BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, Nov 12, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Inzoga zihenze umukire yinjije mu buryo bwa magendu zafatiwe i Rubavu

Inzoga zihenze umukire yinjije mu buryo bwa magendu zafatiwe i Rubavu

admin
Last updated: October 28, 2022 8:28 am
admin
Share
SHARE

Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya magendu n’ibindi byaha (ASOC) ryafashe magendu y’inzoga zihenze zirimo likeri (liquor), imivinyu n’izindi zitandukanye zifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 50.

Umuzamu warindaga aho izi nzoga zibitse ni we wafashwe, sebuja arashakishwa

Mu zafashwe harimo izo mu bwoko bwa Hennessy, Moet, na Jameson zafatiwe mu nzu iherereye mu mujyi wa Gisenyi, mu mudugudu wa Munini mu Kagari ka Rubavu, ku wa Gatatu, tariki 26 Ukwakira, 2022.

Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Iburengerazuba (RPCEO), yavuze ko umuntu umwe ucyekwaho kugira aho ahurira n’iyi magendu yamaze gufatwa.

Yagize ati: “Ku wa Gatatu, tariki ya 26 Ukwakira, ahagana ku isaha ya saa tanu z’ijoro, tugendeye ku makuru yizewe twari twahawe n’abaturage ko hari inzoga zibitse mu nzu iherereye mu mudugudu wa Munini; abapolisi bageze kuri iyo nzu, mu kuyisaka, bayisangamo inzoga z’ubwoko butandukanye zinjijwe mu buryo bwa magendu.”

Yakomeje agira ati: “Uwitwa Mbarushimana  Danny, wafatiwe muri iyo nzu, yabwiye Polisi ko yahawe akazi n’uwitwa Gakwaya Silas, ukirimo gushakishwa.”

Uyu Mbarushimana ngo yari yahawe akazi ko kurinda inzu ku mafaranga ibihumbi 30Frw ku kwezi.

Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo avuga ko ziriya nzoga zinjijwe mu Rwanda zivuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), mu masaha ya ninjoro.

CIP Rukundo yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye iyi magendu ifatwa, asaba abakora ubucuruzi, kubukora mu buryo bukurikije amategeko, bakareka magendu kuko idindiza ubukungu n’iterambere ry’igihugu.

 

Icyo itegeko rivuga

Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.

Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse n’umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi 5$.

ISOOKO: RNP Website

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
6 Comments
  • Kalisa says:
    October 28, 2022 at 8:35 am

    Hahahahaaa!

    Noneho leta irahombye kuko nta modoka yo guteza cyamunara, nta n’umushoferi wo gucibwa ariya mande😁

    Abantu nibareke gushaka inyungu zikabije kuko byanze bikunze birangira nabi.

    Reply
  • Vensa says:
    October 28, 2022 at 9:33 am

    Oooo! Reka twemere ko yakoze ikosa ariko mumfashe tunenge ibigwari byabaturage binanirwa gukora bikirirwa bicunga abibereye mukazi ubu nubugome pe! Guhombya umuntu miriyoni50 keretse yinjije intwaro cg urumogi imbwa gusa.

    Reply
  • Anonymous says:
    October 28, 2022 at 1:36 pm

    Ubwo nubugome konumva kubaho murwanda bikaze none umuntu arikwicira inzira mukamwirukaho aho tax kozirihejuru cne mubona abaturage bayikurahe ngaye abavumvuye ngo barigutanga amakuru mureke abantu bibereho deixar fofoqueiro

    Reply
  • Jp says:
    October 28, 2022 at 1:52 pm

    Arahombye umuvandimwe ntakundi

    Reply
  • Kalisa says:
    October 29, 2022 at 9:08 am

    @ Vensa and Anonymous,

    Ubwo se abantu bose bakoze magendu byagenda bite?

    Reply
  • J says:
    October 30, 2022 at 1:53 pm

    ARK UMENYK BUS NYINE ATARH BAYKOR ES UBUND UBON MAGEND BATAZNJIZ AHUBW IZFATWA NIZACUNG TUTAGZ ICYOTUMARIR IGIHUG .EX KOTWARIBAT TWAR KUKIMARIR IK TURIBT? ARIK UBUTWABISHOBR! GUS YUMUNT AHIG NTIHABUR UWITMBIK MUMUHGO .ABATURAG NABOIBYOBABA BAKOR NTIBABZ.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Imirwano yasakiranyike M23 na FARDC n’abo bafatanyije muri Masisi yafatiwemo uduce

Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 12 Ugushyingo 2025, imirwano ikaze yadutse…

Umugore n’umuhungu b’uwabaye Perezida wa Gabon bakatiwe gufungwa imyaka 20

Urukiko rwihariye rw’ibyaha bikomeye muri Gabon, rwahamije Sylvia Bongo Ondimba, umugore wa…

Minisitiri Dr Biruta yashyikirije João Lourenço ubutumwa bwa Perezida Kagame

Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Dr Vincent Biruta, yakiriwe na Perezida wa Angola,…

Rayon Sports ntiyemerewe kwandikisha abakinnyi

Ikipe ya Rayon Sports yashyizwe ku rutonde rw’amakipe atemerewe kwandikisha abakinnyi muri…

Perezida Kagame yageze muri Guinée-Conakry

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, Perezida Kagame yageze muri Guinea-…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Amb Col (Rtd) Ndamage yashyikirije Umwami wa Eswatini impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu.

1 Min Read
Politike

AFC/M23 yasabye Tshisekedi gufungura ikibuga cy’indege i Goma niba ari umugabo

3 Min Read
Politike

Perezida Ndayishimiye yikanze coup d’Etat asubika urugendo rw’i Paris igitaraganya 

2 Min Read
Politike

Gen Muhoozi yifurije Perezida Kagame isabukuru nziza

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?