Ingabo z’u Rwanda ziri muri Repubulika ya Santrafurika ku masezerano hagati y’ibihugu byombi, kuri uyu wa Gatandatu zakoze umuganda mu mujyi wa Bangui.
Ni umuganda wahuje abaturage n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Rokosse Kamot n’umuyobozi w’Akarere ka Bimbo, Madamu Dorthea Mbokani.
Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Rokosse Kamot yashimiye abitabiriye uyu muganda kubera ubwitange n’inkunga ikomeye batanze. Yashimiye kandi byimazeyo Ingabo z’u Rwanda zagize uruhare muri iki gikorwa, avuga ko gahunda nk’izo ziteza imbere ubumwe mu baturage ba Santrafurika.
Umuyobozi w’Akarere ka Bimbo, Madam Mbokani, yashimye Ingabo z’u Rwanda ku bwitange budacogora zigaragaza mu guharanira amahoro, umutekano, n’iterambere.
Umuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda ziri muri Santrafurika ku masezerano y’ibihugu byombi, Col Alex Nsengiyumva yagaragaje akamaro k’umuganda nk’umuco gakondo w’Abanyarwanda mu guteza imbere ubumwe, kugira inshingano n’ubufatanye hagati y’ingabo n’abaturage.
Yasabye abaturage batuye mu Mujyi wa Bangui, kujya bitabira umuganda nk’igisubizo gifatika mu kubungabunga ibidukikije, kugira isuku n’umutekano
Ingabo z’u Rwanda zahageze muri Santrafurika ubwo iki gihugu cyari cyugarijwe n’intambara mu mwaka wa 2020, zikaba zaraje zihasanga izindi ngabo zo mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye zo zihari kuva muri 2014.
Uretse ibikorwa byo kugarura amahoro Kandi zinakora ibikorwa by’ubuvuzi ku baturage .