Igisirikare cya Israel cyatangaje ko ingabo za Iran zarashe ibisasu bikabakaba 100 ibyinshi muri byo bipfubirizwa mu kirere.
Umuvugizi w’Ingabo za Israel, Avichay Adraee yagize ati “Inyubako zimwe zagizweho ingaruka, zimwe zitwitswe n’ibishashi by’ibisasu byapfubywaga.”
Umwe mu bayobozi ba Iran yavuze ko ibice ingabo zabo zibandaho zirasa ari ibyubatsemo ibikorwaremezo by’ingufu n’ibindi bijyanye n’ubucuruzi.
Ibisasu bya Iran byinshi byerekeje mu Mujyi wa Ramat Gan muri Tel Aviv ahari zimwe mu nganda n’ibikorwaremezo bikomeye.
Minisitiri w’Ingabo wa Israel, Israel Katz, yavuze ko Iran yarenze umurongo utukura irasa ibisasu mu bice birimo abasivile kandi igomba kwirengera ingaruka ziremereye.
Nyuma y’ibitero bikaze Israel yagabye kuri Iran, yibanda ahari ibikorwaremezo by’ingufu za nucléaire, Amerika yatangaje ko izakomeza gushyigikira Israel.
Umuyobozi muri Amerika utashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye Reuters ko Amerika yafashije Israel gupfubya ibisasu Iran yayirasagaho.
Mu gihe Iran yihimuraga kuri Israel mu ijoro ryo ku wa 13 Kamena 2025, Minisitiri ushinzwe Ingufu muri Amerika, Chris Wright, yatangaje ko ari gukurikiranira hafi ibibera mu Burasirazuba bwo hagati n’ingaruka byagira ku bijyanye no gukwirakwiza ingufu ku Isi.