BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Jul 18, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Izamuka ry’igiciro cy’ibirayi i Musanze ryahagurukije MINICOM

Izamuka ry’igiciro cy’ibirayi i Musanze ryahagurukije MINICOM

admin
Last updated: September 12, 2022 1:28 pm
admin
Share
SHARE

Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda yatangaje ko itewe impungenge n’izamuka ry’ibiciro ry’ibirayi, ivuga ko yohereje abatekinisiye bagiye gusuzuma iki kibazo.

Igiciro cy’ibirayi cyarazamutse (Photo Internet)

Ibitangaje mu gihe kuri ubu mu Karere ka Musanze, ibiciro by’ibirayi byazamutse, ikilo ni Frw 500 kivuye kuri Frw 350.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome, aganira na Radio 1 yavuze ko hagiye gusuzumwa intandaro y’iryo zamuka.

Yagize ati “Twarabibonye ko i Musanze ari Frw 500, ariko ubusanzwe ibirayi hari ubwo biba byinshi iyo byasaruwe, mu minsi yashize kuva muri Nyakanga ntabwo kigeze kirenga Frw 350, natwe twatunguwe, ntabwo tuzi ikibazo cyabayemo, mu ruhererekane  kuva ku muhinzi kugera ku isoko.”

Dr Ngabitsinze avuga ko hari ubwo ku isoko byakenerwa cyane (demanded) ikazamuka bikaba bicye, noneho ababicuruza bakabonamo inyungu zifatika.

Yavuze ko bagiye kugenzura niba umucuruzi ugurisha ikilo Frw 500, hari icyo umuhinzi na we yabonye ku musaruro we.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda yatangaje ko hari itsinda ryagiye gusuzuma icyo kibazo.

Ati “Kuzamuka kw’ibiciro kurumvikana, ariko hari abantu bahita babyuriraho, ugasanga byageze kuri Frw 500 ku isoko i Musanze, ariko aho byavaga i Kinigi, igiciro nta cyazamutseho.”

Yatanze umunsi umwe kugira ngo bamenye niba byazamutse bitewe n’ibibazo biri mu musaruro, cyangwa ari ukubitwara, ukubivana mu Kinigi bijya ahandi handi ku isoko.

Ati “Ariko ibyo bigomba kubonerwa igisubizo, kuko ibyo byatunguranye kandi twese byaduhangayitsa kuko ntabwo byari bisanzwe.”

 

Yakomoje ku izamuka ry’ibiciro…

Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda yemera ko n’ubusanzwe bimwe mu biribwa byazamutse ku biciro ariko atanga icyizere ko Guverinoma iri gutekereza uburyo ibituruka imbere mu gihugu  byakurirwaho amahoro kuri byo.

Yagize ati “Dufashe ibiciro uko byagiye bizamuka muri uyu mwaka turimo n’uheruka, turemeranywa ko ibiciro muri rusange byazamutse hafi 20%.”

Ati “Icyo turi gutekereza kandi gikomeye ni ukuvana amahoro ku bikomoka ku buhinzi harimo kawunga, umuceri, twaricaye n’inzego zitandukanye, tumaze kubikora neza harimo Minisiteri y’Imari n’igenamigambi, Ikigo cy’Igihugu cy’imisoro n’amahoro, (RRA) biri mu nzira nziza.”

Ibiciro ku isoko byarazamutse  bitewe n’ingaruka z’intambara yo muri Ukraine, ibihano byafatiwe u Burusiya, ndetse n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19.

Ibi bibazo byose byarushijeho kubera umugogoro umuguzi aho ibiciro ku isoko mu Rwanda byazamutseho 7.5% muri Werurwe 2022, bigera ku 9,9% muri Mata, muri Gicurasi bigera kuri 12.6%.

TUYISHIMIRE Raymond /UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
4 Comments
  • manirakiza says:
    September 13, 2022 at 12:38 pm

    Leta ikwiye guhagurukira ba Rusaruriramunduru bitwaza intambara yo muri Ukraine bakazamura ibiciro uko bishakiye. Nihanashyirweho ibiciro ntarengwa, umucuruzi wese ubirenzeho ahanwe by’intangarugero.

    Reply
  • manirakiza says:
    September 13, 2022 at 12:38 pm

    Leta ikwiye guhagurukira ba Rusaruriramunduru bitwaza intambara yo muri Ukraine bakazamura ibiciro uko bishakiye. Nihanashyirweho ibiciro ntarengwa, umucuruzi wese ubirenzeho ahanwe by’intangarugero.

    Reply
  • Rwemera says:
    September 15, 2022 at 9:23 pm

    Kwiyongera kw’ibiciro ku isoko biteye inkeke cyane cyane ibiciro by’ibiribwa. Ubu hari imiryango imwe nimwe ihangayitse cyane kubera kubura ubushobozi bwo kugura ibiribwa ku isoko nyuma yaho ibiciro byiyongereye ku buryo bw’indengakamere. Kubona ikiro cy’ibishyimbo kiva kuri 500Frw kikagera kuri 1200Frw biteye ubwoba, birenze ukwemera. Rwose Leta nirebe uko yabigenza. Abasaza n’abakecuru bari mu kiruhuko cy’izabukuru bakaba babeshejweho n’udufaranga twa Pansiyo bafata buri kwezi, nabo ubu bari bakwiye kwitabwaho, hakarebwa uburyo amafaranga ya Pansiyo yabo yazamurwa, bitabaye ibyo baraharenganira peee, ntibashobora guhangana n’ibiciro biri ku isoko.

    Reply
  • Rwemera says:
    September 15, 2022 at 9:23 pm

    Kwiyongera kw’ibiciro ku isoko biteye inkeke cyane cyane ibiciro by’ibiribwa. Ubu hari imiryango imwe nimwe ihangayitse cyane kubera kubura ubushobozi bwo kugura ibiribwa ku isoko nyuma yaho ibiciro byiyongereye ku buryo bw’indengakamere. Kubona ikiro cy’ibishyimbo kiva kuri 500Frw kikagera kuri 1200Frw biteye ubwoba, birenze ukwemera. Rwose Leta nirebe uko yabigenza. Abasaza n’abakecuru bari mu kiruhuko cy’izabukuru bakaba babeshejweho n’udufaranga twa Pansiyo bafata buri kwezi, nabo ubu bari bakwiye kwitabwaho, hakarebwa uburyo amafaranga ya Pansiyo yabo yazamurwa, bitabaye ibyo baraharenganira peee, ntibashobora guhangana n’ibiciro biri ku isoko.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Perezida William Ruto yakiriye intumwa yihariye ya perezida Kagame

Perezida wa Kenya, William Samoei Ruto, yakiriye Intumwa yihariye ya Perezida Paul…

Lamine Yamal yizeje ibitangaza abakunzi ba FC Barcelona

Umunya-Esipanye ukina muri FC Barcelona, Lamine Yamal, yemeje ko agiye kwandika amateka…

Barack Obama n’umugore we bashyize umucyo ku bihuha by’uko batandukanye

Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, n’umugore we…

Miss Naomi yiyamye abavuga ko umugabo we yakennye

Miss Nishimwe Naomie ubitse ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2020, yihanangirije…

Thomas Lubanga yashimangiye ko ashyigikiye AFC/M23

Thomas Lubanga washinze umutwe witwaje intwaro wa FRP (Force pour la révolution…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Kiliziya Gatolika ya RDC ntiyizeye ko Trump azahagarika intambara muri icyo gihugu

3 Min Read
Politike

Imipaka ihuza Uganda n’ibice bya DRC bigenzurwa na AFC/M23 yafunguwe

2 Min Read
Politike

Intumwa za AFC/M23 na Leta ya RDC basubiye KU meza y’ibiganiro i Doha muri Qatar 

1 Min Read
Politike

U Rwanda rufite ikizere cy’uko amasezerano rwasinyanye na DRC azatanga umusaruro

3 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?