Ingabo za Afurika y’epfo zari mu butumwa bwa SAMIDRC , zimaze igihe zigotewe na M23 mu mujyi wa Goma zigiye gutaha ziciye mu Rwanda zikomereze muri Tanzania.
Ni nyuma y’igihe Izi ngabo zari zimaze zitunda ibikoresho byazo zibivana muri Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo aho zatsindiwe.
Itangazo ryasohowe n’igisirikare cya Afurika y’Epfo ku wa 11 Kamena 2025 rigaragaza ko abasirikare bari baragiye mu butumwa bw’Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo zizagera ku kibuga cy’indege cya Air Force Base Bloemfontein mu mujyi wa Bloemfontein kuwa Gatanu, tariki ya 13 Kamena 2025
Iri tangazo ntirivuga umubare w’abasirikare bazataha muri Afurika y’Epfo, gusa mu bihe bishize abapfiriye ku rugamba barenga 10 batumye igihugu cyose cyamagana ibyo kuba baragiye mu ntambara muri RDC, bashinja Perezida Ramaphosa gukoresha igisirikare aharanira inyungu ze bwite.
Biteganyijwe aba basirikare bazaba bageze ku kibuga cy’indege Saa Sita zuzuye z’amanywa.
Biteganyijwe ko ibikoresho by’ingabo za Afurika y’Epfo byo bizanyuzwa mu nzira y’inyanja bikazagera mu gihugu nyuma.