Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo yashimangiye ko perezida Felix Tshisekedi ariwe kibazo cy’umutekano muke uri mu burasirazuba bw’iki guhugu ndetse ari nawe muti wacyo.
Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru nyuma yo guhura na Thabo Mbeki, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Werurwe 2025, wamutumiye ngo baganire ku muzi w’ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC.
Kabila yagaragaje ko perezida Tshisekedi atagakwiye kwikoreza ikibazo cy’Abanyekongo u Rwanda.
Yagize ati “Niba ndi umunyantege nke, ikosa ni irya nde? Ese ni ikibazo cy’umuturanyi wanjye, umwanzi wanjye se, cyangwa ni ikosa ryanjye? Nubibonera Igisubizo urahita ubona igisubizo cy’ikibazo dufite. Congo ntikwiye gukomeza kuba wa mwana murizi mu Karere, ivuga uko idashoboye n’uko abandi ari abanyembaraga.”
Kabila ashimangira ko ubutumwa u Rwanda rudahwema kugaragaziza amahanga ko Guverinoma ya RDC ubwayo ari yo nyirabayazana w’ibibazo biri mu Burasirazuba, ko kubigereka ku Rwanda ari ugushaka urwitwazo no guhunga inshingano zo gushaka ibisubizo birambye binyuze mu gushaka ibisubizo bahereye mu mizi.
Kabila yavuze ko ibibazo bya RDC bikwiye gukemurwa gusa n’ibiganiro by’amahoro nk’uko byagenze mu myaka isaga 20 ishize ubwo ku wa 2 Mata 2002 hasinywaga amasezerano ya Sun City [muri Afurika y’Epfo] yashyize iherezo ku ntambara ya kabiri ya Congo, Leta yasinyanye n’imitwe yotwaje intwaro.
Yaze ati: “Tugomba kwibaza, si twe (DRC), ikibazo cyacu, twabikemura dute nk’Abanyekongo?”
Avuga ko Abanyekongo batagikeneye guhora mu ntambara zisubira buri gihe runaka, kandi ko ibyo bishoboka gusa Igihe Guverinoma ya RDC yemeye kugendera ku mahame shingiro no gusubira ku meza y’ibiganiro n’Abanyekongo batavuga rumwe na yo.