Ingabo za Israel (IDF) zongeye kugaba igitero gikomeye muri Iran nyuma y’amezi umunani ibihugu byombi bihagaritse intambara yabihanganishije iminsi 12.
Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Iran birimo televiziyo y’igihugu, byatangaje ko mu Mujyi rwagati wa Tehran humvikanye ibisasu bitatu bikekwa ko ari misile, kandi ngo byarashwe ahahurira abantu benshi.
BBC yatangaje ko yabonye amafoto ya mbere agaragaza umwotsi mwinshi uri kuzamuka mu kirere cyo ku mbuga ngari ya Jomhouri n’iya Hassan Abad muri Tehran.
Muri aka kanya, hirya no hino muri Israel hari kumvikana impuruza, aho abaturage bose bari gusabwa kwegera ibice byabugenewe bitekanye, kuko bishoboka ko misile zishobora kuraswa muri iki gihugu mu kanya kari imbere.
Yagize ati “Iyi ni impuruza yo guteguza abantu ko misile zishobora kuraswa muri Israel. IDF irasaba abaturage kuguma hafi y’ibice bitekanye.”
Minisitiri w’Ingabo wa Israel, Israel Katz, yatangaje ko iki gitero kigamije gukumira akaga kashoboraga kugwira igihugu cyabo gatewe na Iran, kandi ko nyuma yo kukigaba, igihugu cyose cyashyizwe mu bihe bidasanzwe.
Muri Kamena 2025, ingabo za Israel zagabye ibitero by’indege i Tehran byahitanye abayobozi benshi mu gisirikare cya Iran, isobanura ko igamije kuburizamo umugambi wo gukora intwaro zigamije kurimbura Abisirayeli.
Mu burakari bwinshi, Iran na yo yarashe ibisasu byinshi mu mijyi y’ingenzi ya Israel, ubuyobozi bwayo buyobowe na Ayatollah Al Khamenei busobanura ko bushaka gutanga isomo rikomeye.
Tariki ya 22 Kamena, ingabo za Amerika na zo zagabye igitero gikomeye muri Iran cyiswe ‘Midnight Hammer’ cyari kigamije gusenya ibikorwaremezo bya ‘nucléaire’ birimo ibyo muri Natanz, Isfahan na Fodow.
Intambara ya Israel na Iran yahagaze nyuma y’iminsi 12 ibihugu byombi birasanaho ibisasu biremereye. Icyo gihe Amerika yasabye Iran guhagarika gahunda yo gukora intwaro kirimbuzi, bitaba ibyo ikazongera guterwa.
Kuva icyo gihe, Amerika na Iran byatangiye ibiganiro bigamije gukemura amakimbirane ashingiye ku mushinga wa nucléaire, ariko Iran igaragaza ko idashobora guhagarika gutunganya izi ngufu kuko ngo ishaka kuzifashisha mu bikorwa bya gisivili.
Ku tariki ya 27 Gashyantare 2026, Perezida Donald Trump wa Amerika yatangaje ko atishimiye uko ibiganiro biri kugenda ariko ko azongerera Iran igihe cyo kwitekerezaho, yongeraho ko gahunda yo kugaba ibitero i Tehran igitekerezwaho.
