Itsinda ry’Intumwa z’ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda riyobowe n’Umuvugizi wazo, Brig Gen Ronald Rwivanga, riri i Adis Ababa muri Ethiopia mu nama yiga ku Mutekano muri Afurika.
Guhera ku wa kabiri kugeza ku wa kane, i Adis Ababa hateraniye inama ya 12 yiga ku Mutekano muri Afurika (ASEC2025), yibanda ku ruhare rw’ubufatanye bwa Leta n’abikorera mu kwimakaza umutekano w’Igihugu n’Akarere, guteza imbere iyubahirizategeko no gushyigikira ibikorwa bya gisirikare n’ibyimakaza amahoro.
Ingingo z’ingenzi ziganirwaho zirimo izirebana n’umutekano wambukiranya umupaka, kurwanya iterabwoba, ibisubizo by’ibikoresho bya gisirikare n’ikiranabuhanga mu kwimakaza imiyoborere myiza.
Iyi nama yitabiriwe n’Itsinda rigizwe n’Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda Brig Gen Ronald Rwivanga, Uhagarariye inyungu z’u Rwanda mu bya gisirikare muri Ethiopia, Djibouti no mu Muryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU) Lt Col David Sangani n’Umuyobozi w’ishami rishinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga (IMC) muri Minisiteri y’Ingabo (MoD) Lt Col Eugene Ruzindana