BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Saturday, Jun 14, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > Iran yarashe ibisasu byinshi muri Israel

Iran yarashe ibisasu byinshi muri Israel

sam
Last updated: June 14, 2025 5:43 am
sam
Share
SHARE

Igisirikare cya Israel cyatangaje ko ingabo za Iran zarashe ibisasu bikabakaba 100 ibyinshi muri byo bipfubirizwa mu kirere.

Umuvugizi w’Ingabo za Israel, Avichay Adraee yagize ati “Inyubako zimwe zagizweho ingaruka, zimwe zitwitswe n’ibishashi by’ibisasu byapfubywaga.”

Umwe mu bayobozi ba Iran yavuze ko ibice ingabo zabo zibandaho zirasa ari ibyubatsemo ibikorwaremezo by’ingufu n’ibindi bijyanye n’ubucuruzi.

Ibisasu bya Iran byinshi byerekeje mu Mujyi wa Ramat Gan muri Tel Aviv ahari zimwe mu nganda n’ibikorwaremezo bikomeye.

Minisitiri w’Ingabo wa Israel, Israel Katz, yavuze ko Iran yarenze umurongo utukura irasa ibisasu mu bice birimo abasivile kandi igomba kwirengera ingaruka ziremereye.

Nyuma y’ibitero bikaze Israel yagabye kuri Iran, yibanda ahari ibikorwaremezo by’ingufu za nucléaire, Amerika yatangaje ko izakomeza gushyigikira Israel.

Umuyobozi muri Amerika utashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye Reuters ko Amerika yafashije Israel gupfubya ibisasu Iran yayirasagaho.

Mu gihe Iran yihimuraga kuri Israel mu ijoro ryo ku wa 13 Kamena 2025, Minisitiri ushinzwe Ingufu muri Amerika, Chris Wright, yatangaje ko ari gukurikiranira hafi ibibera mu Burasirazuba bwo hagati n’ingaruka byagira ku bijyanye no gukwirakwiza ingufu ku Isi.

 

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Abasirikare ba Afurika y’Epfo bari mu butumwa bwa SAMIDRC bakiriwe nk’intwari

Abasirikare ba Afurika y'Epfo bari bamaze igihe baroherejwe mu butumwa bw'amahoro bwa…

U Buhinde bwavuze aho buhagaze ku bibazo by’u Rwanda na RDC

Umuyobozi muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Buhinde ushinzwe Afurika y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo, Shri…

Amerika yifuza ko amasezerano y’amahoro  hagati ya DRC n’u Rwanda yarangira mbere ya  Nyakanga 2025

Amerika yatangaje ko yifuza kubona  u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya…

Iran yarashe ibisasu byinshi muri Israel

Igisirikare cya Israel cyatangaje ko ingabo za Iran zarashe ibisasu bikabakaba 100…

Chris Eazy ari mu gahinda gakomeye ko kubura Mama we witabye Imana.

Umuhanzi Christian Rukundo Nsengimana uzwi nka Chris Eazy, ari mu gahinda gakomeye…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

Uburusiya bwashyizeho itsinda ry’igisirikare rishinzwe gukoresha ’drones’

1 Min Read
Mu mahanga

RDC: Abantu 32 baguye mu mpanuka y’ubwato

2 Min Read
Mu mahanga

Israel yivuganye abasirikare  bakuru ba Iran mu gitero simusiga yabagabyeho

2 Min Read
Mu mahanga

U Buhinde: Indege yari itwaye abagenzi 244 yakoze impanuka

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?