BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, Nov 12, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Inzitizi ziri mu mashanyarazi akomoka ku mirasire zigiye kwigwaho 

Inzitizi ziri mu mashanyarazi akomoka ku mirasire zigiye kwigwaho 

admin
Last updated: September 13, 2022 3:48 pm
admin
Share
SHARE

U Rwanda rugiye kwakira inama Mpuzamahanga yiga uko amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba yarushaho kwifashishwa, ari nako ibibazo birimo bikemurwa.

Muhama Annick, Umuyobozi Mukuru ushinzwe ingufu  muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA)

Iyi nama  izaba ku wa 18-20 Ukwakira 2020, yateguwe n’Ihuriro ry’abashoramari rigamije gukwirakwiza amashanyarazi akomoka ku mirasire, GOGLA, ku bufatanye na Banki y’Isi.

Biteganyijwe ko izitabirwa n’abasaga 800 baturutse mu bihugu birenga 50 byo hirya no hino ku Isi.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, kuri uyu wa mbere tariki ya 12 Nzeri 2022, umuyobozi w’Ihuriro ry’abashoramari rugamije gukeirakwiza amashanyarazi akomoka ku mirasire, GOGLA, Tonny Patrick, yatangaje ko muri iyi nama hazaba umwanya wo kuganira n’ibigo ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye  uko amashanyarazi akomoka ku mirasire yafasha abaturage kugera ku iterambe.

Yagize ati “Kimwe nk’izindi nama, izahuza abantu, baganire ku ngingo zitandukanye. Muri iyi nama twiteze kubona ibigo bitanga servisi y’amashanyarazi akomoka ku mirasire kureba amahirwe ari mu Rwanda, n’uko yabyazwa umusaruro, bakazafata icyemezo cyo gukorera ubucuruzi hano.”

Uyu muyobozi yavuze ko impamvu u Rwanda rwatoranyijwe kwakira inama ari uko rufite ingamba zihariye mu kugeza ku baturage amashanyarazi.

Yongeyeho ko iyi nama izahurirana no kuba hashize  imyaka 10 GOGLA ifasha abatuye Isi kubona amashanyarazi akomoka ku mirasire.

Norah Kipwola, Inzobere mu bijyanye n’ingufu muri Porogaramu ya Banki y’Isi ishinzwe ingufu mu Rwanda, avuga ko Banki y’Isi igira uruhare mu gufasha Leta kugira ngo abaturage babobe amashanyarazi akomoka ku mirasire.

Yavuze ko  kandi ko inkunga u Rwanda ruyikoresha neza kuko umusaruro ugaragara.

Yagize ati “Ni ingenzi cyane ko abaturage bagira amashanyarazi, kuko agira uruhare rukomeye mu guteza imbere ubukungu bw’igihugu. Yego inkunga ikora neza kandi u Rwanda rukora ibishoboka byose ngo ikiguzi cyo kubona imirasire kigabanuke.”

Tonny Patrick, Umuyobozi w’Ihuriro, GOGLA

Umuyobozi Mukuru ushinzwe ingufu  muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA), Muhama Annick, yatangaje ko iyi nama yitezweho byinshi asaba abikorera kugira uruhare mu gufasha abaturage kubona amashanyarazi adakomoka ku.murongo mugari.

Yagize ati “Iyi nama igihugu cy’u Rwanda cyiyitezeho byinshi. Muri iki gihe dufite 22% aho inzego z’abikorera zidufasha mu gutanga amashanyarazi zidafatiye ku murongo mu gari, kandi twifuza ko inzego z’abikorera kugira ngo zidufashe kuko ahenshi tugeza amashanyarazi usanga hari abatishoboye, bakneye inkunga ya Leta.”

Iyi nama izahuza abikorera bo mu bihugu bitandukanye, abafatanyabikorwa ba leta  ndetse n’abandi bafite aho bahurira no gukwirakwiza amashanyarazi akomoka ku muyoboro w’imirasire y’izuba.

Igiye kuba ku nshuro ya 17 , muri 2020 yabereye muri Kenya yitabirwa n’ibihugu 73 byo hirya no hino.

Kugeza ubu u Rwanda rugeze kuri 73% mu gukwirakwiza amashanyarazi. Ni mu gihe byitezwe ko mu 2024 bizaba ari 100%.

Norah Kipwola, Inzobere mu bijyanye n’ingufu muri Porogaramu ya Banki y’Isi ishinzwe ingufu mu Rwanda

TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Donald Trump yoherereje ibaruwa perezida wa Isiraheli amusaba kubabarira byimazeyo Benjamin Netanyahu 

Perezida wa leta zunze ubumwe za Amerika yagaragaje ko igihe kigeze ngo…

Imirwano yasakiranyike M23 na FARDC n’abo bafatanyije muri Masisi yafatiwemo uduce

Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 12 Ugushyingo 2025, imirwano ikaze yadutse…

Umugore n’umuhungu b’uwabaye Perezida wa Gabon bakatiwe gufungwa imyaka 20

Urukiko rwihariye rw’ibyaha bikomeye muri Gabon, rwahamije Sylvia Bongo Ondimba, umugore wa…

Minisitiri Dr Biruta yashyikirije João Lourenço ubutumwa bwa Perezida Kagame

Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Dr Vincent Biruta, yakiriwe na Perezida wa Angola,…

Rayon Sports ntiyemerewe kwandikisha abakinnyi

Ikipe ya Rayon Sports yashyizwe ku rutonde rw’amakipe atemerewe kwandikisha abakinnyi muri…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Amb Col (Rtd) Ndamage yashyikirije Umwami wa Eswatini impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu.

1 Min Read
Politike

AFC/M23 yasabye Tshisekedi gufungura ikibuga cy’indege i Goma niba ari umugabo

3 Min Read
Politike

Perezida Ndayishimiye yikanze coup d’Etat asubika urugendo rw’i Paris igitaraganya 

2 Min Read
Politike

Gen Muhoozi yifurije Perezida Kagame isabukuru nziza

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?