wa APR FC na Rayon Sports

1 Min Read
Imikino

Hoteli ya FERWAFA yatangiye gukora nyuma y’imyaka irenga 10 yubakwa

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?