BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Saturday, Jul 19, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > i Nairobi hagiye kubera inama yo gusasa inzobe ku mutekano wa Congo

i Nairobi hagiye kubera inama yo gusasa inzobe ku mutekano wa Congo

admin
Last updated: November 26, 2022 5:14 pm
admin
Share
SHARE

Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC, watangaje ko kuri uyu wa Mbere, tariki ya 28 Ugushyingo, 2022, i Nairobi muri Kenya, hatangira inama yiga  ku kibazo cy’umutekano muke wa Congo. Ntihatangajwe niba abakuru b’ibihugu cyangwa abahuza kuri iki kibazo bazayitabira.

iNairobi hagiye kuba inama yiga ku mutekano wa Congo

EAC yatangaje ko iyi nama ifite intego yo gushimangira  ubushake bw’abakuru b’ibihugu  bo mu muryango wa  Afurika y’Iburasirazuba, akarere k’ibiyaga bigari, muri Afurika hose muri rusange, mu gushakira hamwe igisubizo kirambye umutekano mucye wa Congo.

Iyi nama igiye kuba nyuma y’iyabereye muri Angola ihuje abayobozi b’ibihugu by’Akarere, barimo Ndayishimiye Evariste, Felix Tshisekedi, na Uhuru Kenyatta ku butumire bwa Perezida wa Angola João Lourenço.

Yafatiwemo imyanzuro irimo gusaba imitwe yitwaje intwaro y’amahanga irimo FDLR, Red Tabara, ADF n’abandi gutaha mu bihugu ikomokamo ikava muri Congo.

Mu itangazo ryasohotse harimo ko abakuru b’ibihugu basabye ihagarikwa ry’imirwano, by’umwihariko ku mutwe wa M23 ukareka ibitero ugaba ku ngabo za Leta ya Congo, FARDC no ku ngabo z’umuryango w’Abibumbye, za MONUSCO, kandi bikubahirizwa kuva ku wa Gatanu tariki 25 Ugushyingo, 2022.

Nyuma y’ibyo byemezo mbere y’uko amasaha bari bahawe yo guhagarika imirwano agera, M23 yemeye uwo mwanzuro ,yamaganira kure  ibyo kurekura ibice yafashe ndetse yihanangiriza leta ko mu gihe cyose izayirasaho izirwanaho.

Nyuma byaje gutangazwa  ko imirwano yakomeje nubwo byari byavuzwe ko M23 yayihagaritse.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu mu gace ka Bwito abaturage bari guhunga ku bwinsi bagana Kictchanga kubera imirwano yakomeje muri Bunagana, Kiwanja hafi ya Katwiguru na Ishasha nk’uko umunyamakuru wa Francce 24 witwa Justin Kabumba yabitangaje kuri twitter.

M23 yemeye guhagarika imirwano ariko gusubira inyuma ntibirimo

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
4 Comments
  • ndungutse says:
    November 26, 2022 at 6:37 pm

    Sinizerako uzonama zose haricyo zishobora kugeraho mugihe DRC,itaricarana nabamurwanya,kugirango bumvikane icyakorwa kugirango bahoshe intambara.inama zose mbona arinkaho ikibazo bagica hejuru,wakemura gute amakimbirane utahuje abayafitanye?

    Reply
    • Umurungi Alice says:
      November 26, 2022 at 7:05 pm

      Ndungutse we! Ikibazo cya DRC nticyoroshye yuko ibyo bita imitwe yitwaje intwaro ari abakozi b’abantu bafite inyungu muri kariya karere. Niyo mpamvu usanga hari n’ibihugu byijanditse muri ziriya ntambara. Guhuza abitwa ko barwana udahuje ababari inyuma nabyo ntacyo bimaze. Ikibazo kiba iyo abarwana bashaka gushyikirana n’abo biciye, ndetsse bakumva banagororerwa amapeti! Numva igisubizo kirambye cyaba gushyiraho igisirikari gikomeye kikarangiza ikibazo bidasubirwaho. Imishyikirano ihira abazi amayeli gusa. Mbese imishyikirano y’Urwanda na APR muri za 1993-1994, yerekanye ko atari inzira iboneye mu karere dutuyemo.

      Reply
      • Anonymous says:
        November 27, 2022 at 7:24 pm

        Ok

        Reply
  • Anonymous says:
    November 28, 2022 at 11:23 am

    Uko impamvu zintambara zaba zitandukanye kose ntabwo umuti ari kubarasa kuko ufite ubushobozi byaba byiza ukemuye impamvu iyo mitwe ivuka. Izo mpamvu ntizizakemurwa na EAC cg amahandi atari Congo yonyine.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Rubavu: Umugore afunzwe akekwaho kwica umugabo we

Umugore wo mu Karere ka Rubavu afunzwe akekwaho kwica umugabo we w’imyaka…

Perezida wa AS Kigali agiye kwiyamamariza kuyobora FERWAFA

Perezida w’ikipe ya AS Kigali, Shema Ngoga Fabrice, agiye gutanga kandidatire yo…

RDC na M23 basinyanye amasezerano aganisha ku mahoro arambye

Intumwa za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’iz’umutwe wa…

Shema Ngoga Fabrice yatanze kandidatire yo kuyobora FERWAFA

Shema Ngoga Fabrice usanzwe uyobora AS Kigali yatanze kandidatire yo kuyobora Ishyirahamwe…

RDC: Umudepite yatabarije impunzi z’ Abanyekongo ziri mu Burundi ko ubuzima bwazo buri mu kaga

Umudepite uhagarariye Intara ya Kivu y’Epfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Uhagarariye Uganda i Kinshasa yahamagajwe gusobanura iby’ifungurwa ry’umupaka wa Bunagana

1 Min Read
Mu mahanga

AFC/M23 ihaye gasopo u Burundi na Kinshasa bashaka kwisubiza ibice bambuwe

2 Min Read
Mu mahanga

Thomas Lubanga yashimangiye ko ashyigikiye AFC/M23

1 Min Read
Mu mahanga

DRC: Igitero cy’abasirikare ba Kinshasa mu mirima ya Joseph Kabila cyamaganwe n’imiryango itari iya leta

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?