BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Jul 18, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imikino > Juno Kizigenza na Umuri Foundation mu gikorwa cyo gufasha abana

Juno Kizigenza na Umuri Foundation mu gikorwa cyo gufasha abana

admin
Last updated: December 11, 2022 11:57 pm
admin
Share
SHARE

Irerero rya Umuri Foundation ryashinzwe n’umutoza wungirije w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda [Amavubi], Jimmy Mulisa, rifatanyije n’abarimo umuhanzi Juno Kizigenza ryatangije ibikorwa byo gukusanya inkunga yo kuzasangira iminsi mikuru isoza umwaka wa 2022 n’abana bakomoka mu miryango itishoboye mu Mujyi wa Kigali.

Juno Kizigenza na Umuri Foundation batangije igikorwa cyo gukusanya inkunga yo kuzangira n’abana Noheli n’Ubunani

Ni igikorwa cyatangijwe kuri iki cyumweru guhera saa tatu z’amanywa, kibera ku bibuga byo ku Irebero ahazwi nko kuri Canal Olympia.

Amakipe umunani ni yo yari yitabiriye iki gikorwa, aho buri imwe yatanze ibihumbi 100 Frw byo kwiyandikisha hagamijwe kuyakusanya ngo abana 44 bo mu Mujyi wa Kigali baturuka mu miryango itifashije n’imiryango ya bo, bazasangire ifunguro.

Amakipe yari yitabiriye iki gikorwa, harimo: ASV FC, Bullet, Mulisa Friends, Monday Night Foot, Vamos FC, DHL, KO FC na Native Investiment.

Buri kipe mu yitabiriye, yakinaga imikino itatu ariko hagacamo ikiruhuko mu gihe ikipe ebyiri ziri gukina.

Jimmy Mulisa uyobora Umuri Foundation yateguye iki gikorwa, yavuze ko ashimira abitabiriye bose n’ubwo ubwitabire butari buhagije ariko avuga ko ubutaha kizaba ari igikorwa cyagutse.

Ati “Ni igikorwa kitavuzwe cyane ariko ndashimira abitabiriye bose kuko bitanze. Ni igikorwa cy’Ubumuntu cyo kureba uko twasangira na bariya bana Noheli n’Ubunani. Abitabiriye baduhaye inkunga bari bafite kandi turazishima.”

Yakomeje avuga ko bitewe no kuba iki gikorwa cyarateguwe mu gihe gito, byatumye kitamenywa na benshi ariko yizera ko ubutaha bizagenda neza kurusha uko byagenze uyu munsi.

Jimmy yavuze ko nka Umuri Foundation bagiye kunoza neza iki gikorwa, kugira ngo nibiramuka ari ibishoboka kizabe ngarukamwaka.

Bamwe mu bakitabiriye, harimo umuhanzi Juno Kizigenza, Karekezi Olivier wabaye kapiteni w’Amavubi, Haruna Niyonzima usanzwe ari kapiteni w’Amavubi, Uwimana Abdoul wakiniye Rayon Sports n’Amavubi, Rutikanga Hassan ubarizwa mu Nama y’Ubutegetsi ya Kiyovu Sports, Harindinwari Jonathan usanzwe ari umusifuzi, Habimana Hussein wahoze ari DTN wa Ferwafa na Jimmy Mulisa.

N’ubwo habaye imikino kuri uyu munsi, ariko abifuza gukomeza kwifatanya na Umuri Foundation babikora biciye kuri Code *666620# ubundi ugakurikiza amabwiriza, cyangwa ugahamagara telefone igendanwa ya 0781523920.

Ubusanzwe irerero rya Umuri Foundation isanzwe ifasha abana kuzamura impano zo gukina umupira w’amaguru. Ryashinzwe mu 2019. Iri rerero risanzwe rinafasha abana kuva ku muhanda bakagana ishuri.

Habimana Hussein wabaye DTN wa Ferwafa, nawe yakinnye
Juno Kizigenza yifatanyije na Umuri Foundation muri iki gikorwa
Wari umwanya mwiza wo kongera guhura bakamwenyura
Haruna Niyonzima
Karekezi Olivier yagaragaye muri iki gikorwa

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Perezida William Ruto yakiriye intumwa yihariye ya perezida Kagame

Perezida wa Kenya, William Samoei Ruto, yakiriye Intumwa yihariye ya Perezida Paul…

Lamine Yamal yizeje ibitangaza abakunzi ba FC Barcelona

Umunya-Esipanye ukina muri FC Barcelona, Lamine Yamal, yemeje ko agiye kwandika amateka…

Barack Obama n’umugore we bashyize umucyo ku bihuha by’uko batandukanye

Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, n’umugore we…

Miss Naomi yiyamye abavuga ko umugabo we yakennye

Miss Nishimwe Naomie ubitse ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2020, yihanangirije…

Thomas Lubanga yashimangiye ko ashyigikiye AFC/M23

Thomas Lubanga washinze umutwe witwaje intwaro wa FRP (Force pour la révolution…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imikino

KNC yarezwe muri FERWAFA

1 Min Read
Imikino

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yazamutse ku rutonde rw’ukwezi rwa FIFA

1 Min Read
Imikino

FERWAFA yatangaje ingengabihe y’amatora ya Komite Nyobozi

2 Min Read
Imikino

FIFA yateguye igikorwa cyo guha icyubahiro Diego Jota

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?