BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Sunday, Nov 16, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > Imyigaragambyo yo kwamagana MONUSCO imaze kugwamo abantu 15 – Officiel

Imyigaragambyo yo kwamagana MONUSCO imaze kugwamo abantu 15 – Officiel

admin
Last updated: July 26, 2022 9:34 pm
admin
Share
SHARE

Umuvugizi wa Leta ya Congo, Patrick Muyaya yavuze ko mu bikorwa by’imyigaragambyo byamagana ingabo za MONUSCO hamaze gupfa abaturage b’abasivile 12 n’abashinzwe umutekano ba MONUSCO bagera kuri 3, iyi mibare ishobora kwiyongera.

Patrick Muyaya Minisitiri w’Itumanaho akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo ari ibumoso ari kumwe na Khassim Diagne, Umuyobozi wungirije wa MONUSCO akaba ari na we muyobozi w’agateganyo wayo

Patrick Muayaya yavuze ko akavuyo kadashobora kwemerwa mu buryo ubwo ari bwose.

Ati “Muri rusange turabara abantu 15 bapfuye, harimo abasivile 12. I Butembo haguye abantu 7, abandi baguye i Goma.”

Yavuze ko abakomeretse bagera kuri 60 ariko imibare ikaba ishobora kwiyongera.

Muyaya yavuze ko hazabaho iperereza ku bantu bapfuye, haba abaturage n’abasirikare ba MONUSCO, kuko ubu ngo haravugwa ko inyeshyamba z’aba Mai Mai zivanze rwihishwa mu bigaragambya zirasa ku ngabo za MONUSCO mu mujyi wa Butembo.

Khassim Diagne, Umuyobozi wungirije wa MONUSCO yavuze ko yihanganisha abantu babuze ababo haba abaturage ba Congo ndetse n’abo mu miryango y’abasirikare ba UN, bishwe n’abakomeretse.

Ati “Ni igihe cyo gutuza, mu mvururu ntacyagerwaho… tumaze amasaha 48 akomeye cyane atari kuri MONUSCO gusa ahubwo no ku baturage b’i Goma n’ahandi hari imidugararo, by’umwihariko ku baturage ni igihe cyo gutangira ubundi buzima bushya bwo gukorana no gushyira hamwe.”

Yavuze ko imbaraga nyinshi zashyizwe mu kurinda icyicaro cya MONUSCO mu mujyi wa Goma, kuko kiri mu mujyi kandi ibintu byose bikaba byarasahuwe kandi ariho hari habitswe ibikoresho n’ibiribwa by’abasirikare ba MONUSCO.

Yavuze ko atavuga imibare y’abapfuye kuko ari benshi.

Hari amakuru avuga ko abaguye mu myigaragambyo bageze kuri 17, harimo abaguye i Goma ku wa Mbere bagera kuri 6, abandi 8 bapfuye kuri uyu wa Kabiri,  mu Mujyi wa Butembo, n’umusirikare n’abapolisi ba biri ba MONUSCO biciwe i Butembo.

Umuyobozi wa Kivu ya Ruguru, yasabye abaturage kureka imyigaragambyo ndetse anasaba ko abagize uruhare mu bikorwa by’urugomo bose bazajyezwa imbere y’ubutabera.

I Goma, imyigaragambyo yo kwamagana ingabo za MONUSCO imaze kugwamo 5

Abigaragambya barasaba MONUSCO kuva muri Congo

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment
  • lg says:
    July 27, 2022 at 7:35 am

    mukanya baravuga ko bishwe na M23 Mgr wabutembo sénateur nuyoboye ingabo bazi ibyo babwiraga abaturage nibyo nyine bashoboye ntabindi nubusasahuzi nubwicanyi..ntakindi bashoboye

    Reply
  • kabano says:
    July 27, 2022 at 10:05 am

    UN iteye agahinda.United Nations ijyaho muli 1945,intego yayo yali “kuzana amahoro ku isi”.Nyamara kuva yajyaho,hamaze kuba intambara amagana ku isi hose.Nta gihugu na kimwe yari yazanamo amahoro,uretse guhemba ibifaranga byinshi gusa.Ibihugu 9 byakoze atomic bombs zishobora gusenya isi yose nibaramuka bazirwanishije.IBIBAZO isi ifite,bizakemurwa gusa n’Ubwami bw’imana,bisobanura ubutegetsi bw’Imana.Nkuko dusoma muli Daniel 2,umurongo wa 44,ku munsi w’imperuka imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu ku isi yose,ishyireho ubwayo.Niwo muti wonyine w’ibibazo isi ifite,harimo n’urupfu nkuko Ibyahishuwe 21,umurongo wa 4 havuga.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Musanze: Polisi yafunze uwengaga umutobe wiswe ‘Ndakubiwe’, imena litiro 80 zawo

Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, ku bufatanye n’abaturage bo mu Murenge…

Ruhango: Umugabo yatawe muri yombi akekwaho ubujura bw’insinga z’amashanyarazi

Polisi ikorera mu Murenge wa Kabagari mu Karere ka Ruhango ku bufatanye…

Leta ya DRC na AFC/M23 bateye intambe ikomeye izabafasha kubera ku mahoro arambye

Abahagarariye ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ihuriro AFC/M23 riburwanya, bashyize…

AFC/M23 yanenze ibirego bivuga ko ivangura Abaluba

Umuvugizi w’umutwe wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, ukomoka mu bwoko bw’Abaluba, yanenze bikomeye…

Uwase Colombe wiyamamaje muri Miss Rwanda 2015 yibarutse

Uwase Colombe wiyamamarije ikamba rya Miss Rwanda mu 2015, yamaze kwibaruka imfura…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Iyobokamana

Ghan : Abantu batandatu baburiye ubuzima mu muvundo w’abashaka kwinjira mu gisirikare cya leta.

1 Min Read
Mu mahanga

Umugore n’umuhungu b’uwabaye Perezida wa Gabon bakatiwe gufungwa imyaka 20

3 Min Read
Politike

Minisitiri Dr Biruta yashyikirije João Lourenço ubutumwa bwa Perezida Kagame

1 Min Read
Mu mahanga

Uvira:Umusirikare WA FARDC yarashwe na bagenzi be ubwo yashakaga kwivugana umukuriye

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?