Polisi y’u Rwanda yakiriye itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda 161 bayobowe na SSP Carine Mukeshimana basoje ubutumwa bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Santrafurika bari bamazemo umwaka.
Iri tsinda risimbuwe n’irindi tsinda ry’abapolisi bahagurutse i Kigali muri iki gitondo cyo kuri uyu wa mbere bayobowe na SSP Thomas Kayonga.
Biteganyijwe ko nabo bazamara umwaka muri icyo gihugu mu butumwa bwo kubungabunga amahoro.
CP Yahaya Kamunuga wari uhagarariye ubuyobozi bwa polisi y’u Rwanda, mu kwakira aba bapolisi yabashimiye ko bitwaye neza mukazi bari bashinzwe.
Mu mwaka wa 2014 nibwo u Rwanda rwatangiye kohereza abapolisi mu bikorwa byo kubungabunga amahoro muri Santrafurika.
Kuri ubu u Rwanda rufite amatsinda agera kuri ane y’abapolisi abungabunga amahoro n’umutekano w’abaturage b’iki gihugu.