Ingabo z’u Burusiya zakoze akarasisi gakomeye banyura imbere y’abayobozi bakomeye bo hirya no hino ku Isi, Kuri uyu wa gatanu aho bari kwizihiza isabukuru y’imyaka 80 y’intsinzi y’ingabo z’u Burusiya ku Gisirikare cy’Abanazi b’Abadage mu gihe cy’intambara ya kabiri y’isi yose.
Ni ibirori byitabiriwe na Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, n’abandi Bakuru b’Ibihugu byahoze mu bumwe bw’Abasoviyeti, baje kwifatanya na Perezida Vladimir Putin, umaze igihe kinini ku butegetsi kurusha abandi bayoboye u Burusiya nyuma Josef Stalin.
Ibi birori byabereye ku rubuga ‘Red Square’ rw’inzu ndangamateka ya Vladimir Lenin, iherereye mu murwa mukuru i Moscow.
Ibi birori bibaye mu gihe hatangiye agahenge k’iminsi 72 katanzwe na Perezida Putin, mu ntambara u Burusiya buhanganyemo na Ukraine, ari na yo imaze guhitana abantu benshi kurusha izindi zose zabaye i Burayi nyuma y’Intambara ya Kabiri y’Isi yose.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu mu Burusiya (Kremlin) bivuga ko kwitabira ibi biroro kw’inshuti z’u Burisiya nka Perezida w’u Bushinwa Xi Jinping, Perezida w’u Brazilm Luiz Inacio Lula da Silva, ndetse n’abandi bayobozi benshi baturutse mu Bihugu byahoze bigize Ubumwe bw’Abasoviyeti, muri Afurika, Asia no muri Amerika y’Amajyepfo, bigaragaza ko u Burusiya butatereranywe, nubwo bagenzi babo bo mu Bihugu byo mu burengerazuba byari inshuti zabo mu Ntambara ya Kabiri y’Isi batitabiriye.
Ubumwe bw’Abasoviyeti bwatakaje abantu barenga miliyoni 27 mu Ntambara ya Kabiri y’Isi yose, bari bahanganyemo n’ingabo za Nazi, ariko birangira Ubumwe bw’Abasoviyeti bubatsinze, ndetse mu 1945 hazamurwa ibendera ry’intsinzi yabo ku ba Nazi, nyuma yo kwiyahura kwa Adolf Hitler wari ubayoboye.