Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatoye umwanzuro usaba Félix Tshisekedi kutarenza manda yemerewe ku mwanya wa Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Uyu ni umwe mu myanzuro abagize Inteko ya Amerika babona ko ishobora gufasha Leta ya RDC kugarura amahoro no kwimakaza ubwiyunge hagati y’Abanye-Congo n’ihame rya demokarasi.
Bagize bati “Duhamagariye Leta ya RDC kurwanya ruswa yaganje, ikanashyiraho imiyoborere n’inzego nyubahirizategeko bikorera mu mucyo, byubahiriza inshingano, inakubahiriza manda ziteganywa mu Itegeko Nshinga rya RDC.”
Abagize Inteko ya Amerika basabye Leta ya RDC guhana abantu bose barya ruswa n’abanyereza umutungo, ibituma iterambere n’ishoramari bidindira, bigahungabanya gahunda y’amahoro.
Nk’uko bigaragara muri kopi y’iyi myanzuro, banashyigikiye ibiganiro bihuza Abanye-Congo bose byateguwe na Kiliziya Gatolika ndetse n’itorero Angilikani, bashimangira ko bishobora kuzana amahoro.
Bashimangiye ko ubufasha buhabwa imitwe yitwaje intwaro yose ikorera muri RDC bugomba guhagarara, abayikoreramo bakoze ibyaha bagahanwa. Mu mitwe yatunzwe urutoki harimo FDLR ndetse na ADF.
Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa RDC, Moïse Katumbi, yagaragaje ko yishimiye iyi myanzuro, cyane cyane ku kuba Perezida Tshisekedi adakwiye kurenza manda ebyiri yemerewe n’Itegeko Nshinga.
Katumbi yagize ati “Uyu mwanzuro urasobanutse cyane: Nta manda ya gatatu Perezida wa Repubulika yemerewe, uko yaba ameze kose, Itegeko Nshinga rigomba kubahirizwa.”
Uyu munyapolitiki yashimye Inteko ya Amerika, agaragaza ko yatanze ubutumwa bukomeye bwo gushyigikira Abanye-Congo, ati “Uyu munsi, birenze ibindi bihe, Amerika iri kumwe n’Abanyee-Congo.”
Mu mpera za 2024, abayobozi bakuru b’ishyaka UDPS riri ku butegetsi bwa RDC batangiye ubukangurambaga bugamije gusaba abaturage gushyigikira ko Perezida Tshisekedi yaguma ku butegetsi na nyuma ya manda ya kabiri izarangira mu 2028.
Aba bayobozi barimo Umunyamabanga Mukuru wa UDPS, Augustin Kabuya, basobanura ko Tshisekedi akeneye igihe gihagije kugira ngo asubize RDC ku murongo muzima, kandi ko abaye agumye ku butegetsi, igihugu cye cyagira igitinyiro.
Tshisekedi yazengurutse intara zitandukanye za RDC, asobanurira abaturage ko Itegeko Inshinga rigomba guhinduka ariko Katumbi, Martin Fayulu n’abandi banyapolitiki baramwamaganye, bamusaba kudakora kuri iri tegeko.