BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Nov 13, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > Ingabo za Congo zasakiranye n’ibyihebe bya ADF

Ingabo za Congo zasakiranye n’ibyihebe bya ADF

admin
Last updated: January 9, 2023 10:28 am
admin
Share
SHARE

Mu mirwano yabaye tariki 7 na 8 Mutarama 2023, hagati y’igisirikare cya Leta ya Congo, FARDC n’ibyihebe bya ADF, mu gace ka Luna Kabrique na Mambelenga ,muri Teritwari ya Ituri muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yaguyemo abantu bane abandi benshi barashimutwa.

FARDC yahanganye na ADF mu mirwano ikaze

Amakuru atangwa n’inzego z’ibanze zo muri Congo avuga ko igisirikare cya Congo, FARDC gifatanyije n’icya Uganda UPDF, bahanganye bikomeye mu gihe cy’iminsi itatu na ADF ku musozi wa Katabeyi na Ndalia mu Burasirazuba bwa Congo.

Amakuru avuga kandi ku mugoroba wo kuwa Gatandatu, ADF ifatanyije na Mai Mai barwanye na FARDC mu gace ka Kabrique mu gice cy’Iburengerazuba, bica abaturage babiri n’umusirikare umwe abandi benshi barakomereka nk’uko umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu CRDH ubitangaza.

Abakomeretse bajyanywe kuvurizwa ku ivuriro riri Erengeti mu ntara ya Kivu ya Ruguru.

Uburasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo bukomeje kuba indiri y’imitwe yitwaje intwaro, aho kuri ubu habarizwa imitwe irenga 100.

Allied Democratic Movement, ADF yakozanyijeho na FRDC, ni umutwe urwanya Leta ya Uganda ariko ukorera mu mashyamba ya Congo.

Uharanira gukuraho ubutegetsi bwa Perezida Yoweri Museveni kugira ngo ushyireho Leta igendera ku mahame ya Islam.

Uyu mutwe wavutse nyuma yo kwihuza kw’indi itandukanye irimo Allied Democratic Movement, National Army for the Liberation of Uganda (NALU) na Uganda Muslim Liberation Army.

TUYISHIMIRR RAYMOND / UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

AFC/M23 yanenze ibirego bivuga ko ivangura Abaluba

Umuvugizi w’umutwe wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, ukomoka mu bwoko bw’Abaluba, yanenze bikomeye…

Uwase Colombe wiyamamaje muri Miss Rwanda 2015 yibarutse

Uwase Colombe wiyamamarije ikamba rya Miss Rwanda mu 2015, yamaze kwibaruka imfura…

Paris: Roger Lumbala yasabye ko Bemba na Lt Gen Ndima bahamagazwa mu rubanza rwe Ku wa 12

Ku wa 12Ugushyingo 2025, Urukiko rwa Rubanda rwa Paris mu Bufaransa rwatangiye…

Hatahuwe abakekwaho kuyogoza sitasiyo za Lisansi hanatangazwa ayo bari bamaze kwiba

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho…

Ghan : Abantu batandatu baburiye ubuzima mu muvundo w’abashaka kwinjira mu gisirikare cya leta.

Igisirikare cya Ghana cyatangaje ko umuvundo w'abitabiriye igikorwa cyo kwinjira mu gisirikare…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

Umugore n’umuhungu b’uwabaye Perezida wa Gabon bakatiwe gufungwa imyaka 20

3 Min Read
Politike

Minisitiri Dr Biruta yashyikirije João Lourenço ubutumwa bwa Perezida Kagame

1 Min Read
Mu mahanga

Uvira:Umusirikare WA FARDC yarashwe na bagenzi be ubwo yashakaga kwivugana umukuriye

1 Min Read
Mu mahanga

Colonel Fureko yakubiswe hafi gushirano umwuka

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?