Joseph Kabila, wahoze ari Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yanenze bikomeye ubutegetsi bw’uwamusimbuye ,abwita ubw’igitugu.
Ni ubutumwa bukubiye mu ijambo yagejeje ku Banye-Congo ku wa 23 Gicurasi 2025, ryatambutse kuri YouTube ku mugoroba wo ku wa gatanu ari ahantu hatazwi, nyuma y’umunsi sena ya DRC imukuyeho ubudahangarwa kugira ngo akurikiranwe mu rukiko.
Abategetsi ba DRC barashaka kurega uyu wahoze ari perezida ibyaha by’ubugambanyi n’ibyaha byo mu ntambara, bavuga ko afitanye imikoranire n’inyeshyamba za M23 zifashwa n’u Rwanda, zafashe imijyi myinshi mu burasirazuba bwa DRC.
Kabila, wari ku butegetsi hagati y’umwaka wa 2001 n’uwa 2019, yavuze ko yari yaracecetse kuko yumvaga ubumwe bw’igihugu buri mu byago.
Kabila yasobanuye ko umutekano wazambye mu bice bitandukanye bya RDC, cyane cyane mu burasirazuba bwa bw’igihugu, bitewe n’imiyoborere mibi y’ubutegetsi bwa Tshisekedi.
Ati “Kuzamba k’umutekano kwatewe n’imiyoborere mibi y’igihugu, aho uru rwego rwaranzwe n’imyitozo ya gisirikare itangwa nabi, abantu bakinjizwa mu gisirikare hashingiwe ku moko ndetse abofisiye bakuru biganjemo abavuga Igiswahili bagafungwa badaciriwe urubanza.”
Kabila yagaragaje ko icyemezo cy’ubufatanye na FDLR n’imitwe ya Wazalendo cyashoboraga kugira ingaruka zo kwagurira intambara mu karere ka Afurika y’Ibiyaga Bigari kose.
Ati “Ubwo Leta yatangiraga gukorana n’imitwe y’abagizi ba nabi, FDLR n’amagana y’imitwe y’Abanye-Congo, yari ifunguye inzira yo kwagurira amakimbirane mu karere, ibyari kugira ingaruka zidakumirwa ku mutekano w’akarere.”
Kabila yasabye Leta ya RDC gucyura ingabo z’ibihugu by’amahanga ziri ku butaka bw’iki gihugu, ashima ko umuryango wa Afurika y’amajyepfo (SADC) watangiye gucyura izo wari waroherejeyo mu Ukuboza 2023.