BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Monday, Mar 9, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Amerika > Iran yabonye Umuyobozi w’Ikirenga mushya nyuma y’icyumweru America na Israel bishe uwari umazeho igihe

Iran yabonye Umuyobozi w’Ikirenga mushya nyuma y’icyumweru America na Israel bishe uwari umazeho igihe

admin
Last updated: March 9, 2026 4:55 am
admin
Share
SHARE

Iran yatangaje Umuyobozi w’Ikirenga wayo mushya, ari we Mojtaba Khamenei, akaba umuhungu wa Ayatollah Ali Khamenei uherutse kwicirwa mu bitero bya Leta Zunze ubumwe za America na Israel, byakurikiwe n’intambara igikomeje.

Mojtaba Khamenei wahyizwe Umuyobozi w’Ikirenga, asimbuye se Ali Khamenei wishwe n’ibitero by’indege byagabwe tariki 28 Gashyantare 2026.

Itangazo rishyiraho uyu Muyobozi w’Ikirenga mushya, ryasomwe n’igitangazamakuru cy’Igihugu mu gitondo cya kare kuri uyu wa Mbere.

Yatoranyijwe n’Inararibonye z’Inteko ya Iran igizwe n’abantu 88 bari bashyiriweho izi nshingano zo gutoranya ugomba kuba Umuyobozi w’Ikirenga mushya.

Iyi nteko yatoye Umuyobozi inshuro imwe gusa mbere kuva hashingwa Leta ishingiye kuri Islam yashyizweho mu 1979.

Ku wa Kane w’icyumweru twaraye dusoje, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump yari yavuze ko agomba “kugira uruhare mu ishyirwaho” ry’Umuyobozi Mushya wa Iran kandi ko ibyariho bivugwa byo gushyira umuhungu wa Khamenei “adashobora kubyemera”.

Mojtaba w’imyaka 56, wamaze kugirwa Umuyobozi w’Ikirenga mushya wa Iran ni umuhungu wa kabiri wa Khamenei, akaba umwe mu bubashywe muri Iran, akaba ari n’umwe mu bakomeye mu gisirikare cy’iki Gihigu IRGC (Islamic Revolutionary Guard Corps) ndetse n’umutwe w’ingabo uzwi nka Basij volunteer paramilitary force.

Nta peti ryo hejuru azwiho, ndetse nta mwanya uzwi yari afite mu butegetsi bwa Iran. Yashyiriweho ibihano na Leta Zunze Ubumwe za America muri 2019.

Urwego rushinzwe iby’imari n’ubukungu rwa America rwamushinjaga gukorana bya hafi n’Umugaba Mukuru wa IRGC-Quds Force na Basij mu gukaza ibikorwa byashingwaga se byo “kudurumbanya gahunda z’akarere n’ikandamiza ry’imbere mu Gihugu.”

Uyu muyobozi w’Ikirenga mushya wa Iran, Mojtaba; na we amaze iminsi agambiriwe n’ibitero Israel imaze iminsi igaba muri Iran nk’uko byatangajwe n’umwe mu bo muri Israel, gusa iki Gihugu kikaba cyizera ko yaba yarakomeretse.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Iran yabonye Umuyobozi w’Ikirenga mushya nyuma y’icyumweru America na Israel bishe uwari umazeho igihe

Iran yatangaje Umuyobozi w’Ikirenga wayo mushya, ari we Mojtaba Khamenei, akaba umuhungu…

Meteo Rwanda yateguje imvura ishobora guteza ibiza muri Werurwe

Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe, Meteo Rwanda, cyatangaje ko muri Werurwe 2026 hateganyijwe imvura…

Impunzi z’Abarundi zigera ku 100,000 ziri kwirukanwa mu gihugu cya Tanzania

Imbunzi z'Abarundi zari zimaze igihe mu gihugu cya Tanzania zigiye gusubizwa mu…

Trump yateguje ibitero bikaze kuri Iran

Perezida wa Amerika Donald Trump yatangaje ko Iran ishobora kugabwaho ibitero bikomeye…

Mu saha 100 intambara yo muri Iran yatwaye miliyali $3.7

Ni ukuvuga ko buri munsi nibura hakoreshwa miliyoni $891. Ni intambara iri…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Amerika

Amerika yahamije ko itazumvikana na Iran keretse nimanika amaboko

1 Min Read
Amerika

Koreya ya Ruguru yagerageje misile zo mu bwoko bwa cruise zirasa kure cyane

2 Min Read
Amerika

Espagne ntiyumva impamvu yo gutera Iran

2 Min Read
Amerika

Ishyingurwa rya Khamenei ryasubitswe

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?