BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Nov 14, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imyidagaduro > Jado Sinza yakoze indirimbo nshya mbere y’igitaramo cy’umugoroba wo gucungurwa-VIDEO

Jado Sinza yakoze indirimbo nshya mbere y’igitaramo cy’umugoroba wo gucungurwa-VIDEO

admin
Last updated: September 12, 2022 9:44 am
admin
Share
SHARE

Jado Sinza na Neema Marie Jeanne wamenyekanye muri Korali Iriba yo mu Karere ka Huye bakoze indirimbo irimo ubutumwa bwo kwihanganisha abantu bari mubibazo, babibutsa ko Imana itajya itererana abana bayo.

Umuramyi Jado Sinza afatanyije na Neema bakoze indirimbo yihanganisha abari mu bibazo

Umuramyi Jado Sinza yashyize hanze iyi ndirimbo nshya mbere y’umugoroba wo kuramya no guhimbaza Imana yise “Evening Of Redemption” bisobanuye Umugoroba wo gucungurwa.

Uyu mugoroba witezwemo guhembura imitima yabazawitabira tariki 23 Nzeri 2022 Kacyiru-Solace Guhera saa 17h00.

Iyi ndirimbo yise “Ndi Imana yawe” avugamo imbaraga z’Imana n’uburyo idaterana abana bayo kabone n’ubwo baba bari mu bihe by’amakuba.

Jado Sinza ubwo yari amaze gusohora iyi ndirimbo yabwiye UMUSEKE ko ” Nayikoze mu rwego rwo gutanga ihumure kubantu batagifite ikizere cy’ubuzima ikizere cy’ejo hazaza.”

Avuga ko yabwiye abizera Imana bari mu bibazo ko “Nubwo bameze nk’umugezi uri mu mayira abiri, kuko Uwiteka ari Imana yawe no mu migezi itemba murikumwe. [Yesaya 43:2] bahumure bazagerayo ntibihebe ko ntaho Imana itakura umuntu.”

Uyu Jado Sinza azwi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana zirimo’ Gologotha’, ‘Naragabanye’, ‘Hwejesha amaso yacu’, ‘Witinya’ n’izindi.

Reba hano indirimbo nshya ya Jado Sinza na Neema

Abantu bahawe ikize mu mugoroba wo gucungurwa
MUNEZERO MILLY FRED / UMUSEKE.RW
Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

AFC/M23 yanenze ibirego bivuga ko ivangura Abaluba

Umuvugizi w’umutwe wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, ukomoka mu bwoko bw’Abaluba, yanenze bikomeye…

Uwase Colombe wiyamamaje muri Miss Rwanda 2015 yibarutse

Uwase Colombe wiyamamarije ikamba rya Miss Rwanda mu 2015, yamaze kwibaruka imfura…

Paris: Roger Lumbala yasabye ko Bemba na Lt Gen Ndima bahamagazwa mu rubanza rwe Ku wa 12

Ku wa 12Ugushyingo 2025, Urukiko rwa Rubanda rwa Paris mu Bufaransa rwatangiye…

Hatahuwe abakekwaho kuyogoza sitasiyo za Lisansi hanatangazwa ayo bari bamaze kwiba

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho…

Ghan : Abantu batandatu baburiye ubuzima mu muvundo w’abashaka kwinjira mu gisirikare cya leta.

Igisirikare cya Ghana cyatangaje ko umuvundo w'abitabiriye igikorwa cyo kwinjira mu gisirikare…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Minisitiri Dr Biruta yashyikirije João Lourenço ubutumwa bwa Perezida Kagame

1 Min Read
Politike

Amb Col (Rtd) Ndamage yashyikirije Umwami wa Eswatini impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu.

1 Min Read
Imyidagaduro

Umusizi Saranda ari mu gahinda ko gupfusha mama we

1 Min Read
Imyidagaduro

Suède: Element agiye guhurira mu gitaramo na Kizz Daniel

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?