Iran yagaragaje ko ikeneye kumenya niba Leta Zunze Ubumwe za Amerika zitazongera kuyirasaho, mbere y’uko impande zombi zisubukura ibiganiro bijyanye n’intwaro kirimbuzi.
Tariki ya 22 Kamena 2025, Amerika yagabye igitero gikomeye ku kigo cya Fordow, Natanz na Isfahan bitunganyirizwamo ingufu za nucléaire, isobanura ko yari igamije kubisenya burundu.
Iki gitero cyiyongereye ku byo Israel yari imaze iminsi 10 igaba ku bikorwaremezo bitandukanye bya Iran birimo ibigo bya nucléaire no ku nganda zikora intwaro ziremereye.
Nyuma y’aho tariki ya 24 Kamena Perezida Trump wa Amerika atangaje ko Iran na Israel byemeye guhana agahenge, igihugu cye cyagaragaje ko gishaka gusubira mu biganiro na Iran.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wungirije wa Iran, Majid Takht-Ravanchi, yatangaje ko mu cyumweru gishize ari bwo Amerika yamenyesheje Guverinoma yabo ko ishaka ko ibiganiro bisubukurwa, ariko ngo ntiyasobanuye niba itazongera kurasa iwabo.
Yagize ati “Ubu ngubu turi gushaka igisubizo cy’iki kibazo. Ese tuzongera kubona ubushotoranyi bwikurikiranya mu gihe tuzaba dukomeje ibiganiro? [Amerika] ikwiye gutanga umucyo kuri iki kibazo cy’ingenzi.”
Yagaragaje ko kugira ngo Iran yemere kujya mu biganiro, Amerika ikwiye kuyigaragariza ikimenyetso cyatuma habaho ukwizerana.
Minisitiri Ravanchi yasobanuye ko ingufu za nucléaire Iran itunganya zigamije ibikorwa bidahungabanya umutekano, bityo ko ibirego by’abayishinja umugambi wo gukora intwaro kirimbuzi nta shingiro bifite.
Yemeje ko mu biganiro bizahuza Iran na Amerika, ikizaganirwaho ari igipimo cya Uranium izajya itunganywa, ariko ko gusaba igihugu guhagarika kuyitunganya burundu byo bidashoboka.
Ati “Igipimo cyaganirwaho, ubushobozi bwaganirwaho ariko kuvuga ko udakwiye kuyitunganya, wabyanga tukakurasaho, iryo ni itegeko ryo mu ishyamba.”
Ibiganiro bya Amerika na Iran kuri nucléaire byatangiye muri Mata 2025. Oman ni yo yabaye umuhuza w’impande zombi.