Kuri uyu wa Gatanu mu masaha y’urukerera, Israel yagabye igitero gikomeye kuri Iran cyiswe ‘Operation Rising Lion’ mu bice bimwe byo mu murwa mukuru Terhan, ndetse no ku nganda zitunganya ingufu za kirimbuzi muri iki gihugu.
Muri iki gitero niho Umugaba mukuru w’ingabo za Iran, Maj. Gen Hossein Salami yaguye.
Iran nayo yarashe drones zisaga 100 ku butaka bwa Israel mu rwego rwo kwihimura nk’uko byemejwe n’umuvugizi w’igisirikare cya Israel Brig Gen Effie Defrin.
Defrin yemeje urupfu rwa Maj. Gen Hossein na bagenzi avuga ko umugaba mukuru w’ishami ry’ingabo za Iran rizwi nka Islamic Revolution Guard Corps (IRGC), Maj Gen Hossein Salami hamwe n’umugaba w’ibikorwa by’ubutabazi mu ngabo baguye muri ibi bitero bya Israel.
Iran yashinje leta zunze ubumwe za Amerika kugira uruhare muri ibi bitero ariko Amerika yabihakaniye kure .
BBC itangaza ko umunyamakuru wa Fox News yatangaje ko yavuganye na perezida Trump amubaza kuri ibi bitero igihugu cye gishinjwa akamusubiza ko ntaruhare bafite muri ibi bitero Israel irimo gukora.
Trump yagize ati: “Iran ntishobora kugira igisasu kirimbuzi kandi twizeye gusubira ku meza y’ibiganiro. Tuzareba. Hari abantu benshi mu butegetsi [bwa Iran] batazagaruka”.
Fox News ivuga ko Trump yongeyeho ko Amerika izafasha mu gutabara Israel mu gihe Iran yaba itangiye kwihimura.
Ibitangazamakuru bitandukanye muri Iran, ndetse na Al Jazeera, biremeza ko Jenerali Major Mohammad Bagheri wari umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka za Iran na we yiciwe muri ibi bitero bya Israel.
Abandi kandi baguye muri ibi bitero barimo Fereydoon Abbasi, wahoze ari umukuru w’ikigo cya leta cy’ingufu kirimbuzi (Atomic Energy Organization of Iran), Mohammad Mehdi Tehranchi, wari ukuriye Islamic Azad University i Tehran.
Iki gitero kije mbere y’iminsi ibiri gusa ngo ibiganiro bya gatandatu hagati ya Amerika na Iran ku ngufu kirimbuzi byari biteganyijwe ku cyumweru i Muscat muri Oman bitangire, ariko ubu ntibizwi niba bigikomeje.
Hari ubwoba ko iyi ntambara ishobora kwinjiramo n’imitwe yitwaje intwaro yo muri Irak, iyi mu gihe gishize yarahiye ko Israel niramuka iteye Iran na yo izinjira mu ntambara igafasha Iran.