BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Saturday, Dec 13, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Ingabo z’u Rwanda zavumbuye ububiko bw’intwaro z’ibyihebe

Ingabo z’u Rwanda zavumbuye ububiko bw’intwaro z’ibyihebe

admin
Last updated: October 17, 2022 8:58 am
admin
Share
SHARE

Abasirikare b’u Rwanda bakomeje kugera ku ntsinzi mu rugamba rwo guhashya ibyihebe, mu mpera z’iki cyumweru dusoje, bavumbuye ububiko bw’intwaro n’amasasu byahishwe n’umutwe wa Ansar Al Sunna umaze igihe warayogoje Mozambique.

Ingabo z’u Rwanda zigenzura intwaro zafashwe

Ku wa Gatandatu tariki 15 Ukwakira, 2022 ingabo z’u Rwanda zagabye igitero simusiga ku byihebe mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique.

Zatahuye ububiko bw’ibikoresho byinshi birimo imbunda nini n’into n’ibisasu biremereye byahishwe n’ibyihebe ahitwa Mbau, mu majyepfo y’uburasirazuba bwa Mocimboa da praia.

Izi ntwaro ngo zahahishwe mu mwaka wa 2021.

Ububiko bunini bw’intwaro n’amasasu ndetse n’ibisasu bya rockets, ngo byahishwe ubwo ingabo z’u Rwanda zari zisumbirije ibyihebe, bikiruka bigata uduce twa Siri ya mbere na Siri ya kabiri, aho byari bifite ibirindiro bikuru mu gace ka Mbau.

Ingabo z’u Rwanda zari mu gikorwa cyo gushakisha aba basigaye ngo badasubira kwisuganya ngo bakore ibindi bitero nibwo zaguye kuri buriya bubiko bw’intwaro.

Intara ya Cabo Delgado kuva muri 2017 yibasiwe n’ibitero bikomeye by’ibyihebe, byavanye mu byabo abaturage miliyoni imwe, abantu bagera ku 4,000 babigwamo.

Intwaro zafatanywe Ansar Al Sunna
Imbunda nini zirasa ibisasu biremereye ziri mu zafashwe
Izi ni imbunda nto ingabo z’u Rwanda zafashe
Ibibombe byafashwe muri buriya bubiko

ISOOKO: MoD Website

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment
  • Beatrice Bongwa says:
    October 18, 2022 at 10:52 am

    Ni byiza gufashaabandi cyane cyane iyo bakeneye umutekano. Ariko kandi, abasirikari b’Urwanda bashinzwe umutekano w’Urwanda mbere yuko bajya kurinda ibikorwa by’ibindi bihugu. Mu gihe dutaka umutekano muke mu duce twinshi two mu mujyi n’ahandi, abasirikari bacu bakenewe mu gihugu.

    Reply
  • Pingback: Ingabo z’u Rwanda zatahuye ubundi bubiko bw’intwazo – Umuseke

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

U Rwanda rwateye utwatsi ibirego by’u Burundi birushinja ibitero ku butaka bwabwo

Ambasaderi w’u Rwanda i New York mu muryango w’Abibumbye, Martin Ngoga, yahakanye…

Gakenke: Yafatanywe ibiro 17 by’urumogi na litiro 14 za kanyanga mu nzu

Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) ku bufatanye na Polisi ikorera…

Rayon Sports ishobora kubona umutoza mushya mu minsi mike

Umutoza w'umufaransa w'imyaka 58, Bruno Ferry uhabwa amahirwe yo gutoza Rayon Sports…

Gen (Rtd) Kabarebe yahererekanyije ububasha na Dr. Usta Kayitesi

Gen (Rtd) James Kabarebe wari Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga…

Finlande: Abana bari munsi y’imyaka 15 batwitse ’stade’ kubera gutsindwa kw’ikipe bafana

Ishami rya Polisi ya Finlande rikorera mu gace ka Valkeakoski, ryemeje ko…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Urunturuntu no gucikamo ibice kw’ ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi 

3 Min Read
Politike

Dore abayobozi bashyizwe mu myanya mu nzego Nkuru z’u Rwanda 

1 Min Read
Politike

Tshisekedi yemeye guhurira na Perezida Kagame i Washington DC mu cyumweru gitaha

3 Min Read
Politike

Qatar yagennye Ambasaderi mushya mu Rwanda usimbura uwitabye imana 

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?