BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Jul 18, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > Inyeshyamba za M23 zafashe agace ka Ntamugenga

Inyeshyamba za M23 zafashe agace ka Ntamugenga

admin
Last updated: October 24, 2022 3:43 am
admin
Share
SHARE

Mu mirwano ikomeje guca ibintu mu Burasirazuba bwa Congo, kuri iki Cyumweru inyeshyamba za M23 zafashe agace kitwa Ntamugenga.

Inyeshyamba za M23 zafashe uduce turimo akitwa Ntamugenga

Kuva ku wa Kane mu bice byari bimaze iminsi bitekanye hongeye kumvikana amasasu n’imirwano ikomeye hagati y’inyeshyamba za M23 n’ingabo za Leta ya Congo.

Ku wa Gatanu imirwano yarakomeje, ku wa Gatandatu ni uko, ndetse no mu gitondo kuri iki Cyumweru, aho M23 yafashe uduce twa Muhimbira, Nyaluhondo, na Ntamugenga byari mu maboko y’ingabo za Leta.

Aya makuru yemejwe na bimwe mu binyamakuru byo muri Congo n’Abanyamakuru bigenga.

Urubuga rwa internet, https://drcactu.cd/ rwavuze ko amakuru ava mu basirikare ba Leta ndetse no muri M23 yemeza ko Ntamugenga yafashwe.

Iki kinyamakuru kivuga ko ingabo za Leta zahungiye ku bitaro, biri muri ako gace ka Ntamugenga.

Ntamugenga ni agace gafite akamaro cyane ku bari ku rugamba kuko ngo ni yo nzira yerekeza mu mujyi wa Goma.

Itangazo ryasohowe n’ingabo za Leta, FARDC mu buryo bweruye zishinja u Rwanda zikavuga ko abasirikare barwo ari bo bateye ibirindiro by’ingabo za Congo bitwikiriye M23.

Muri iryo tangazo FARDC ivuga ko imirwano imaze kugwamo abasivile bane, harimo umwe wishwe n’amasasu ahitwa Rangira, abanda batatu bapfiriye Ntamugenga, ndetse abagera kuri 35 bakomeretse harimo abana.

FARDC ivuga ko ikomeje kwitwara neza ku rugamba.

Nubwo FARDC ivuga ko abatangije intambara ari M23, uyu mutwe na wo uvuga ko ingabo za Leta zifatanyije na FDLR na Mai Mai zabagabyeho igitero, na bo birwanaho.

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
8 Comments
  • IBYISI NZABANDORA says:
    October 24, 2022 at 2:40 pm

    Ese baba ari abasirikari b’u Rwanda babateye bihita bibaha igisobanuro cyo gutsindwa no kwiruka? FARDC rwose! Wagira ngo ni abana b’ibitambambuga batera impuhwe buri wese! Ibaze guhungira mu bitaro pe!

    Reply
    • mahoro jack says:
      October 24, 2022 at 3:11 pm

      Abasirikare bahungira mu barwayi se mama …., ubwo nabo barasiga babibye za termosi!!

      Reply
    • Nyakeza Claudine says:
      October 24, 2022 at 7:52 pm

      RDF viva!

      Reply
  • Ntwari ivanny says:
    October 24, 2022 at 5:27 pm

    Yoooooo bihangane nagoma tuzayifata kuko nibigwari ntanagahunda yintambara nimwe bagira mbex nimbwa icyocshoboye nugukunda abagore nokwaka ruswa

    Reply
  • lg says:
    October 24, 2022 at 8:56 pm

    Bumvise icyo bireguza kukumva arukuvugaka ali ingabo zu Rwanda zatumye bayabangira ingata !!niba bavuga ko ali u Rwanda rubirukansa bagahungira mubitaro uko babirota nibatera u Rwanda ubwo bazahungira he!! ese ubundi Bunagana masisi rutchuru ali u Rwanda haba aliho hafi kurusha Goma !! ko kuyifata bibaye ali u Rwanda ali iminota ntanuwarwana ubwo bakumva ngo nu Rwanda bagakizwa namaguru nibitonde bareke guhera mukwiriza M23 ibarengeshe icyuya imishyikirano kisekedi azabingingira kuyikorana nabo kuneza kugisirikare FARDC nigisirikare kwizina gusa

    Reply
  • lg says:
    October 24, 2022 at 8:56 pm

    Bumvise icyo bireguza kukumva arukuvugaka ali ingabo zu Rwanda zatumye bayabangira ingata !!niba bavuga ko ali u Rwanda rubirukansa bagahungira mubitaro uko babirota nibatera u Rwanda ubwo bazahungira he!! ese ubundi Bunagana masisi rutchuru ali u Rwanda haba aliho hafi kurusha Goma !! ko kuyifata bibaye ali u Rwanda ali iminota ntanuwarwana ubwo bakumva ngo nu Rwanda bagakizwa namaguru nibitonde bareke guhera mukwiriza M23 ibarengeshe icyuya imishyikirano kisekedi azabingingira kuyikorana nabo kuneza kugisirikare FARDC nigisirikare kwizina gusa

    Reply
  • Niyomugabo emmanuel says:
    October 28, 2022 at 12:08 pm

    Erega kuba ingabo za congo zivugako ari RDF nibivuze ngo biruke nki mbeba ibonye intare kuko haribyici bari guhunga kandi bamenyeko aho barikujya hatari kure cyane bajyabavugango wiruka usiga ugusanga ugasiga ugusana.none ko bavugako ari ingabo zurwanda bakaba bahunga bagana kumupaka w’urwanda bitwaje intwaro ziremereye bumvako u rwanda ruzareberagusa?kuba urwanda rucecetse suko ntacyo gukora rufite. ahubwo nuko haricyo ruri gukora .

    Reply
  • Niyomugabo emmanuel says:
    October 28, 2022 at 12:08 pm

    Erega kuba ingabo za congo zivugako ari RDF nibivuze ngo biruke nki mbeba ibonye intare kuko haribyici bari guhunga kandi bamenyeko aho barikujya hatari kure cyane bajyabavugango wiruka usiga ugusanga ugasiga ugusana.none ko bavugako ari ingabo zurwanda bakaba bahunga bagana kumupaka w’urwanda bitwaje intwaro ziremereye bumvako u rwanda ruzareberagusa?kuba urwanda rucecetse suko ntacyo gukora rufite. ahubwo nuko haricyo ruri gukora .

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Perezida William Ruto yakiriye intumwa yihariye ya perezida Kagame

Perezida wa Kenya, William Samoei Ruto, yakiriye Intumwa yihariye ya Perezida Paul…

Lamine Yamal yizeje ibitangaza abakunzi ba FC Barcelona

Umunya-Esipanye ukina muri FC Barcelona, Lamine Yamal, yemeje ko agiye kwandika amateka…

Barack Obama n’umugore we bashyize umucyo ku bihuha by’uko batandukanye

Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, n’umugore we…

Miss Naomi yiyamye abavuga ko umugabo we yakennye

Miss Nishimwe Naomie ubitse ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2020, yihanangirije…

Thomas Lubanga yashimangiye ko ashyigikiye AFC/M23

Thomas Lubanga washinze umutwe witwaje intwaro wa FRP (Force pour la révolution…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

DRC: Igitero cy’abasirikare ba Kinshasa mu mirima ya Joseph Kabila cyamaganwe n’imiryango itari iya leta

2 Min Read
Mu mahanga

Leta ya Uganda yaburiye abagabo bapimisha ADN abana babo

2 Min Read
Mu mahanga

Perezida Ramaphosa yahagaritse Minisitiri ukekwaho gukorana n’udutsiko tw’abagizi ba nabi

2 Min Read
Mu mahanga

RDC igiye gusaba Uganda ibisobanuro ku ifungurwa ry’umupaka wa Bunagana

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?