BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Mar 13, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Inkuru zindi > Izindi ngabo za Kenya  zerekeje i Goma guhangana n’inyeshyamba zirimo na M23

Izindi ngabo za Kenya  zerekeje i Goma guhangana n’inyeshyamba zirimo na M23

admin
Last updated: November 16, 2022 11:46 am
admin
Share
SHARE

Icyiciro cya kabiri cy’abasirikare ba Kenya bahagurutse ku kibuga cy’indege cya gisirikare cya Embakasi muri Nairobi berekeza i Goma muri DR Congo.

Abagera kuri 900 berekeje iGoma kurwanya inyeshyamba

 

BBC yatangaje ko Icyo cyiciro kigizwe n’abandi basirikare bagera kuri 900 bagiye mu butumwa bw’umutwe w’ingabo za Africa y’iburasirazuba (EAC) zo kurwanya inyeshyamba mu burasirazuba bwa DR Congo,basanga 1000 baheruka kujya muri icyo gihugu.

Izi ngabo zifite ubutumwa bwo gufatanya n’igisirikare cya DR Congo kurwanya inyeshyamba muri ako gace k’uburasirazuba.

Mu ntara za Kivu zombi na Ituri mu burasirazuba bwa DR Congo inzobere za ONU zahabaruye imitwe irenga 100 yitwaje intwaro.

Muri iyi minsi umutwe uvugwa cyane ni uwa M23 ubu ugenzura igice kinini cya teritwari ya Rutshuru mu gihe winjiye na teritwari ya Nyiragongo ari nako usatira umujyi wa Goma.

Ntibizwi neza niba zihita zinjira mu mirwano imaze iminsi hagati y’ingabo za leta ya DR Congo n’umutwe wa M23 .

Muri ubwo butumwa bw’umutwe w’ingabo za EAC, ingabo z’u Burundi zimaze amezi muri Kivu y’Epfo n’ingabo za Uganda zimaze igihe kirenga umwaka muri Ituri zahise zitangazwa nk’izigize uwo mutwe w’ingabo za EAC.

Sudani y’Epfo iracyategerejwe ngo nayo yoherezeyo ingabo, Tanzania isa n’iyifashe ku kohereza ingabo muri Congo.

Ni mu gihe   hateganyijwe ibiganiro bya Kinshasa n’imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa DR Congo bigomba kubera i Nairobi  mu cyumweru gitaha.

Mu gihe  umutwe wa M23 wo ukomeje kwigarura tumwe mu duce twa Congo isatira umujyi wa Goma,abaturage nabo bari guhingira mu bihugu by’abaturanyi birimo n’uRwanda.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW

IVOMO:BBC

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
3 Comments
  • agaciro peace says:
    November 16, 2022 at 2:40 pm

    Harya igihugu nka Sudani y’epfo cyananiwe kwirindira umutekano ubwo cyohereza ingabo zo kuwurindira abandi gute koko? Ibi bintu bimeze nko gukina theatre nibyo bituma Africa yacu ihora isuzugurwa. Congo ifite umubare w’ingabo uri hafi kungana n’uwa US ariko wakumva induru abayobozi bayo bavuza aho bazerera hose ku isi ngo basaba uwabatabara ukibaza niba turi serious or not.

    Reply
  • Ibyisi says:
    November 16, 2022 at 6:01 pm

    Peace iki kibazo wibaza nanjye ndakibaza pe! Ibiguhu bifite ingabo South Soudan zagiye kugarura amahoro nabo batanze izindi zijya kugarura amahoro ahandi? Icyo twita amahoro ndumva ntangiye kudasobanukirwa neza nacyo? Turaje tuwumve na DR Congo yohereje ingabo zo kugarura amahoro ahandi! Twarumiwe! Uwaba abisobanukiwe adufashe! Ni ayahe mahoro ingabo za South Soudan zajya kugarura muri Congo zananiwe kugarura iwabo? Genda Rwanda uri nziza! Ibi ntabwo ari iby’i Rwanda!

    Reply
  • Niyitangibihozo jean Baptiste says:
    November 17, 2022 at 6:54 am

    Very good.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Urukiko rwategetse ko Barafinda Sekikubo Fred akomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko ubujurire bwa Barafinda Sekikubo Fred ku…

Imiryango 47 y’impunzi z’Abarundi itashye ku bushake

Imiryango 47 y’Impunzi z’Abarundi yari imaze igihe icumbikiwe mu nkambi ya Mahama,…

Stephen Constantine yongeye ahabwa inshingano zo gutoza Amavubi

Ishyirahamwe ry'Umpira w'Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryatangaje ko Stephen Constantine ariwe mutoza…

Bank nkuru y’u Rwanda n’iya Kenya bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye

Banki Nkuru z’u Rwanda na Kenya ziyemeje ubufatanye mu by’imari Banki Nkuru…

Macron yavuze ku gitero cya drone cyahitanye Ubufaransakazi i Goma

Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, yagaragaje umubabaro nyuma y’urupfu rwa Karine Buisset,…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

Gen Bunyoni wari warakatiwe igihano cya burundu yarekuwe

1 Min Read
Mu mahanga

UNICEF yatangaje akababaro irimo kubera umukozi wayo wiciye i Goma

1 Min Read
Politike

Perezida Kagame yaganiriye na Macron

1 Min Read
Mu mahanga

Herekanywe abasore bakekwaho ibyaha by’ubugome.

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?