BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Sunday, Dec 7, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Imyaka 10 y’urugendo rwa Edith Nibakwe rwashibutsemo kurwanira ishyaka umugore

Imyaka 10 y’urugendo rwa Edith Nibakwe rwashibutsemo kurwanira ishyaka umugore

admin
Last updated: September 7, 2022 8:57 am
admin
Share
SHARE
Umunyamakuru kazi akaba n’umushyushyarugamba(MC), Nibakwe Edith, yatangaje ko yashyizeho porogaramu “Women of Impact”  yihariye igamije gushyigikira no gutiza imbaraga abagore n’abakobwa.
Nibakwe Edith umaze imyaka 10 mu itangazamakuru yatangije ikiganiro gushyigikira umugore n’umukobwa
Ubwo kuwa 4Nzeri 2022, yishimiraga urugendo rw’imyaka 10 amaze akora itangazamakuru ,yatangaje ko mu mwuga w’itangazamakuru amaze gukuramo amasomo, asanga adakwiye kwihererana.

Uyu mubyeyi wakoze kuri Radiyo Izuba ari naho yatangiriye ako kazi, agakomereza kuri Radiyo /TVAuthentic ,RFI,(Radio France International), Radio/TV10, ITV,ndetse na Radio/Tv Isango Istar akorera magingo aya, yatangaje ko ubunararibonye bwe akwiye kubusangiza abandi.

Muri uyu muhango wari witabiriwe n’abagore n’abakobwa  bazwi cyane mu itangazamakuru nka Aisa Kiza ukorera Royal Fm, Rutayisire Aisha wa Voice of Africa, akaba ari n’umuyobozi kuri iyo Radiyo, Cyuzuzo Jeanne D’Arc ukorera Kiss Fm, n’abandi.

Nibakwe yavuze ko nubwo umugore n’umukobwa hari intambwe yateye , ijwi rye rikwiye kumvikana kurushaho.

Mu kiganiro n’UMUSEKE yagize ati“Hazajya hakorwa ibiganiro by’abagore n’abakobwa, bigamije kubashyigikira, mu rwego rwo gufasha mu gukemura Ibibazo bigaragara muri sosiyete, binyuze mu kiganiro tuzajya dukora kuwa Gatandatu kuri Televiziyo Isango Star guhera saa cyenda kugera saa kumi(15h-16h).”

Yavuze ko muri icyo kiganiro hazakoramo abagore batandukanye, barimo abacuruzi, abanyepolitiki, bagasangiza abandi urugendo rw’ubuzima bwabo mu rwego rwo gushyigikira abandi.

Nibakwe yatangaje ko hazakorwa amahuriro(Conferences) y’abagore n’abakobwa, ndetse n’ibiganiro mpaka , bakaganira ku ngingo runaka hagamijwe gushyikira umugore.

Gutekereza iyi gahunda byavuye kuki?

Nibakwe Edith avuga ko agira iki gitekerezo, yasanze nyuma yo kumara imyaka myinshi akora itangazamakuru, akwiye gutanga umusanzu we mu gushyigira abandi , no guteza imbere umuryango Nyarwanda.

Yagize ati“Ni umushinga natekereje nyuma y’imyaka 10 maze mu itangazamakuru, ndavuga ngo ese ni iki nakora cyihariye, nubwo bwose nzakomeza gukora n’ibindi, ariko ngashyiraho ibuye mu kubaka umuryango Nyarwanda.”

Nibakwe Edith ni umwe mu bagore bamaze igihe mu itangazamakuru, akora ibiganiro bitandukanye kurI Radiyo/TV Isango Star.
Bari bambaye imyambaro y’umwerU

Bavuga ko gushyigikirana ari inkingi y’iterambere

Abagore bagenzi be baje kumutera ingabo mu bitugu
Muri uyu muhango witabiriwe n’abagore n’abakobwa bazwi cyane mu itangazamakuru.

AMAFOTO @WOMEN TV

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW
Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Putin na Netanyahu bashobora kuburanishwa na ICC badahari

Umushinjacyaha Mukuru wungirije w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC, yatangaje ko bishoboka ko Minisitiri…

Perezida Kagame yitabiriye tombora y’Amatsinda y’Igikombe cy’Isi cya 2026

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yifatanyije n’abayobozi bakomeye muri ruhago…

Kivu y’Amajyepfo: Imirwano ihanganishije AFC/M23 n’ingabo za RDC yakomeye

Ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na AFC/M23 byazindukiye mu…

Nyabihu: RIB iri gukurikirana ushinzwe imirimo rusange

Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Nyabihu, ari gukurikiranwa n’Urwego rw’Ubugenzacyaha,…

Urubanza ruregwamo abarimo Djihad rwasubitswe.

Urubanza ruregwamo abarimo Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad rwasubitswe nyuma y’uko umwe…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Dore abayobozi bashyizwe mu myanya mu nzego Nkuru z’u Rwanda 

1 Min Read
Politike

Tshisekedi yemeye guhurira na Perezida Kagame i Washington DC mu cyumweru gitaha

3 Min Read
Politike

Qatar yagennye Ambasaderi mushya mu Rwanda usimbura uwitabye imana 

1 Min Read
Politike

U Rwanda rwakiriye abanyarwanda 200 batahutse bavuye muri RDC

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?