BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, May 21, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > Ingabo z’u Burusiya zakoreye akarasisi kadasanzwe imbere y’abayobozi bakomeye

Ingabo z’u Burusiya zakoreye akarasisi kadasanzwe imbere y’abayobozi bakomeye

sam
Last updated: May 9, 2025 10:34 am
sam
Share
SHARE

Ingabo z’u Burusiya zakoze akarasisi gakomeye banyura imbere y’abayobozi bakomeye bo hirya no hino ku Isi, Kuri uyu wa gatanu aho bari kwizihiza isabukuru y’imyaka 80 y’intsinzi y’ingabo z’u Burusiya ku Gisirikare cy’Abanazi b’Abadage mu gihe cy’intambara ya kabiri y’isi yose.

Ni ibirori byitabiriwe na Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, n’abandi Bakuru b’Ibihugu byahoze mu bumwe bw’Abasoviyeti, baje kwifatanya na Perezida Vladimir Putin, umaze igihe kinini ku butegetsi kurusha abandi bayoboye u Burusiya nyuma Josef Stalin.

Ibi birori byabereye ku rubuga ‘Red Square’ rw’inzu ndangamateka ya Vladimir Lenin, iherereye mu murwa mukuru i Moscow.

Ibi birori bibaye mu gihe hatangiye agahenge k’iminsi 72 katanzwe na Perezida Putin, mu ntambara u Burusiya buhanganyemo na Ukraine, ari na yo imaze guhitana abantu benshi kurusha izindi zose zabaye i Burayi nyuma y’Intambara ya Kabiri y’Isi yose.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu mu Burusiya (Kremlin) bivuga ko kwitabira ibi biroro kw’inshuti z’u Burisiya nka Perezida w’u Bushinwa Xi Jinping, Perezida w’u Brazilm Luiz Inacio Lula da Silva, ndetse n’abandi bayobozi benshi baturutse mu Bihugu byahoze bigize Ubumwe bw’Abasoviyeti, muri Afurika, Asia no muri Amerika y’Amajyepfo, bigaragaza ko u Burusiya butatereranywe, nubwo bagenzi babo bo mu Bihugu byo mu burengerazuba byari inshuti zabo mu Ntambara ya Kabiri y’Isi batitabiriye.

Ubumwe bw’Abasoviyeti bwatakaje abantu barenga miliyoni 27 mu Ntambara ya Kabiri y’Isi yose, bari bahanganyemo n’ingabo za Nazi, ariko birangira Ubumwe bw’Abasoviyeti bubatsinze, ndetse mu 1945 hazamurwa ibendera ry’intsinzi yabo ku ba Nazi, nyuma yo kwiyahura kwa Adolf Hitler wari ubayoboye.

 

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Ubushinjacyaha bwasabiye Constant Mutamba gukurwaho ubudahangarwa kugira ngo atabwe muri yombi

Ubushinjacyaha bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwasabye Inteko Ishinga Amategeko kwambura…

Uganda: inkiko za gisirikare zigiye kujya ziburanisha abasivile

Inteko Ishinga Amategeko muri Uganda yatoye itegeko riha ububasha inkiko za gisirikare…

Umugore wa Joe Biden agiye kujyanwa mu nkiko kubera kutita ku mugabo we

Jill Biden umugore w’uwahoze ari perezida wa leta  zunze ubumwe za Amerika…

Matata Ponyo wabaye Minisitiri w’intebe wa DRC yakatiwe imirimo y’agahato kubera ruswa

Urukiko rushinzwe kurengera Itegeko Nshinga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye…

Umugore wibarutse akigera mu Rwanda avuye mu menyo ya FDLR, yahawe ibikoresho

Muhawenimana Ntagisanimana w’imyaka 24, ni umwe mu banyarwanda 1,165 bari barafashwe bugwate…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

Igisirikare cya Sudani kivuga ko cyirukanye burundu umutwe wa RSF muri leta ya Khartoum

2 Min Read
Mu mahanga

Perezida Ndayishimiye yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru Lt.Gen.Gervais Ndirakobuca

1 Min Read
Mu mahanga

Joseph Kabila wabaye perezida wa DRC yahamagajwe na Sena  i Kinshasa

1 Min Read
Mu mahanga

CENCO yanenze leta ya Kinshasa gufunga bank n’ibibuga by’indege mu bice AFC/M23 igenzura

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?