BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Nov 14, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > Ingabo z’u Burundi zinjiye guhashya imitwe y’inyeshyamba muri Congo

Ingabo z’u Burundi zinjiye guhashya imitwe y’inyeshyamba muri Congo

admin
Last updated: August 15, 2022 2:47 pm
admin
Share
SHARE
Igisirikare cy’U Burundi cyinjiye ku mugaragaro mu gihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo kuri uyu wa mbere tariki 15 Kanama 2022 mu rwego rwo kujya gutanga umusada wo guhashya imitwe yitwaje intwaro yazengereje igisirikare cya Congo.

Ingabo z’u Burundi zageze muri RD Congo guhashya inyeshyamba
Umuvugizi w’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Kongo (FARDC) muri Kivu y’Amajyepfo, Lieutenant Marc Elongo yatangaje ko abasirikare b’U Burundi binjiriye Uvira muri Kivu y’Amajyepfo, ubu bacumbitse mu kigo cya gisirikare ahitwa i Luberizi.

Izo ngabo z’Abarundi zifite ubutumwa bwo gukurikirana imitwe yitwaje intwaro hagamijwe kugarura amahoro mu Karere.

Yatangaje ko bagiye kwifatanya n’abandi basirikare bo mu Karere nk’uko byasabwe n’abakuru b’ibihugu bagize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Muri aba basirikare biyambajwe ngo bahashye imitwe yitwaje intwaro muri Congo ntibarimo Ingabo z’u Rwanda.

Igisirikare cya EAC cyahawe ubutumwa bwo guhiga imitwe irwanira mu Burasirazuba bwa RD Congo ndetse no guhagarika M23 ikomeje gukubita ahababaza ubutegetsi bwa Tshisekedi.

Abakongomani basabwe gukorana bya hafi n’ingabo zirimo iz’u Burundi nta gihunga basabwa kandi kuzitungira urutoki ahari inyeshyamba zitwaje intwaro.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment
  • manihura says:
    August 15, 2022 at 6:23 pm

    Burundi,Rwanda na Uganda byose bifite abantu babirwanya.Iyo mitwe ni Red Tabara,FDLR na ADF.Muribuka ingufu Uganda yakoresheje mu kurwanya ADF,ariko byaranze.Muribuka u Rwanda na DRC barwanya FDLR mucyo bise Umoja Wetu na Kimia II.Ariko byaranze.Benshi bavuga ko ibyiza aruko Rwanda,Burundi na Uganda bagirana imishyikirano n’iyo mitwe.Ikibazo nuko muli FDLR harimo abagize uruhare muli genocide.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

AFC/M23 yanenze ibirego bivuga ko ivangura Abaluba

Umuvugizi w’umutwe wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, ukomoka mu bwoko bw’Abaluba, yanenze bikomeye…

Uwase Colombe wiyamamaje muri Miss Rwanda 2015 yibarutse

Uwase Colombe wiyamamarije ikamba rya Miss Rwanda mu 2015, yamaze kwibaruka imfura…

Paris: Roger Lumbala yasabye ko Bemba na Lt Gen Ndima bahamagazwa mu rubanza rwe Ku wa 12

Ku wa 12Ugushyingo 2025, Urukiko rwa Rubanda rwa Paris mu Bufaransa rwatangiye…

Hatahuwe abakekwaho kuyogoza sitasiyo za Lisansi hanatangazwa ayo bari bamaze kwiba

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho…

Ghan : Abantu batandatu baburiye ubuzima mu muvundo w’abashaka kwinjira mu gisirikare cya leta.

Igisirikare cya Ghana cyatangaje ko umuvundo w'abitabiriye igikorwa cyo kwinjira mu gisirikare…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

Umugore n’umuhungu b’uwabaye Perezida wa Gabon bakatiwe gufungwa imyaka 20

3 Min Read
Politike

Minisitiri Dr Biruta yashyikirije João Lourenço ubutumwa bwa Perezida Kagame

1 Min Read
Mu mahanga

Uvira:Umusirikare WA FARDC yarashwe na bagenzi be ubwo yashakaga kwivugana umukuriye

1 Min Read
Mu mahanga

Colonel Fureko yakubiswe hafi gushirano umwuka

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?