BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Sunday, Jul 13, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > Imyanzuro yavuye mu biganiro byahuje ingabo za Congo na M23  

Imyanzuro yavuye mu biganiro byahuje ingabo za Congo na M23  

admin
Last updated: December 14, 2022 4:53 pm
admin
Share
SHARE

Mu musaruro wavuye mu biganiro umutwe wa M23 wagiranye n’igisirikare cya Congo,FARDC,kuwa 12 Ukuboza 2022, ni uko M23 itazigera yongera kugabwaho ibitero mu gihe cyose yakwemera kurekura ibice yafashe.

FARDC yasabye M23 kurekura uduce yafashe kugira ngo itazongera kuyigabaho ibitero

 

 Okapi yatangaje ko ibiganiro byabereye iKibumba nka hamwe uyu mutwe wigaruriye, byitabirwa  n’ukuriye ingabo z ‘Akarere zoherejwe muri Congo kugarura amahoro, abahagarariye ingabo z’umuryango w’Abibumbye zishinzwe kugarura amahoro muri Congo, MONUSCO, urwego ruhuriweho rw’Inama Mpuzamahanga y’ibiyaga Bigari rushinzwe kumenya ibibera ku mipaka, EJVM.

Umuvugizi wa Kivu y’Amajyaruguru,Lt Col Guillaume Njike Kaiko,yatangaje ko bi biganiro byabaye ku busabe bwa M23.

Yagize ati “M23 yashakaga guhura n’abayobozi ba Afurika y’Iburasirazuba ngo bababwire icyibateye inkeke.Ku bw’ibyo ni uko ni bemera kurekura uduce bafashe nk’uko abakuru b’ibibihugu babyemeje mu nama yabereye iLouanda, ingabo za Congo,FARDC zitazabagabaho  ibitero.”

Yakomeje agira ati “Abayobozi b’ingabo za Congo,ngiye kuvugana n’uhagarariye ingabo muri batayo ya gatatu n’uwungirije ibikorwa bya gisirikare, ku buryo M23 ishyize mu bikorwa ibyo abakuru b’ibihugu bayisabye, batagabwaho ibitero na FARDC.”

M23 ivuga ko ibi biganiro byabaye mu mwuka mwiza ndetse ko mu gihe cya vuba hategerejwe ibindi  bizabahuza n’abahagarariye ingabo za Congo .

Byabaye nyuma yaho M23 iheruka kwerekana imfungwa z’intambara yafashe zirimo umusirikare mukuru mu ngabo za Congo, wafatiwe mu mirwano.

Umutwe wa M23 wafashe uduce dutandukanye twa Congo turimo Kibumba,Kalengera yo muri teritwari ya Rutsuru,Ntamugenga,Muhimbira,Nyaluhondo n’ahandi.

M23 yagiranye ibiganiro n’abarimo ingabo za Congo – AMAFOTO

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
10 Comments
  • Kurazikubone Jean says:
    December 14, 2022 at 7:26 pm

    Ibi biganiro bihabanye n’amabwiriza ya Luanda. M23 igomba kuva mu duce yafashe nta mananiza (sans conditions). Amacenga yo kuganira utegura intambara yakoreshejwe kenshi!

    Reply
  • Ngabo says:
    December 14, 2022 at 8:39 pm

    Guhumuriza M23 ko nisubirinyuma ikajya sabyinyo ntabitero bizayigabwaho ibyo ntibihagije Nabusa kuko nubundi niho yariri mbere yo kubura imirwano.ahubwo ikingenzi nuko yagirana ibiganiro byimbitse na Rdc kugirango barebe uko bacoca ibibazo byatumye intambara yubura.nahubundi niyo M23 yasubirayo ntacyo byamara kuko yagerayo igategereza igihe kirekire hanyuma bikazongera kuzana izindi mpagarara Nyuma.Njye ndagirinama M23 ko yabanza ikagirana ibiganiro bihamye na leta ya Rdc hanyuma ikabona kuba yakubahiriza ibyisabwa.

    Reply
    • Lukoo Floduardo says:
      December 15, 2022 at 8:57 am

      M23 nisabe uburenganzira nkabanyekongo kuko muri sabyinyo ntihaturayo abana babo nubundi bazasigara bari mumashyamba kuki batagirana amasezerano ahamye na Kongo bakavanga ingabo bagakorera igihugu chabo nkabanyagihugu

      Reply
    • Pierre Rusa says:
      December 18, 2022 at 12:32 pm

      Very good. Ariko, FDLR ikabanza kuva muri 🇨🇩

      Reply
    • Amerika says:
      December 20, 2022 at 12:31 pm

      Nsomye comment y’interahamwe yiyise kurazikubone ihakana amasezerano hagati ya DRC – M3 buriya irabibona ko ingenga-bitekerezo yazo ya anti-Tutsi irimo kugerwa intorezo

      Reply
  • shyaka elie says:
    December 16, 2022 at 7:57 am

    Gusubira inyuma se bakajya sabyinyo ntacyo byamara none se koturikubona genocide ikomeje gutera Indi ntambwe muri congo noneho nibasubira inyuma bazicwa binganiki basubire inyuma se bajyehe kwariwabo,barajyahe handi.

    Reply
  • NIYITEGEKA MUSA says:
    December 16, 2022 at 8:38 pm

    Se! ahoikongom23 ivugako ariiwabo nonenikuki bakozejenoside igishishi bobateganyako bazotwara amashyamba? niyitegeka muburundi.

    Reply
  • Joyful ISHIMWE says:
    December 20, 2022 at 2:22 pm

    Ndi M23 Sinasubira inyuma ntageze kucyo narwaniye kabisa. kuko sinumva inyuma Ari he! .Aho kwicwa n’inzara wakwicwa n’isasu.Keretse niba M23 itagira ubwenegihugu.

    Reply
  • MUGABO says:
    December 20, 2022 at 5:43 pm

    Kurazikubone wagirango nta bwenge agira ! Ngo M23 irekure uduce yafashe sans conditions? Sha uzi imbaraga bitwara kugirango hafatwe na metero 50 ? Vana ubugoryi n’ingengabitekerezo y’urwango aho. Naho NIYITEGEKA we ari kwerekana icyo aricyo we ntawamutaho umwanya agira icyo amuvugaho.
    DRC na M23 mwumvikane uburyo imirwano yahagara amaraso y’inzirakarengane yo gukomeza kumeneka

    Reply
  • Pingback: M23 yemeye kurekura agace yafashe ka Kibumba – Umuseke

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

RDC igiye gusaba Uganda ibisobanuro ku ifungurwa ry’umupaka wa Bunagana

Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwateguje ko buzasaba Uganda ibisobanuro…

Muri Kanama ab’i Kigali bazajya babona amazi mu minsi 2 aho kuba 5-WASAC

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi Isuku n’Isukura, WASAC cyijeje abatuye mu Mujyi wa…

DRC : Kiliziya gatorika ntiyozeye ko amasezerano y’u Rwanda na Congo ko atazakemura ikibazo mu mizi

Umuyobozi mukuru w’Inama y’Abepisikopi muri Congo Kinshasa, Musenyeri Donatien Nshole avuga ko…

Perezida wa Botswana yahigiye guhura na Trump, akamwemeza

Perezida Gideon Duma Boko wa Botswana yahigiye guhura na Donald Trump uyobora…

Perezida Kagame yakiriye Uhuru Kenyatta wayoboye Kenya

Kagame yakiriye Uhuru Kenyatta wabaye Perezida wa Kenya, akaba ari n’umwe mu…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

Maneko wo ku rwego rwo hejuru wa Ukraine yishwe arashwe i Kyiv

5 Min Read
Politike

Kiliziya Gatolika ya RDC ntiyizeye ko Trump azahagarika intambara muri icyo gihugu

3 Min Read
Mu mahanga

Inteko ya Amerika yasabye Tshisekedi kutarenza manda yemerewe

2 Min Read
Politike

Imipaka ihuza Uganda n’ibice bya DRC bigenzurwa na AFC/M23 yafunguwe

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?