BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Saturday, Jan 24, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Indege ya Gisirikare ya Congo yavogereye u Rwanda

Indege ya Gisirikare ya Congo yavogereye u Rwanda

admin
Last updated: November 7, 2022 2:09 pm
admin
Share
SHARE

Leta y’u Rwanda yatangaje ko ahagana isaa 11h 20 kuri uyu wa Mbere tariki 7 Ugushyingo indege ya Gisirikare ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo yavogereye ikirere cy’u Rwanda igwa ku kibuga cy’indege cya Rubavu.

Indege ya Gisirikare ya Congo yavogereye ikirere cy’u Rwanda

Iyi ndege ya gisirikare yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 yaguye ku kibuga cy’indege cya Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba aho yamaze umwanya muto.

Ni igikorwa cyafashwe nk’ubushotoranyi bw’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo k’u Rwanda.

U Rwanda rwamenyesheje Guverinoma ya RD Congo iby’ubu bushotoranyi, yemera ko byabayeho.

Itangazo ryasohowe na Guverinoma y’u Rwanda rivuga ko  “Nta cyemezo cya gisirikare cyafashwe ku ruhande rw’u Rwanda mu gusubiza, ndetse iyo ndege isubira muri RDC.”

Kuwa wa 6 Ugushyingo 2022 amasosiyete y’indege z’ubucuruzi muri Congo yamenyeshejwe ko ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Goma gifunze aho cyakira indege z’intambara ziturutse i Kinshasa.

Ni indege zaje muri Operasiyo yo kurasa nta kubabarira umutwe wa M23 ukomeje kuzonga Leta ya Kinshasa umunsi ku munsi.

Izi ndege zazanwe i Goma zirimo n’iyavogereye ikirere cy’u Rwanda zirajyana n’ubwiyongere bw’abasirikare ba FARDC bakomeje kuzanwa muri Kivu y’Amajyaruguru mu rwego rwo guhangana na M23.

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
3 Comments
  • Umurungi Alice says:
    November 7, 2022 at 6:54 pm

    Indege ya gisirikari yavogereye igihugu? Bishoboka bite? Yenda byakwimvikana iyo ndege ivogereye ikirere ariko iguye ikanahaguruka ikigendera, byaba bigayitse cyane! Abasirikari bacu se bari basinziriye? Rwose sindabyumva kugeza magingo aya!

    Reply
    • Anonymous says:
      November 9, 2022 at 5:26 pm

      HAHAHHH ALICE INKOTANYI NTIZIHUBUKA

      Reply
      • Anonymous says:
        November 9, 2022 at 5:28 pm

        KANDI BURIYA KUBAHANGA NUCECETSE ABA AVUZE

        Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

Amakuru atangwa n’abakurikiranira hafi ibyo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aravuga…

Uganda: Umudepite wa NUP ya Bobi Wine yatawe muri yombi

Kuri uyu wa Kane tariki 22 Mutarama 2026, Igipolisi cya Uganda cyatangaje…

Rayon Sports yatandukanye na Haruna Ferouz

Nyuma y'iminsi Haruna Ferouz atagaragara mu myitozo ya Rayon Sports, yamaze gutandukana…

Jose Chameleone yaguze Radio i Burundi

Umuhanzi ukomeye mu muziki wa Afurika uzwi ku izina rya Jose Chameleone…

Perezida Mamadi Doumbouya yarahiye mu muhango witabiriwe na Perezida Kagame

Perezida Mamadi Doumbouya yarahiriye kuyobora Guinée Conakry muri manda y’imyaka irindwi, mu…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Museveni yatorewe kuyobora Uganda muri manda ya Karindwi

3 Min Read
Politike

U Rwanda na Togo byiyemeje gukuriraho Visa abaturage

2 Min Read
Politike

Perezida Kagame yakiriye impapuro za Ambasaderi mushya wa Qatar n’uw’u Buyapani

4 Min Read
Mu Rwanda

U Rwanda ruzongera gutanga Louise Mushikiwabo nk’umukandida WA OIF

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?