BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Monday, Dec 15, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > Indege z’intambara ziri gusuka ibisasu ahagenzurwa na M23

Indege z’intambara ziri gusuka ibisasu ahagenzurwa na M23

admin
Last updated: November 8, 2022 12:51 pm
admin
Share
SHARE

Umutwe wa M23 uratangaza ko guhera mu gitondo cyo kuri uyu wa 8 Ugushingo 2022 Ingabo za Leta ya Congo zawugabyeho ibitero simusiga ziri kubamishaho imvura y’ibisasu biremereye.

Ni nyuma y’icyumweru hari agahenge hagati y’ingabo za leta n’inyeshyamba za M23 ku rubuga rw’imirwano muri Teritwari ya Rutshuru.

Ni ibisasu bya rutura biri kuraswa n’ndege ebyiri z’intambara za Repubulika ya Demokarasi ya Congo zo mu bwoko bwa Sukhoi-25, zirimo imwe yavogereye ikirere cy’u Rwanda ku munsi w’ejo ku wa mbere.

Umuvugizi wa M23 ku rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka yatangaje ko “Ihuriro ry’Ingabo zifatanyije na FARDC ziri gutera ibisasu ahantu hatuwe cyane, turahamagarira umuryango mpuzamahanga kwita ku bibazo bwana Tshisekedi ari gutera.”

Mu butumwa Lawrence Kanyuka yanyujije kuri Twitter ashimangira ko “M23 irirwanaho dutegereze ibikurikira.”

Ibirindiro bya M23 biri gusukwaho amabombe n’izi ndege z’intambara ni ibiherereye Chanzu na Musungati muri Teritwari ya Rutshuru.

Chanzu iherereye muri groupement ya Jomba hafi y’ikirunga cya Sabyinyo ahegereye umupaka w’u Rwanda.

Andi makuru kandi avuga ko ibimodoka byinshi by’intambara by’imitamenwa byavuye mu Mujyi wa Goma n’ibitwaro bikururwa n’imodoka nini byerekezwa hafi n’uduce tugenzurwa na M23.

Umutwe wa M23 washinze imbunda zikomeye ku misozi aho bafunze amayira yose yo ku butaka ingabo za FARDC, FDRL na Mai Mai bashobora kunyuramo ngo binjire mu matware bigaruriye.

Igisirikare cya Congo kivuga ko kitazemera kubura na Santimetero y’ubutaka bwa Congo mu gihe M23 ivuga ko Leta nitemera ibiganiro bazarwana kugera ku mwuka wa nyuma.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
9 Comments
  • mugisha says:
    November 8, 2022 at 1:55 pm

    yesu azitwike zishye m23 oye

    Reply
  • lg says:
    November 8, 2022 at 2:13 pm

    M23 ifite ubushobozi bwokuzihanura bidatinze

    Reply
  • Anonymous says:
    November 8, 2022 at 2:42 pm

    Nibabakubite sha, umva ko mwigenje!

    Reply
  • Man DUKUNDE says:
    November 8, 2022 at 2:45 pm

    Akagabo gahimba akandi kataraza, nibabakubite sha.

    Reply
  • Me says:
    November 8, 2022 at 2:56 pm

    Mana tabara

    Reply
  • Niyonsaba Idrisse says:
    November 8, 2022 at 3:12 pm

    Karabaye imana ibarengere

    Reply
  • MUGABO says:
    November 8, 2022 at 4:09 pm

    Intambara nta na kimwe izakemura, ibiganiro nibidahabwa intebe DRC izahora mu ntambara

    Reply
  • Mushimiyimana daniel says:
    November 8, 2022 at 8:09 pm

    Ukuri kuzatsinda ariko m23 n’ abagabo ndabizeye ko bazafata n’ igihugu mugihe ubuyobozibwa congo buhugiye ku rwanda.

    Reply
  • anne says:
    November 9, 2022 at 11:10 am

    ese M23 abantu ivuga ko irengera barayishyigikiye?? abavuga ikinyarwanda ko bamwe bayihunga

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

U Rwanda rwateye utwatsi ibirego by’u Burundi birushinja ibitero ku butaka bwabwo

Ambasaderi w’u Rwanda i New York mu muryango w’Abibumbye, Martin Ngoga, yahakanye…

Gakenke: Yafatanywe ibiro 17 by’urumogi na litiro 14 za kanyanga mu nzu

Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) ku bufatanye na Polisi ikorera…

Rayon Sports ishobora kubona umutoza mushya mu minsi mike

Umutoza w'umufaransa w'imyaka 58, Bruno Ferry uhabwa amahirwe yo gutoza Rayon Sports…

Gen (Rtd) Kabarebe yahererekanyije ububasha na Dr. Usta Kayitesi

Gen (Rtd) James Kabarebe wari Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga…

Finlande: Abana bari munsi y’imyaka 15 batwitse ’stade’ kubera gutsindwa kw’ikipe bafana

Ishami rya Polisi ya Finlande rikorera mu gace ka Valkeakoski, ryemeje ko…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

Ubutegetsi bwa Perezida Suluhu bwahakanye gufunga Dr. Mpango wari Visi Perezida

2 Min Read
Politike

Urunturuntu no gucikamo ibice kw’ ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi 

3 Min Read
Mu mahanga

Twirwaneho yasobanuye icyayiteye guhanura kajugujugu y’abacanshuro

3 Min Read
Mu mahanga

Putin na Netanyahu bashobora kuburanishwa na ICC badahari

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?